Masisi: Umusirikare yishe arashe umwana w’imyaka 16, amuziza 250 Frw

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Loashi kari muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umusirikare yahiciye umukobwa w’imyaka 16, amuziza ko atishyuye amafaranga angana n’amanyarwanda 250 yo kuri bariyeri.

Byabaye tariki ya 30 Nyakanga 2021 ubwo uyu mwana witwa Utukufu Lukambo yari avuye ku ishuri rya Institut Loashi atashye mu rugo, arenga iyi bariyeri yashyizweho n’abasirikare ho metero zigera kuri 20 atishyuye aya mafaranga, nk’uko bisanzwe bikorwa.

Radio Okapi ivuga ko uyu musirikare yahise arasa uyu mwana, ahita apfira aho ngaho.

Iki gikorwa cy’umusirikare cyagamanwe n’abantu batandukanye barimo Depite Alexis Bahunga uhagarariye Masisi wasabye ko hakurwaho bariyeri zitemewe n’amategeko ndetse na sosiyete sivile.

Kibaye nyuma y’aho mu minsi ishize, umupolisi wa RDC na we yishe umunyeshuri wigaga muri kaminuza ya Kinshasa, amuziza kutambara agapfukamunwa kandi yari kumwe na bagenzi be bategura filimi bagombaga gushyikiriza mwarimu wabo nk’umukoro yari yabahaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *