Mu gihe Uburayi bwihaza mu biribwa, Afurika yo igejejwe ku buce n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Raporo yashyizwe hanze n’imiryango itegamiye kuri za Leta igaragaza ko ibihugu byo mu Burayi abaturage byabo bafite indyo yuzuye naho abo muri afurika bakaba bazahajwe n’imirire mibi.
comb
Ibihugu 12 by’i Burayi birimo Ubuhorandi bukurikirwa n’Ubufaransa, Ubusuwisi, Autriche, Ububirigi, Danemark, Suede, Australie, Irlande, Ubutaliyani, Luxembourg na Portugal bigaragaramo abaturage bafata indyo yuzuye, mu gihe ibyo ku mugabane w’Afurika bicyugarijwe n’imirire mibi.
Iyi mirire myiza muri ibi bihugu ngo ijyana no kuba ababituye bafite amikoro ahagije ndetse bakaza no mu bihugu bifite icyizere cyo kubaho kiri hejuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ibi bihugu niho ushobora gusanga indwara nkeya cyane zituruka ku mirire mibi by’umwihariko ibihugu byo mu Burayi bw’Uburengerazuba ni byo bigaragara cyane ku rutonde rw’ibihugu 125 byakorewemo ubushakashatsi.
Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko ku rutonde rw’ibihugu 125, ibihugu by’Afurika ari byo bigaragara ko bikiri inyuma mu mirire.
Cadi (Tchad) ni cyo gihugu cya mbere ku Isi aho abagituye barya nabi, ibiribwa byaho kandi ngo birahenze cyane kandi ngo ntibifite intungamubiri zihagije ndetse n’ababifata bakabifata mu buryo butanoze buvanze n’isuku nke n’ibindi.
Hirya no hino mu bihugu by’Afurika ubu haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’inzara ikomeje kwararika ingogo cyane cyane Ibihugu byo mu ihembe ry’Afurika ndetse n’ibyo mu Majyepfo y’Afurika ubu biri mu bihe bitoroshye aho rubanda bakomeje kwicira isazi mu maso, babayeho mu buzima bwo kubara ubukeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *