fatshi-3.jpg

Mata-Kanama 2021: U Rwanda rwasuwe n’Abakuru b’Ibihugu 5

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu by’amahanga bikomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda, aho mu mezi ane ashize yonyine, hagaragaye umubare munini w’ababiyoboye barusuye, habaho isinywa ry’amasezerano atandukanye arebana n’ibikorwa by’iterambere.

Byatangiye muri Mata ubwo Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yasuraga iki gihugu mu ruzinduko rutavuzweho cyane. Igitangazamakuru Africa Intelligence gikunze gukora inkuru z’umutekano kivuga ko uyu Mukuru w’Igihugu yari aje kugisha inama mugenzi we, Paul Kagame ku kibazo cy’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado kimaze imyaka irenga 3.

Icyo gihe ni bwo Perezida Kagame na Nyusi banemeranya ko u Rwanda ruzohereza abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000 muri iyi ntara kugira ngo bagarure umutekano. Batangiye kujyayo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ubu bahanganye n’intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu.

Uruzinduko rwakurikiyeho ni urwo guhindura amateka y’umubano mubi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

Perezida Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame, asura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abayizize, ahavugira ijambo yihanganisha imiryango y’abayizize, anafungura ikigo ndangamuco cy’ururimi rw’Igifaransa.

Hakurikiyeho uruzinduko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Thisekedi yagiriye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda tariki ya 25 Kamena 2021, aho yakiriwe na Perezida Kagame, basura ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo muri Gicurasi.
fatshi-3.jpg

Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rwakurikiwe n’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Teritwari ya Nyiragongo ku munsi wakurikiyeho, basura ahangijwe n’iruka ry’iki kirunga. Hakurikiyeho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ryabereye mu mujyi wa Goma.

Tariki ya 2 Nyakanga 2021, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan nawe yagendereye u Rwanda, asura ibikorwa bitandukanye by’ubukungu biherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kunoza uburezi, arebana no guteza imbere ubukungu, habaho ibiganiro ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.
suluhu.jpg

Guhera tariki ya 5 Kanama kugeza uyu munsi, Perezida wa Repubulika ya CentrAfurika, Faustin-Archange Touadéra ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, igihugu kiri kumufasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.
touad-2.jpg

Inzinduko z’Abakuru b’Ibihugu mu Rwanda no mu bindi bihugu zari zisa n’izasubitswe, bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19. Usanga guhera mu ntangiriro z’2020 kugeza mu ntangiriro z’2021 abazigize ari bake.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *