Mgr Karemera Francis arasabwa kuzahura Akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi 2, Reverend Karemera Francis atorewe kuba umwepisikopi mushya w’itorero Angilikani ry’uRwanda Diyoseze ya Cyangugu,kuri uyu wa 15 Nzeri yarobanuriwe uwo murimo anicazwa ku ntebe y’ubushumba imbere y’imbaga y’abakirisitu b’iyi Diyoseze,aho banamusabye by’umwihariko  gufasha mu kuzahura akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene bukabije,kuko kugeza ubu ibikorwa by’iyi Diyoseze byibanze gusa muri Rusizi, Nyamasheke imera nk’isigaye inyuma.

Nyuma yo kurobanurwa n’umwepisikopi mukuru w’iri torero, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Laurent Mbanda akanicazwa mu ntebe n’abahagarariye abakirisitu b’iyi Diyoseze, Musenyeri mushya Karemera Francis  yashimiye abakisristu n’abapasiteri b’iyi Diyoseze bamugiriye icyizere bakamutangaho umukandida,yizeza kubungabunga ibyagezweho n’abamubanjirije akanabyongera kugira ngo utu turere twa Rusizi na Nyamasheke iyi Diyoseze irimo turusheho gutera imbere, yizeza guteza imbere ivugabutumwa, gushyigikira iterambere ry’abapasiteri n’abandi bakozi b’itorero,ariko cyane cyane  kwita ku mibereho myiza y’umuryango.

Ati’’tuzaharanira ubusugire bw’umuryango wa gikirisitu himakazwa urukundo n’amahoro by’abashakanye no kuzamura ubukungu bw’imiryango kuko imiryango ifite amahoro itera imbere,tukazashyigikira uburere n’uburezi bw’abana n’imikurire yabo myiza izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Tuzaharanira ko abana batozwa umuco w’amahoro n’urukundo bakanakunda iterambere,kwiyubaha no kubaha abandi. Tuzanakomeza imikoranire myiza n’ubuyobozi bwite bwa Leta n’abafatanyabikorwa ba Diyoseze,dushaka n’abandi,kugira ngo dukomeze gufatanya umurimo w’ivugabutumwa n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.’’

Baganira na Bwiza.com,bamwe mu bakirisitu b’iri torero baturuka mu karere ka Nyamasheke bavuze ko abasenyeri bamubanjirije  bibanze cyane ku karere ka Rusizi,aho usanga hari Guest house igezweho, ikigo nderabuzima kiri ku rwego rwo hejuru kubera uburyo cyitabwaho, amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye afite ingufu zikomeye, insengero nyinshi zijyanye n’igihe,n’ibindi bikorwa bifatika,ariko akarere ka Nyamasheke ko ugasanga nta gikorwa na kimwe kigaragara kirimo, basaba ko yakitaho  by’umwihariko.

Niyonsaba Martin, umuvugizi wungirije w’iri torero muri iyi Diyoseze,utuye mu murenge wa Rangiro muri Nyamasheke,hamwe mu ho iyi Diyoseze yatangiriye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko hakaba nta gikorwa na kimwe gifatika kiharangwa uretse urusengero gusa,akaba  ari na we wicaje mu ntebe uyu musenyeri mushyashya afatanije n’umwe mu bapasiteri, na we yasabye ko hakwitabwaho by’umwihariko.

Ati’’ bibanze cyane muri  Rusizi nyamasheke isa n’iyibagirana nubwo Musenyeri  Nathan Rusengo Amooti wari uhari yari atangiye kuhatekereza ariko agiye  imishinga yari ahafitiye atayishyize mu bikorwa,tukifuza ko umushya yahibanda by’umwihariko nk’akarere gakennye cyane mu gihugu, aho dukeneye imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana,  amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye afite ingufu nk’aya ya Rusizi, ikigo nderabuzima muri Banda cyangwa Gakenke nk’uko uwo asimbuye yabitegenyaga kandi imirenge ya Rangiro na Cyato ikaba igikeneye cyane.’’

Yakomeje ati’’ twifuza kandi na kaminuza bateganyaga gushyira I Rusizi ko bibaye ngombwa yakubakwa I Nyamasheke,gukomeza imbaraga mu kuzamura ibimina byo kwizigamira no kugurizanya ubu biri ku rwego rurenze urwo twatekerezaga,ishuri ry’imyuga ry’icyitegererezo n’ibindi byazahura aka karere,natwe tuzamuba hafi kandi twizera ko azabikora.’’

Ku byerekeranye no guteza imbere aka karere ariko,ubwo Musenyeri Nathan Rusengo Amooti yasezeraga ku bakirisitu b’iyi Diyoseze  ku wa 14 Nyakanga uyu mwaka,kuko yimuriwe muri Diyoseze ya Kigali,yari yatangarije Bwiza.com ko yashatse kugashyiramo ibikorwa remezo bihagije ariko akabangamirwa n’ubuybozi bwako  bwamunanizaga mu kumuha ibyangombwa byo kubaka.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyantwali Alphonse, yavuzeko  atumva impamvu umufatanyabikorwa nk’uyu ajya kuzamura akarere abakayoboye bakamunaniza,avuga ko bitazasubira. Ati’’ hari ibyakozwe I Rusizi ntibingane n’ibikorwa muri Nyamasheke kubera impamvu zinyuranye, icyo navuga ni uko  tuzafatanya na we mu buryo busesuye,cyane cyane mu nzego z’ibanze kugira ngo aho iyi Diyoseze igera hose bazabashe gukorana neza kuko byose bikorwa mu nyungu z’abaturage,aho bakwifuriza kubikorera natwe tukabona ko hakwiye,ntagikiwye kubakoma mu nkokora igihe babifitiye ubushobozi.’’

Karemera Francis abaye Musenyeri wa 6 iyi Diyoseze igize, safite impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi na A0 muri Tewolojiya, arubatse,afite umugore n’abana 5.

Abaturutse impande zose zigihugu bari bitabiriye ibi birori.
Abaturutse impande zose z’igihugu bari bitabiriye ibi birori
Karemera Francis hagati ni we warobanuriwe kuba Musenyeri wa 6 wa Diyoseze yAbangilikani ya Cyangugu.
Karemera Francis ( hagati)
Musenyeri Kaboneka Francis nyuma yo guhabwa inkoni yubushumba.
Musenyeri Karemera Francis nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba
Musenyeri Karemera Francis asuhuza imbaga yabakirisitu bari bateraniye muri Sitade yakarere ka Rusizi nyuma yo kurobanurwa.
Musenyeri Karemera Francis asuhuza imbaga yari yitabiriye ibirori
Musenyeri Karemera Francis ubwo yicazwaga mu ntebe yubushumba.
Musenyeri Karemera Francis ubwo yicazwaga mu ntebe y’ubushumba
Musenyeri mushya Karemera Francis na madamu we basengerwa nabandi basenyeri.
Musenyeri mushya Karemera Francis aramburwaho ibiganza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *