Inama njyanama y’akarere ka Karongi mu burengerazuba bw’igihugu imaze kweguza umuyobozi wako, Meya Mukarutesi Vestine.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama itunguranye yateranye mu gitondo cy’uyu wa 23 Ukwakira 2023.
Impamvu yo kweguzwa k’uyu muyobozi ngo ni uko hari ibyemezo by’inama njyanama atigeze ashyira mu bikorwa.
Perezida w’inama njyanama ya Karongi, Dusingize Donatha, yatangarije Kigali Today dukesha aya makuru ko Mukarutesi azira kudakurikiza inama yahawe.
Dusingize yagize ati: “Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”
Mukarutesi akurikiye abandi bayobozi bo mu burengerazuba barimo uwayoboraga akarere ka Rutsiro n’uwa Rubavu.


