n6.jpg

Miss Josiane, imfu z’ibyamamare, Ne- Yo na Van Gaal i Kigali: Umwaka wa 2019 mu ruhando rwa siporo n’imyidagaduro

Sangiza iyi nkuru

Umwaka wa 2019, mu ruhando rwa Siporo n’imyidagaduro waranzwe n’impinduka zagaragaye mu matora ya Miss Rwanda, ibyamamare byasuye u Rwanda, minisiteri ya siporo n’ibindi ariko na none usigira bamwe amarira nyuma y’imfu za bamwe mu byamamare nyarwanda

Mu ncamake y’ibyo turagarukaho muri iyi nkuru bigaruka ku ruhando rwa siporo n’imyidagaduro, ku matora ya Miss Rwanda ya 2019, umuntu yavuga ko ari yo ya mbere yaba yari ashyushye cyane bitewe na Miss Josiane, uyu mwaka kandi ku butaka bw’u Rwanda hagaragaye ibyamamare bikomeye mu ruhando rwa muzika na ruhago birimo Umunyamerika Ne-yo n’umutoza Louis Van Gaal n’abandi.

Umwaka wa 2019, usize Kandi Kigali ifite inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, yahaye isura nziza u Rwanda mu Karere ndetse n’ahandi nk’umurongo mwiza Leta irimo mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro.

1.Kigali Arena:

Ni inyubako yagenewe imikino n’imyidagaduro ikaba ishobora kwakira abantu 10,000 bicaye neza, niyo nini muri Afurika y’Iburasirazuba, ni iya karindwi muri Afurika. Iyari nini kugeza ubu muri aka karere ni Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya yakira abantu 5,000.

n6.jpg

Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Pauk Kagame, mu kwezi kwa Munani, yuzuye itwaye arenga miliyoni 100 z’amadorari.

Izakira kandi imikino ya nyuma y’irushanwa rya 30 ry’igikombe cya Afurika cya Basketball (AfroBasket 2021) mu bagabo izabera mu Rwanda.

Mu ruhando rw’amahanga iyi nzu igaragariza amahanga ko u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere imikino n’imyidagaduro.

2. Amasezerano y’u Rwanda na PSG

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ikomeye Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa. Ni Amasezerano y’imyaka itatu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Muri aya masezerano y’u Rwanda na PSG harimo igice kivuga ku kubaka ubushobozi bw’umupira w’amaguyu mu Rwanda aho bazajya baza bagafasha igihugu mu kongera imbaraga mu mupira w’amaguru.

n7.jpg

PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Aya akaba yaraje asanga hari hashize umwaka n’igice u Rwanda rusinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, amasezerano yavuzweho byinshi bamwe bayagaya ko atari akwiye ku gihugu nk’u Rwanda kikigobokwa mu nzego zimwe na zimwe n’inkunga z’amahanga arimo n’Ubwongereza iyi kipe ibarizwamo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko amasezerano na Arsenal yatumye ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongera aho kugeza abo bageze kuri Miliyoni 1 na 700.

3.Tour du Rwanda:

Iri ni isiganwa ryatangiye gukinwa mu 1988 ubwo ryari ritaraba mpuzamahanga, riza kuba irushanwa mpuzamahanga kuva mu 2009. Kugeza ubu rikaba ari isiganwa rimaze kubakira ubushobozi b’Abanyarwanda rikanababera n’umuranga mu ruhango mpuzamahanga.

Iy’umwaka wa 2009, ryaje ryihariye aho ryazamuwe riva ku rwego rwa 2.2 ijya ku rwego rwa 2.1, kugeza ubu rikaba rishobora kwitabirwa n’amakipe akina amasiganwa ya mbere akomeye ku Isi, nka Tour de France, Giro d’Italia,…

n9.jpg

Merhawi Kudus ukomoka muri Erythrée niwe wegukanye iri rushanwa mu gihe, abakinnyi b’abanyarwanda ritabahiriye nk’uko mu myaka yaribanjirije byari byifashe.
Mu kwezi kwa 11, umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal. Mu isiganwa ku magare Abanyarwanda bakaba bakomeza kugaragaza ko bahagaze neza muri iri siganwa.

4. Sitade 3 & na tike ya CHAN 2020 :

Umwaka wa 2019 wabaye mwiza ku Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, aho usize u Rwanda ruzitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun. U Rwanda rwabonye iyi tike mu Kwakira nyuma yo gusezerera Ethiopia ku bitego 2-1.

sitad.jpg

Uyu mwaka kandi usize Intara y’Iburasirazuba ifite sitade 3, zarangiye kubakwa muri uyu mwaka mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera, aho zifite ubushobozi bwo kwakira ababarirwa hagati y’ibihumbi bitatu na Bine.

5. Minisiteri ya Siporo:

Mu gihe habagaho Minisiteri y’umuco na siporo, uyu mwaka wa 2019 usize Perezida Kagame ashyizeho Minisiteri ya Siporo ubwayo ndetse anagira Madamu Aurore Mimosa Munyangaju Minisitiri wayo.

n10.jpg

Umusifuzi wa Basketball mpuzamahanga Shema Maboko Didier usanzwe anayobora ihuriro ry’abize siporo yagizwe umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri nshya ya Siporo.

Hari hashize imyaka irenga 17 Minisiteri ya Siporo ihujwe n’umuco nyuma yo kuyitandukanya na Minisiteri y’Urubyiruko ariko umuco wongeye guhuzwa na minisiteri y’Urubyiruko biyoborwa na Minisitiri Rose Mary Mbabazi.

6.Ubukwe bwa Ange Kagame:

Ange Ingabire Kagame ashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma kuwa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, ubukwe bwabo bukaba bwaravuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Bwari ubukwe budasanzwe nk’umwana w’umukuru w’igihugu, wanakunze kugaragara ku ntonde z’abakobwa beza b’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

ange-k.jpg

Ange Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame yasabwe tariki 28 Ukuboza 2018, umuhango wo gushyingirwa muri uyu mwaka wa 2019, ibirori byabereye muri Kigali Convention Center.

Ange yashyingiwe hari hashize igihe gito abonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s)mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.
n5.jpg

Nyuma y’iminsi mike babanye, mu magambo y’imitoma Ange yabwiye Bertrand ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye . Nishimiye gukomezanya ubuzima nawe. Ku buzima bwacu n’ubw’ibihe byose”.

7.Ibyamamare birimo Ne-Yo na Van Gaal

Muri Nzeri uyu mwaka mu muhango wo kwita abana b’ingagi amazina, Uretse abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga batumiwe muri uyu muhango, hari abandi bazwi mu mikino n’imyidagaduro, bawitabiriye.

n2-2.jpg

Mu byamamare ku rwego rw’isi byitabiriye uyu muhango harimo umuhanzi w’umunyamerika, Shaffer Chimere Smith uzwi ku izina rya Ne-Yo wanaririmbye mu gitaramo cyabereye muri Arena.

Uyu muhanzi nyuma yo kugera muri Amerika, abicishije ku rubuga rwa Twitter yatangaje amagambo akomeye ku Rwanda n’abanyarwanda.

Yagize ati “Ku baturage beza ba Kigali mu Rwanda , mwarakoze cyane , ku rukundo rwanyu no kunyakira. Urugendo rwanjye rwari rutangaje cyane, ndabasezeranya ko nzatuma Isi imenya ukuntu u Rwanda ari rwiza ,ruryoshye”.

Ubu butumwa bw’icyamamare nka Ne-Yo gikurikirwa na za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, bukaba bwaragaragaje ishusho nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, aho yarutakiye Isi yose.

Ibindi byamamare byagaragaye mu Rwanda muri uyu muhango, harimo Umunyamudelikazi w’ Umwongereza Naomi Campbell; Umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza, Sherrie Silver, Louis Van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne n’abandi barimo Umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy uba USA.

8.Gukundwa kwa Miss Josiane na Nsengiyumva

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, ubwo hatangiraga amajonjora mu Ntara zose z’igihugu nibwo umukobwa Mwiseneza Josiane yagaragaye muri aya majonjora birangira ageze ku munota wanyuma w’iri rushanwa.

jojo.jpg

Josiane ni umukobwa watinyuye abandi bakobwa bo mu bice by’icyaro nyuma yo kuwitabira abenshi barajyaga bacyeka ko wagenewe abakobwa b’abanyamujyi.
Josiane yarakunzwe, kuva iri rushanwa ryatangira kugeza risoje ariyo nkuru ivugwa mu gihugu na diaspora. Byaje kurangira uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019) mu gihe hari n’abumvaga n’ikamba rya nyampinga yaryambikwa.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Karongi, byatumye amenyakana haba mu Rwanda no hanze yarwo ndetse anabona abaterankunga batandukanye bamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Muri uyu mwaka kandi nibwo imbaga y’abanyarwanda yakunze indirimbo ‘Mariya Jeanne ya Nsengiyumva Francois, ubu benshi bazi ku izina rya Gisupusupu.

Uyu mugabo abamuzi bavuga ko yahoze acuranga umuduri ku muhanda abahisi n’abagenzi bakamuha igiceri cya 100, none ubu ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, kugera n’aho bagenzi be bamuririmba ko ‘bavuga ko bishoboka ko umuntu ashobora kwamamara ashaje’. Uko uyu mugabo yamenyekanye na we bigomba kuba byaramutunguye, bikaba ari ibintu bitazava vuba mu mitwe y’Abanyarwanda.

9. Urupfu rwa Denis na Mupende:

Umwaka wa 2019, usize babiri mu byamamare nyarwanda byitabye Imana, Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri Filimi Nyarwanda n’umunyamideli, Alexia Mupende.

Inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba Cinema Nyarwanda yamenyekanye ku wa 5 Nzeri 2019, yitabye Imana azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi, nyuma yo kumara iminsi arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

n12.jpg

Ni benshi barimo n’abayobozi mu nzego za Leta bagiye bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rw’uyu munyempano ‘Rwasa’ abo bakaba barimo Amb. Nduhungirehe Olivier, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wanagaragaye mu muhango wo kumushyingura.

Mu ijoro ryo ku wa 09/01/2019 Mu murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro, nibwo Alexia Uwera Mupende wari umunyamideri yishwe atewe icyuma, bamwe mu banyamideri bo mu Rwanda bakaba baravuze ko babuze inkingi ya mwamba muri uyu mwuga.

Uwera Alexia Mupenda yatangiye gukora ibijyanye no kwerekana imideri mu Rwanda ahagana mu 2005, atangira kumenyekana mu mwaka wa 2012 aho yatsinze irushanwa ‘Rwanda Premier Model Competition’. iby’urupfu rwe byaje kuba amayobera kugeza n’ubu hataramenyekana uwamwishe.

10. Sarpong mu rukundo n’abakobwa b’i Kigali:

Sarpong Michael, rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport, yavuzwe cyane mu itangazamakuru, aho yamaze igihe agirana ibihe byiza n’inkumi zinyuranye z’i Kigali. Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana, akaba yarashinjwe kubeshya abakobwa urukundo bakaryamana.

Uwase Peace [Angel Lace] wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Strawberry yibasibaye bikomeye Sarpong amuziza ko yamubeshye urukundo kandi yari agamije ko baryamana gusa.

sarp.jpg

Yamwibasiye yari amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Mukasine Asinah n’ abandi bakobwa batandukanye barimo uwitwa Cyiala Uwase, Christa, Vanessa,…
Twavuga ko ibikorwa yakoze muri Rayon Sports akihagera aribyo byatumye yigerurira imitima ya benshi, aho abakobwa batatinyaga kuvuga ko kubera urukundo bamukunda batazuyaza kumwiha wese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *