Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Fanfan Rwanyindo, arasaba ko hongerwa ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhangana ku isoko, anasaba Abanyarwanda kurushaho kugura ibikorerwa iwabo.
Min.Fanfan Rwanyindo yabitangarije mu karere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Uburengerezuba ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, uyu munsi itariki ya 1 Gicurasi 2018.
Min. Rwanyindo yagize ati “ Twongere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu byo dukora byose kugirango dushobore kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko ryaguye rya Afurika no kwihutisha ihangwa ry’imirimo itanga umusaruro”.
Nyuma y’ibi Min. Rwanyindo yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kugura ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) aho agira ati “Dukwiye kurushaho kugura ibikorerwa iwacu kandi ababikora bakarushaho kongera ubwiza bwabyo kugira ngo bishobore guhangana no ku isoko mpuzamahanga”.
Ashingiye ku ijambo Perezida Kagame akunze kuvuga ryo kwigira, Min. Rwanyindo avuga ko nta mu muntu uzihesha agaciro atagaheshejwe n’ibyo akora.
Ati “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ntahwema gukangurira Abaturarwanda twese gukora cyane mu rwego rwo guharanira Kwigira no Kwihesha agaciro. Kwigira no Kwihesha agaciro tuzabigezwaho n’umurimo ukozwe neza kandi utanga umusaruro”.
Muri uyu muhango, abayobozi basuye agakiriro ka Rubavu n’imurikagurishwa ry’abikorera, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo akaba avuga ko imikorere y’ako gakiriro, ari urugero rwiza rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Ibikorerwa mu Gakiriro twasuye no mu Nganda zinyuranye hirya no hino mu Gihugu ni urugero rw’ibishoboka mu guteza imbere ibikorerwa iwacu no guhanga imirimo itanga umusaruro. Dukomeze gusesengura ibibura kugirango ibyo dukora bigere ku bwiza n’ubuziranenge twifuza”.
Umunsi mpuzamahanga w’umurimo uhurirana n’umunsi twibuka mutagatifu Yozefu, urugero rw’abakozi uba ku itariki ya 1 Gicurasi, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Rubavu, n’insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutishe iterambere”.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Barungi Alice/ Bwiza.com


