Muhanga: Haritegurwa imurikagurisha ku rwego rw'intara

Sangiza iyi nkuru

Biteganijwe ko Akarere ka Muhanga kazakira imurikagurisha ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo riteganijwe kubera ku kibuga cy’Inzu ndangamuco ya Muhanga (Centre culturel) hagati y’italiki ya 31 Kanama n’iya 12 Nzeri uyu mwaka.

Nkuko bitangazwa na Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Bwana Kimonyo Juvenal, ngo imirimo yo gutegura iri murikagurisha irarimbanyije. Bwana Kimonyo avuga ko ubu bagiye gukoresha ipiganwa kuri ba rwiyemezamirimo ngo babone uzubaka aho abazitabira iri murikagurisha bazacururiza (stands).

Uretse kubaka amahema manini n’andi mato aciyemo ibyumba (stands) byo gucururizamo, Bwana Kimonyo avuga kandi ko uyu rwiyemezamirimo azanageza amashanyarazi n’amazi ahabera imurikagurisha kandi akazaba ariwe unashingwa isuku yaho.

Ngo hazubakwa imyumba (stands) bigera kuri 250 bigabanyijemo ibyiciro bitatu bigizwe n’aho abamurika bazishyuura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ahandi hishyurwe ibihumbi 500 n’aho ahaciriritse hishyurwe ibihumbi 200 muri iki gihe cyose imurikagurisha rizamara.

Kugirango ibikorwa byo gutegura iri murikagurisha bigende neza, Bwana Kimonyo avuga ko buri karere ko mu Ntara y’Amajyepfo kazatanga inkunga ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iki gihe kandi, Bwana Kimonyo avuga ko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ubw’uturere n’ubw’abikorera bari gushishikariza abacuruzi n’abanyenganda kuzitabira ari benshi iri murikagurisha kuko ari umwanya mwiza bahawe ngo bashakire isoko ibyo bakora cg bacuruza nk’uko urubuga rw’akarere dukesha iyi nkuru ruvuga.

Imurikagurisha mu Ntara y’Amajyepfo riba buri mwaka rikitabirwa n’abacuruzi b’ingeri zinyuranye bavuye mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, rikaba ritegurwa ku bufatanye bw’Intara y’Amajyepfo, ubw’uturere tuyigize n’Urugaga rw’abikorera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *