Menya impamvu abagore bo mu Buhinde bategekwaga gusorera amabere yabo

Sangiza iyi nkuru

Mu kinyejana cya 19, mu gace ka Travancore kari muri Leta ya Kerala mu majyepfo y’u Buhinde, Umwami waho yashyizeho umusoro wari ukomeye cyane aho abakobwa n’abagore bo mu miryango ikennye bategekwaga gusorera amabere yabo.

Uwo musoro ubusanzwe uzwi nka “Mulakkaram” ngo watangwaga kugira ngo ufashe abakire kurushaho kubaho neza.

Ha mbere basabaga ko abagore bo muri iyi miryango bambara batikwije hejuru kugira ngo amabere yabo agaragare ku karubanda, kugira ngo kubatandukanye n’abakire byorohe. Ryabaga ari ihohoterwa ariko nta mategeko yabarengeraga.

Icyo gihe umusoro watangagwa bakurikije ingano y’amabere buri mugore yabaga afite, uwari ufite amabere manini ni nako umusore wagombaga kuba mwinshi. Uwabirengagaho yarahanwaga.

Umusoro w’amabere

Iyo umukobwa yabaga ageze mu gihe cy’ubwangavu, yagombaga guhita atangira kwishyura umusoro. Bivugwa ko uwo musoro wari ugamije guca intege cyangwa gushyira iherezo ku bitwaga Ezhava na Nadar bahoraga bameze nk’abihebye bakiberaho mu bukene no mu myenda ubuzima bwabo bwose.

Ababaga bava mu bwoko bw’abakire ni bo bakusanyaga iyo misoro, kugira ngo ibyo bigerweho bagombaga kugenda kuri buri rugo muri iyo miryango bayikusanya, bakabaho neza by’umwihariko abo mu miryango ya Brahmins.

Kwambara wikwije igice cyo hejuru byafatwaga nk’ikimenyetso cyo kuba wubashywe cyangwa uri umunyembaraga mu cyiciro wabarizwagamo cyangwa ukaba uri umutunzi.

Wasangaga abava mu miryango ikennye bakorerwa ibikorwa bya bunyamaswa, bakabaho nta burenganzira bagira igihe bari mu bandi no kuba bahisha imyanya yabo yibanga. Igikorwa kibi cyo kutabaha agaciro ni nk’igihe babaga bagiye gupima ingano y’amabere yabo.

Umugabo wo mu muryango ukize yashoboraga guhura n’umugore cyangwa umukobwa ukennye, akamwambura ubusa akamushwanyagurizaho ku karubanda akantu yabaga yambaye hejuru.

Uretse abagore bakorerwaga ibi, n’abagabo bo mu miryango ikennye ntabwo bari borohewe kuko batagombaga gutunga ubwanwa.

Samuel Mateer, umumisiyoneri w’Umwongereza mu gitabo yise “Native life in Travancore” bishatse kuvuga ngo “Ubuzima bwa bakavukire muri Travancore” yasobanuye ko rubanda rugufi batangaga imisoro ku gahato irimo kwishyura umusoro w’inzu, amato, ubucuzi n’ibindi, ukomeye ukaba ari uwakwaga abagore baba ga batwikiriye amabere yabo.

Ahagana mu mwaka 1856, ibintu byahinduye isura kuko ni bwo abarimo umukobwa witwa Nangeli wo mu gace ka Cherthala batangiye urugamba rwo guhagarika uyu musoro.

Uko byagenze

Nangeli yatangije imyigaragambyo, yanga kambura ubusa amabere ye ku karubanda. Abashinzwe gukusanya imisoro bamaze kumva inkuru ye, bagiye kumuhiga ngo areke kurenga ku mategeko.

Amakuru amwe avuga ko abayobozi bakihagera basanze Nangeli yikase amabere mu buryo bwo kurwanya akarengane abagore bakorerwaga, andi akavuga ko atari we wabikoze ahubwo ko ari abayobozi bo muri ako gace babikoze cyangwa abavaga mu miryango ikomeye.

Ushinzwe umutekano akimara kuhagera, yabonye amabere ya Nangeli ari ku rukoma maze ahita yiruka. Mu mwanya wakurikiyeho kubera kuva cyane, Nangeli yahise apfa, bituma umusoro usa nuhagaze.

Mu gihe cyo kumushyingura, umugabo we yahise yinaga mu muriro batwikisha umurambo maze nawe arapfa.

Mu rwego rwo guha icyubahiro Nangeli, agace yavukiyemo bakise Mulachiparambu, bisobanuye “ubutaka bw’amabere y’abagore”.

Nyuma y’urupfu rwe, abagore bo muri ako gace barahagurutse barwanira uburenganzira bwabo, maze basaba umwami gukuraho iri tegeko.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *