Mu myaka 4 iri imbere Umunyarwanda azaba yinjiza ku mwaka byibuze amadolari 1240 mu gihe ubu yinjiza amadolari 720 nk’uko byatangajwe na minisitiri w’imari, Claver Gatete.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’imari Claver Gatete yavuze ko mu 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza ku mwaka amadolari 4,000, naho mu 2050 akazaba yinjiza amadolari 12,000. Ibi akaba yabitangarije mu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14 yaberaga I Kigali kuva kuwa 15 kugeza kuwa 16 Ukuboza.
Minisitiri Gatete yashimangiye icyerekezo cya perezida Kagame wibukije ko u Rwanda rugomba gukora ibishoboka rukigobotora inkunga z’amahanga mu ngengo y’imari yarwo.
Ku rundi ruhande, minisitiri Claver Gatete yemeje ko mu 2050, umuturage w’Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 12,000 ku mwaka. U Rwanda rukaba rugomba kubigera nk’ibindi bihugu byabigezeho. Kugirango bishoboke ariko, ngo ni ngombwa gucengeza mu Banyarwanda umuco wo kwizigamira kuko ari wo utuma ubukungu bwiyongera.
Minisitiri w’imari w’u Rwanda yagaragaje ukuntu inzego zitandukanye nk’ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho, inganda, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na gaz zigomba kongera ubushobozi bwazo zikajyana na gahunda ya 2050.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda rwabashije gutera imbere mu myaka ishize kubera ko rufite umutekano kandi abashinzwe gucunga umutungo wa leta babazwa uko bawucunga. Ibi bikaba byarashyizwemo ingufu ku buyobozi bwa perezida kagame nk’uko minisitiri Gatete yabishimangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



