Iyo havugwa amateka ya Kenya ahanini hagarukwa ku mutwe wa Mau Mau, umwe mu mitwe ikomeye y’impinduramatwara muri iki gihugu yagize uruhare mu guharanira ubwigenge ubwo iki gihugu cyategekwaga n’Abongereza.
Muri raporo zakozwe kuri uyu mutwe, havugwa ku barwanyi bari bawugize nka Mzee Kenyatta na Dedani Kimathi no ku ruhare rw’abagore bari bawugize. Muri aba bagore harimo Muthoni Kirima.
Muthoni ni we mugore ku rugamba wari ufite ipeti rya Marshall, yahawe ubwo yari amaze imyaka 7 mu mashyamba barwanira ubwigenge.
Yatangiye akora nk’umutasi nk’abandi bagore bose. Bari bashinzwe kuzana ibyabaga bikenewe n’abagabo bari ku rugamba no gushakira aba Mau Mau amakuru hirya no hino mu gihugu. Ni urugamba rwasabaga ubwitange.
Uyu mugore yakomerekeye inshuro ebyiri ku rugumba, maze bimuviramo kutongera kubyara. N’ubwo ibyo byose byabaye ntiyigeze yicuza kuba yarinjiye muri uyu mutwe.
Yavukiye ntara yo hagati muri Kenya mu 1931, akura abona akarengane bene wabo bakorerwaga n’abakoloni. N’ubwo atigeze akandagira mu ishuri, amaze kuzuza imyaka 20 yinjiye mu mutwe wa Mau Mau awukorera nk’umutasi.
Muthoni yinjiranye n’umugabo we General Mutungi, berekeza mu ishyamba mu misozi ya Kenya mu 1960. Umugabo we yapfuye hashize imyaka 2 urugamba rurangiye.
Mu gihe urugamba rwari rurimbanyije mu mashyamba, Muthoni yashakaga gukora ibintu byinshi bitandukanye kurusha kuba yaba intasi no gutwara ibiryo kurugamba.
Yashakaga kuba indwanyi maze avugana n’uwari ayoboye urugamba, Marshall Dedani Kimathi, kumwemerera kurwana kurugamba nk’umusirikare, maze na we arabimwemerera.
Muthoni yagaragaje umurava no kwitanga ku rugamba aze ahabwa ipeti rya Mrshall, aca agahigo ko kuba ari we mugore wari ubashije kugera kuri uru rwego.
Ubwo bari ku rugamba, uyu mugore yayoboye abahigaga inzovu maze urugamba rurangiye asaba ubuyobozi kumwemerera kugurisha amahembe y’inzovu kuko yari azi aho bagiye bazihamba.
Ariko raporo zivuga ko ubwo burenganzira yahawe bwo kugurisha aya mahembe bwarangiye mu 1976 buhagaritswe na leta, kuko yatangaje kugurisha amahembe y’inzovu bitacyemewe n’amategeko.
Muthoni yamaze igihe arwana yumva ko hazabaho ubuzima bwiza kuko ari byo baharaniraga. Ariko yavugaga ko batengushywe n’ubuyobozi bwagiyeho nyuma muri Kenya, maze yiyemeza kutazigera yiyogosha umusatsi we kugeza abonye akamaro k’ubwigenge barwaniye.
Amaze kuzuza imyaka 92 ni bwo yakuyeho uwo musatsi. Ni umuhango witabiriwe na Mama Ngina Kenyatta wahoze ari inshuti ye mu gihe cy’urugamba mu mashyamba.
Umusatsi mwinshi uzwi nka ‘dreadlocks’ yari ikintu cyarangaga abarwanyi ba Mau Mau mu gihe babaga mu mashyamba bakaraga imisatsi yabo. Ubwo bari bavuye mu mashyamba bamaze kubona ubwigenge, bahise batangira kwiyogoshesha.
Abanyamateka bavuga ko kwiyogosha imisatsi byari bisobanuye ko bageze kubyo barwaniraga. Ariko Muthoni yahisemo kutiyogoshesha nk’ikimenyetso kigaragaza uruhare rwe mu guharanira ubwigenge.
Ubwo bamwogoshaga muri uyu mwaka, yasobanuye ko impamvu bikozwe ari uko ibyo yaharaniye byagezweho.
Ubwo yaganiraga na K24 TV, yagize ati: “Uyu munsi nemeye kogosha umusatsi wanjye, bisonanuye ko nejejwe ko noneho igihugu cyacu gifite ubwigenge. Urubyiruko, abantu mu ngeri zose barigenga. Ibyo twarwaniye mu mashyamba ubu twabigezeho.”
Ni amateka azibukwa n’Abanyakenya ku buryo yamaze imyaka 70 atiyogoshesha, ku myaka 92 akaba ari bwo abikora.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


