Mu bwoko bwa Ashanti banywesha uwapfuye amazi, agahabwa n’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Gushyingura umuntu wapfuye bimaze imyaka myinshi n’ibinyejana kuva ikiremwamuntu kibayeho. Ariko mu mico itandukanye hirya no hino mu Isi bagira uko basezeraho uwabo wapfuye.

Mu bwoko bwa Ashanti, urupfu barufata nko gusoza urugendo rw’ubuzima bwa muntu ndetse na nyuma y’ubuzima. Mu bwami bwa Ashanti bwo muri Ghana bemera ko igihe urupfu rwaje, umuntu akwiye kurwakira neza yishimye mu gihe yakoze ibyo yasabwaga mu buzima bwe.

Uwahoze ari Arikiyepisikopi wa Kumasi, Peter Sarpong mu gitabo cye yise “Ghana in Restrospet” yasobanuye ko abemera ko urupfu ari inzira y’ubuzima nta bwoba bagira iyo igihe cyo gupfa kigeze. Yavuze ko iyo umuntu apfuye, abo asize bakabaye bishimira ko asoje urugendo rwe rwo ku Isi.

Urupfu mu bwoko bwa Ashanti ni inzira yinjiza umuntu ahandi hantu mu Isi y’abakurambere kuko ubuzima bw’uwapfuye ntiburangirira kuri uyu mubumbe.

Iyo umuntu yapfuye mu bwoko bwa Ashanti, ubwo urugendo rwe rwo guhura n’uwamuremye ruba rutangiye. Haba imihango ikorwa n’abagore bagakora uruziga ku murambo wuwapfuye maze bakamusuka amazi mu muhogo ari na ko basenga.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Emmanuel Adu Addai ku bwoko bwa Ashanti, yasanze uwo muhango ufite akamaro kubera ko uwapfuye aba agiye gutangira urugendo rutagira iherezo mu buryo bw’umwuka.

Amazi ahabwa aba agomba kumufasha mu rugendo ruva mu Isi ajya ahandi hantu. Mu muco wabo, kirazira kureka uwapfuye akagenda nta mazi yo kunywa ahawe. Muri ubwo bushakashatsi yagaragaje ko amazi afasha uwapfuye kumwongerera imbaraga mu kurira imisozi aba agomba gucamo mu Isi yabapfuye.

Umuhanga mu bumenyamuntu nyamuco Marleen de Witte avuga ko urupfu rusa no kuvuka. Aha ni ho ahera asobanura impamvu iyo umuntu apfuye yambikwa imyenda y’imyeru. Ibi ni ukugaragaza ko atangiye ubuzima bushya.

Ahera ko avuga ku bijyanye no kunywesha uwapfuye amazi ari ukumufasha kubasha kurira imisozi ava mu Isi yigira mu ijuru. Bizera ko munsi y’ubutaka haba imisozi n’ibibaya uwapfuye aba agomba gucamo mbere yuko ajya kuruhuka.

Yanditse avuga ko uwapfuye abaho ubuzima bumeze nk’ubwo yabagaho mu Isi mbere yuko apfa, avuga ko uwari umuhinzi agumya agahinga, uwari umuyobozi agumya kuba we kimwe n’abashoferi.

Arikiyepisikopi Sarpong avuga ko mu mihango uwapfuye mu bwami bwa Ashanti akorerwa, iyo umugabo, umugore we aba agomba kumuha isume, amafaranga, imikufi, isabune, umusego n’umwenda muremure w’igitambaro kidoze mu budodo aba agomba kwitwaza.

Abo mu bwoko bwa Ashanti bavuga ko urupfu rubabaza ari yo mpamvu uwapfuye aba agomba gusomywa ku mazi, agahabwa n’amafaranga yo kumufasha mu rugendo rwe aho aba agiye kuba.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *