Major Ntuyahaga wahamijwe uruhare mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi mu nzira igana mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Bubiligi rwamaze gutegura ibisabwa byose ku kohereza mu Rwanda, Major Bernard Ntuyahaga, wari umusirikare mukuru muri guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho biteganyijwe ko azagra mu Rwanda kuwa Gatanu.

Major Ntuyahaga yari amaze imyaka 25 muri gereza yo mu Bubiligi nyuma yo guhamwa n’uruhare mu iyicwa ry’abasirikare b’u Bubiligi 10 biciwe mu Rwanda jenoside igitangira.

Ni abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) mu 1994. Ntuyahaga akaba yarashinjwe kubavana kwa Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be muri “Camp Kigali”, aho biciwe.

Igihano cye yakirangije muri Kamena muri uyu mwaka wa 2018, ariko nubwo abamwunganira kimwe n’umuryango we uba muri Sweden bagerageje gusaba u Bubiligi kutamwohereza mu Rwanda, ntibizabuza ko kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza azasesekara I Kigali akizihiriza umwaka mushya mu Rwanda nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ubusabe bwo gusaba ko Ntuyahaga atakwoherezwa mu Rwanda bwavugaga ko naramuka yoherejwe mu Rwanda bizaba ari nko kumukatira igihano cy’urupfu, ariko urukiko rwo mu Bubiligi rufata icyemezo nyuma yo kwizezwa n’u Rwanda ko azasubizwa mu buzima busanzwe nk’undi muturage wese utashye.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba yemeje aho u Rwanda ruhagaze kuri uyu wa gatatu, itariki 19 Ukuboza.

Yagize ati: “ Ntuyahaga ni umwenegihugu w’u Rwanda. Azasubizwa mu buzima nk’umuturage, uburenganzira bwose ahabwa n’amategeko buzubahirizwa .”

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko ibihumbi by’abari barahamijwe ibyaha, abahoze mu gisirikare (EX-FAR) n’abagarutse bava muri FDLR bose basubijwe mu buzima busanzwe kandi bari kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.

Ati: “ Ntuyahaga ni uwari warahamijwe icyaha na EX-FAR kimwe n’undi muri ibyo bihumbi by’abanyagihugu bacu .”

Minisitiri Busingye akaba yijeje ko hari ibyateganyijwe ngo hizerwe ko azasubizwa mu buzima busanzwe neza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *