Miss Fiona Muthoni Ntarindwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa n’umunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka Rutura bashyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo bwabaye tariki ya 14 Kanama 2021.
Uwo munsi ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro ku Kiyaga cya Kivu mu ibanga, nyuma yo gusezeranira imbere y’amategeko tariki ya 11 Kanama 2021.
Itangazamakuru ryabashije kubona amafoto y’abitabiriye ubu bukwe gusa abageni bo ntabwo byashobotse; ikaba ari impamvu ishimangira ko muri ako kanya bombi batifuzaga ko iby’uyu muhango bijya hanze.
Kuri uyu wa 18 Kanama 2021, Miss Fiona yashyize aya mafoto kuri Twitter, ashyiraho itariki ubukwe bwabereye n’udutima dutukura tubiri, Arthur na we ayashyira kuri Instagram.
Bivugwa ko Miss Fiona na Arthur bamaze igihe kirekire bakundana, gusa uyu munyarwenya yabishyize ku mugaragaro muri Mutarama 2021.




