Nyuma y’amezi 2, Reverend Karemera Francis atorewe kuba umwepisikopi mushya w’itorero Angilikani ry’uRwanda Diyoseze ya Cyangugu,kuri uyu wa 15 Nzeri yarobanuriwe uwo murimo anicazwa ku ntebe y’ubushumba imbere y’imbaga y’abakirisitu b’iyi Diyoseze,aho banamusabye by’umwihariko gufasha mu kuzahura akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene bukabije,kuko kugeza ubu ibikorwa by’iyi Diyoseze byibanze gusa muri Rusizi, Nyamasheke imera nk’isigaye inyuma.
Nyuma yo kurobanurwa n’umwepisikopi mukuru w’iri torero, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Laurent Mbanda akanicazwa mu ntebe n’abahagarariye abakirisitu b’iyi Diyoseze, Musenyeri mushya Karemera Francis yashimiye abakisristu n’abapasiteri b’iyi Diyoseze bamugiriye icyizere bakamutangaho umukandida,yizeza kubungabunga ibyagezweho n’abamubanjirije akanabyongera kugira ngo utu turere twa Rusizi na Nyamasheke iyi Diyoseze irimo turusheho gutera imbere, yizeza guteza imbere ivugabutumwa, gushyigikira iterambere ry’abapasiteri n’abandi bakozi b’itorero,ariko cyane cyane kwita ku mibereho myiza y’umuryango.
Ati’’tuzaharanira ubusugire bw’umuryango wa gikirisitu himakazwa urukundo n’amahoro by’abashakanye no kuzamura ubukungu bw’imiryango kuko imiryango ifite amahoro itera imbere,tukazashyigikira uburere n’uburezi bw’abana n’imikurire yabo myiza izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Tuzaharanira ko abana batozwa umuco w’amahoro n’urukundo bakanakunda iterambere,kwiyubaha no kubaha abandi. Tuzanakomeza imikoranire myiza n’ubuyobozi bwite bwa Leta n’abafatanyabikorwa ba Diyoseze,dushaka n’abandi,kugira ngo dukomeze gufatanya umurimo w’ivugabutumwa n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.’’
Baganira na Bwiza.com,bamwe mu bakirisitu b’iri torero baturuka mu karere ka Nyamasheke bavuze ko abasenyeri bamubanjirije bibanze cyane ku karere ka Rusizi,aho usanga hari Guest house igezweho, ikigo nderabuzima kiri ku rwego rwo hejuru kubera uburyo cyitabwaho, amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye afite ingufu zikomeye, insengero nyinshi zijyanye n’igihe,n’ibindi bikorwa bifatika,ariko akarere ka Nyamasheke ko ugasanga nta gikorwa na kimwe kigaragara kirimo, basaba ko yakitaho by’umwihariko.
Niyonsaba Martin, umuvugizi wungirije w’iri torero muri iyi Diyoseze,utuye mu murenge wa Rangiro muri Nyamasheke,hamwe mu ho iyi Diyoseze yatangiriye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko hakaba nta gikorwa na kimwe gifatika kiharangwa uretse urusengero gusa,akaba ari na we wicaje mu ntebe uyu musenyeri mushyashya afatanije n’umwe mu bapasiteri, na we yasabye ko hakwitabwaho by’umwihariko.
Ati’’ bibanze cyane muri Rusizi nyamasheke isa n’iyibagirana nubwo Musenyeri Nathan Rusengo Amooti wari uhari yari atangiye kuhatekereza ariko agiye imishinga yari ahafitiye atayishyize mu bikorwa,tukifuza ko umushya yahibanda by’umwihariko nk’akarere gakennye cyane mu gihugu, aho dukeneye imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye afite ingufu nk’aya ya Rusizi, ikigo nderabuzima muri Banda cyangwa Gakenke nk’uko uwo asimbuye yabitegenyaga kandi imirenge ya Rangiro na Cyato ikaba igikeneye cyane.’’
Yakomeje ati’’ twifuza kandi na kaminuza bateganyaga gushyira I Rusizi ko bibaye ngombwa yakubakwa I Nyamasheke,gukomeza imbaraga mu kuzamura ibimina byo kwizigamira no kugurizanya ubu biri ku rwego rurenze urwo twatekerezaga,ishuri ry’imyuga ry’icyitegererezo n’ibindi byazahura aka karere,natwe tuzamuba hafi kandi twizera ko azabikora.’’
Ku byerekeranye no guteza imbere aka karere ariko,ubwo Musenyeri Nathan Rusengo Amooti yasezeraga ku bakirisitu b’iyi Diyoseze ku wa 14 Nyakanga uyu mwaka,kuko yimuriwe muri Diyoseze ya Kigali,yari yatangarije Bwiza.com ko yashatse kugashyiramo ibikorwa remezo bihagije ariko akabangamirwa n’ubuybozi bwako bwamunanizaga mu kumuha ibyangombwa byo kubaka.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyantwali Alphonse, yavuzeko atumva impamvu umufatanyabikorwa nk’uyu ajya kuzamura akarere abakayoboye bakamunaniza,avuga ko bitazasubira. Ati’’ hari ibyakozwe I Rusizi ntibingane n’ibikorwa muri Nyamasheke kubera impamvu zinyuranye, icyo navuga ni uko tuzafatanya na we mu buryo busesuye,cyane cyane mu nzego z’ibanze kugira ngo aho iyi Diyoseze igera hose bazabashe gukorana neza kuko byose bikorwa mu nyungu z’abaturage,aho bakwifuriza kubikorera natwe tukabona ko hakwiye,ntagikiwye kubakoma mu nkokora igihe babifitiye ubushobozi.’’
Karemera Francis abaye Musenyeri wa 6 iyi Diyoseze igize, safite impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi na A0 muri Tewolojiya, arubatse,afite umugore n’abana 5.








