Muhitira Félicien (Magare) wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru, yakuwe mu ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, azira kwikura mu mwiherero.
Itangazo ryashyizwe hanze na Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Kamena 2021 rivuga ko Magare “yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w’ikipe olempike atabiherewe uburenganzira n’umutoza ndetse na komite olempike…”
Yakomeje iti: “Ku bw’izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe olempike yitegura imikino olempike, akaba atazanitabira imikino olempike ya Tokyo 2020.”
Icyemezo cyo gukura Magare muri iyi kipe kandi cyafashwe kubera ko gusohoka mu mwiherero bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’abategura imikino ya olempike.
Usibye no gukurwa muri iyi kipe, Magare yanahagaritswe mu bikorwa by’imikino yose ya olempike kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Aba bakinnyi bari mu byiciro bitandukanye, bagiye mu mwiherero tariki ya 23 Kamena bikaba byari byitezwe ko bazaguvamo tariki ya 5 Nyakanga, bahita berekeza mu Buyapani.
Imikino Olempike yo izatangira tariki ya 23 Nyakanga irangire tariki ya 8 Kanama 2021.


