Macron na Frank Walter basuye umudugudu wasibanganijwe n’abanazi mu myaka 80 ishize

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron na mugenzi we w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier, basuye umudugudu wa Oradour-sur-Glane, aho ingabo z’Abanazi zishe abasivili barenga Magana atandatu mu 1944.

Abaperezida b’Ubufaransa n’Ubudage bahuriye hamwe bizihiza isabukuru y’imyaka mirongo inani ubwo bwicanyi bumaze bubaye , aho abasirikare b’aba nazi bishe abantu magana atandatu mirongo ine na batatu, bikagabanya igice cy’abantu bari batuye uwo mudugudu.

Nyuma y’urugendo rudasanzwe rwakozwe na Joachim Gauck mu 2013 Steinmeier abaye umukuru w’igihugu wa kabiri w’Ubudage usuye Oradour-Sur-Glane. Mu gihe Emmanuel Macron amaze kugera kuri uru rubuga inshuro eshatu, abaperezida benshi b’Abafaransa nyuma y’intambara bunamiye Oradour, ikomeje kuba ikimenyetso gikomeye cy’ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abanazi.

Charles de Gaulle wayoboye ubufaransa yavuze ko aha hantu hatagomba na rimwe kongera kubakwa, ahubwo ko hagomba gukomeza kwibutsa burundu amahano y’igikorwa cy’Abanazi mu bihe byakurikiyeho.

Umutangabuhamya warokokeye muri ubu bwicanyi Agathe Hebras yatangarije urubuga www.rfi.fr ko sekuru yari umwe mu bantu batandatu gusa bahunze ubwo bwicanyi. Ati” abacitse ku icumu bose barashize, abatangabuhamya bonyine b’ubwo bwicanyi basigaye ni aya mabuye.”

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *