Kudatoza umwana kwiteza imbere akiri muto ni ukwangiza ejo hazaza he_Ababyeyi b’i Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba bari mu bukene cyane biterwa n’uko bakiri bato batagiye batozwa n’ababyeyi babo umuco wo kwiteza imbere binyuze mu tuntu duto duto nk’ubworozi bw’inkoko, inkwavu n’andi matungo magufi, cyangwa ngo habe hari amasambu babasha kwiharikamo ngo babyitoze hakiri kare, bibagiraho ingaruka z’ubukene butuma bamwe mu bana babo babeshwaho no gufashwa ngo babashe kwiga n’indi mibereho,bagasaba bagenzi babo gutoza abana babo kwiteza imbere bakiri bato ngo bazabashe guhangana n’ubuzima buri imbere.

Baganira na BWIZA ubwo abana 207 basanzwe bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera muri ADEPR paruwasi ya Gihundwe, uterwa inkunga na Compassion International borozwaga inkoko aho buri wese yahabwaga inkokokazi 3 n’isake imwe mu rwego rwo kubahingamo umuco wo korora bakiri bato, ngo bifashe guhindura amateka y’imibereho y’imiryango yabo binyuze muri bo ubwabo, bamwe muri bo bavuze ko umwana udatojwe umurimo hakiri kare ntacyo wamutegaho kizamuzamura we ubwe, umuryango we n’igihugu muri rusange kuko ngo n’igiti kigororwa kikiri gito.

Kabagwira Valérie w’imyaka 65 utuye mu murenge wa Gihundwe, ati: “Umwuzukuru wanjye tubana ni we ufashwa n’uyu mushinga. Nshimishijwe no kuba ahawe inkoko yorora akiri muto yiga mu mashuri abanza kuko nkanjye kuba narabaye imfubyi nkiri muto byambujije amahirwe menshi y’ubuzima, sinabasha kubona unyigisha kwiteza imbere nkiri umwana nk’aba, mba naroroye amatungo menshi kuko n’urwuri rwari ruhari, ngahinga kuko n’imirima yari ikiboneka, nkanajya mu ishuri kuko niyumvagamo ubwenge ariko mbura unshyigikira,sinagira ubuzima nifuzaga.’’

Yarakomeje ati: ’’Igiti kigororwa kikiri gito. Niba dushaka impinduka mu iterambere ry’ejo hazaza h’abana bacu, nituribatoze bakiri bato, tubatoze gukora,tubarinde ubunebwe, nk’izi nkoko 4 umwana ahawe n’aba bafatanyabikorwa yigishwe kuzitaho bitamubujije kwiga neza, amagi avuyemo bagire ayo barya barwanye imirire mibi,andi agurishwe umwana kuremo ibyo akeneye atagoye ababyeyi be cyangwa abandi bamurera na bo batishoboye, bizatuma abana n’abuzukuru bacu bakurira mu mibereho myiza iruta iyacu.’’

Abana na bo bavuga ko gutozwa umurimo nk’ubworozi hakiri kare bizabahindurira byinshi mu buzima nk’uko byemezwa na Inezayimana Kévine w’imyaka 7 gusa y’amavuko. Ati: ’’Basanzwe bamfasha mu myigire,ubu bampaye inkoko 4 ntangiye korora ngana ntya, bizamfasha gukura nkunda ubworozi cyane,kuko nk’igihe mvuye ku ishuri nzajya nzitaho, amagi zizatera azangirira akamaro kanini cyane karimo no kuyabyazamo izindi nkoko zishobora no kumpa inka zimpiriye, ngashimira abatworoje kandi si ubwa mbere, ngasaba n’abana bagenzi banjye borojwe kuzitaho zikazaduha umusaruro twifuza.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga Nyiragwiza Léonille avuga ko batekereje koroza aba bana nyuma yo kubona ko aho icyorezo cya COVID-19 gitereye guma mu rugo y’igihe kirekire muri aka karere, byagaragaye ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byakomeje kubabikora,bamwe mu bana babura icyo bakora kandi baramaze igihe kirekire mu biruhuko, basanga gufasha aba bitaho mu bworozi byabafasha muri byinshi n’imiryango yabo.

Ati: “Abana 207 twabahaye inkoko 828,buri mwana anahabwa ibilo 10 by’ibiryo byazo, zigiye kugirira akamaro atari imiryango yabo gusa ahubwo n’Akarere muri rusange,kuko igihe zaba zorowe neza umusaruro w’amagi,ifumbire, izindi nkoko n’inyama bizazikomokaho uzagirira akamaro benshi, kuko hari byinshi twigishijwe n’iki cyorezo cya COVID-19 birimo no gukundisha abana umurimo harimo n’ubworozi bw’amatungo magufi. Turabasaba kuyitaho n’ababarera bakayakurikirana kuko tubakurikiranira mu matsinda yabo, twizera ko hari byinshi bizahinduka mu kwigobotora ingoyi y’ubukene ikibaboshye.’’

Imirenge ya Kamembe na Gihundwe n’ubwo ari iy’umujyi ibarirwamo ibice binini bikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kamembe Ntigurirwa Joseph agasanga gutoza abana umuco wo korora bakiri bato bizanabarinda ingeso yo kuzerera ikunze kuranga bamwe mu bana bo mu mijyi n’inkengero zayo,cyane cyane ko kano gace ko kanafite umwihariko w’isoko rinini ry’ibikomoka ku bikorwa by’ubworozi, kubikangurira abana bato ikaba yaba intambwe ikomeye mu iterambere ry’Akarere kose.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *