Muhire Pierre wumvikanye asubiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâumurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ko atari busubiremo indahiro yâisezerano rye nâumugore we, yasobanuye impamvu yabimuteye.
Ku munsi wo gusezerana imbere yâamategeko (tariki ya 13 Nyakanga 2023), Gitifu wâumurenge yumvikanye asezeranya Muhire na Mukamana Marie JosĂ©, uyu mugabo asoma nabi indahiro, umuyobozi aramubwira ati âUrasubiramoâ, undi ati âNtabwo nsubiramo.â
Mu kiganiro na Umusambi TV, Muhire yasobanuye ko ubwo yavugaga aya magambo, atashakaga ko Gitifu wâumurenge ayumva, ahubwo ngo yashakaga gushimisha umugore we bari begeranye, ariko ku bwâamahirwe make, byumvikana mu nsakazamajwi.
Yagize ati: âNumvaga ari ibanga ryanjye. Nashakaga ko Cherie akumva, ko mbivuga akabyumva, ariko ndavuga nti âNindangurura cyane, byanga bikunda hari nâundi uri bubyumve. Nabivuze gake cyane, ngira ngo uwo duhagararanye hariya abe ari we ubyumva.â
Muhire yasobanuye impamvu ati: âTwari tumaze umwanya munini hariya kandi twari tugeze mu gihe cyiza cyo gufata amafoto yâurwibutso, hari cameras nyinshi ziri kutureba, ariko mukebutse mu maso mbona yijimye. Ntekereza wenda ko byatewe nâumunaniro nâumwanya twari tumaze hariya, ndavuga nti âAka kantu ningashyiramo, ashobora kukumva bikamutera kongera kurelax-a, akishimamo, umunaniro agasa nâaho awirengagije, agasekamo kugira ngo amafoto nâamashusho yacu azaze ameze neza.â
Uyu mugabo avuga ko yatunguwe nâuburyo iri jwi rye ryasakaye hose, anagaragaza ko atari agambiriye gusuzugura umuyobozi we.


