Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko imigabane yari ifite muri I&M Bank

Sangiza iyi nkuru

Imigabane ingana na 19.81% leta yari ifite muri I&M bank yayirekuye kugirango igurishwe ku Isoko ry’imari n’imigabane mu gikorwa cyayobowe na minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete wasobanuye ko gutanga iyi migabane ku bikorera, bigamije gushyigikira ishoramari ryo muri bene iyi migabane ku baturage no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Amb. Gatete yahamagariye abaturage kwitabira kugura no kugurisha iyi migabane, kandi ku bwinshi bakoresheje ubushobozi bwose bafite, kuko ari amahirwe abashyiriweho.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya I&M Bank, bwana Irwin, yavuze ko afite icyizere cy’uko iyi migabane izagira ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ikubitiro umuguzi umwe ntazajya munsi y’imigabane 1000 kandi umugabane umwe kuri ubu ugura Frw 90 mbere yuko iyo migabane igera ku isoko rya kabiri hacururizwa imigabane n’impapuro mvunjwafaranga, agaciro k’ibanze iyo migabane ifite muri rusange kagera ku mafaranga y’u Rwanda 99,030,400, ari nayo leta ishaka. Gusa imiterere y’ubucuruzi kuri banki nk’iyi imaze imyaka myinshi ku isoko ry’ibigo by’imari mu Rwanda igaragaza ko ubwitabire bushobora kuzaba buri hejuru.

I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda BCR yashinzwe muri 1963 nyuma gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *