Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arasaba urubyiruko n’abagore gutinyuka , bakagana ikigo BDF kibafasha kubona inguzanyo, bagategura imishinga ibafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyababyaye.
Ni mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, wo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017. Wizihirijwe mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi aragira ati: “Abadafite akazi muri Leta cyangwa mu bigo by’Abikorera batinyuke kwihangira imirimo. Leta yabashyiriyeho uburyo butandukanye bakwifashisha mu kwihangira imirimo”.
Arakomeza yibanda ku rubyiruko n’abagore bo bafite amahirwe menshi nyuma yaho Leta yabashyiriyeho ikigo kishingira imishinga yabo ndetse kikanabishinga ku ngwate.
Aragira ati “Leta yabashyiriyeho Ikigo BDF kishingira imishinga yabo kugera kuri 75% ku ngwate basabwa n’Amabanki n’ibigo by’imari. Abagore n’urubyiruko barasabwa rero kurushaho kubyaza umusaruro izi gahunda zibafasha kwiteza imbere”.

Minisitiri w’Intebe arakomeza kandi anibutsa Abanyarwanda bose muri rusange ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa bwo gushishikariza abantu kurushaho gukunda umurimo.
Aragira ati: “Ndasaba rero Abanyarwanda bose bafite imbaraga zo gukora kandi bujuje imyaka yo gukora, guhagurikira gukunda umurimo no kuwukora neza, haba mu buhinzi n’ubworozi, mu nganda, mu bucuruzi cyangwa mu zindi serivisi nyinshi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigega cy’ingwate BDF (Business Development Fund), Minisitiri w’Intebe ashishikariza urubyiruko n’abagore badafite akazi kugana, ni ikigega cyabashyiriweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki itsura Amajyambere (BRD).
Cyashyizweho kigamije gufasha abagore n’urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka muri za banki, ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo kikabafasha ku ngwate, gutegura imishinga iciriritse,…
Minisitiri w’Intebe, Murekezi yashimiye abakozi bose baba aba Leta n’abo mu nzego zikorera ku kazi keza bakora anabasaba gukomeza gukunda umurimo anaboneraho akanya ko gushyikiriza ibihembo ababaye indashyikirwa mu kazi.

Insanganyamatsiko yahariwe ibikorwa byo Kwizihiza uyu munsi igira iti: “ Duteze imbere umurimo, dusigasira ibyagezweho, dukesha imiyoborere myiza, isoko y’iterambere rya buri Wese “.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


