Abaturage bibaza impamvu gare ibamo imodoka zingana gutya n'abagenzi b'urujya n'uruza ihuriza abagabo n'abagore mu bwiherero bumwe.

Muri gare ya Rusizi abagore bavuga ko barambiwe guhurira mu bwiherero bumwe n’abagabo

Sangiza iyi nkuru

Imyaka irenze 5 muri gare ya Rusizi abagore n’abagabo bahurira mu bwiherero bumwe bw’abagabo kuko ubw’abagore bufunze kuva icyo gihe cyose, iyo urungurutse mu cyumba cy’ubwiherero bwari bwise ubw’abagore, urebeye hanze, usanga bararunzemo ibikoresho binyuranye, inyuma ibirahure by’urugi rwaho byaramenaguritse, iruhande rwarwo harambitse ibyuma, bamwe mu bagore bakagaragaza impungenge ko bashobora kuhahurira n’ingorane bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gukemura iki kibazo byihutirwa.

Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yageraga muri iyi gare mu mpera z’icyumweru gishize, yahasanze abagore benshi binubira kuzurirana n’abagabo mu bwiherero bwabo kandi ngo n’uburyo umutekano waho uba ucunzwe n’abahishyuza amafaranga yo kwiherera, budatanga icyizere ko nta mugore cyangwa umukobwa wahahohotererwa, aho bavugaga ko bitumvikana ukuntu gare nk’iyi mpuzamahanga, ubwiherero bw’abagore bufungwa,bakemerera abagore kwinjira mu bw’abagabo mu buryo nka buriya buhoraho.

Abaturage bibaza impamvu gare ibamo imodoka zingana gutya n'abagenzi b'urujya n'uruza ihuriza abagabo n'abagore mu bwiherero bumwe.
Abaturage bibaza impamvu gare ibamo imodoka zingana gutya n’abagenzi b’urujya n’uruza ihuriza abagabo n’abagore mu bwiherero bumwe.

Uyu mugore wavuze ko aje gutega imodoka ijya Kigali avuye mu Bugarama ati’’ Biteye isoni n’agahinda rwose kubona gare nk’iyi ingana gutya, iri mu mujyi wunganira Kigali, ihurirwamo n’abaturuka impande zose z’igihugu no hanze yacyo,ubwiherero bw’abagore batinyuka kubufunga bakatwohereza mu bw’abagabo.

Uraba uri umukecuru ugahuriramo n’insoresore zikwitegereza uri umubyeyi , ukinjira ukabona umugabo cyangwa umusore na we arinjiye, hakaba n’abo dukeka ko binjiramo baje kwirebera gusa abagore barimo kuko hari n’abishyura ariko ukabona ntibihagaritse cyangwa ngo binjire mu bwiherero imbere,ukibaza nk’icyari kimuzanye kikakuyobera.

Ubu ni ukuvuga ko ubuyobozi butabibona? Ubu na byo bizagere kuri perezida wa Repubulika ngo gare nk’iyi nta bwiherero bw’abagore igira, cyangwa ngo umugore runaka yafatiwe n’umugabo mu bwiherero amwishyiriye,yabuze ahandi ajya? Abagore ba Rusizi twandikire perezida Kagame tumusaba ubwiherero bwa bagenzi bacu bashobora guhohotererwa muri ubu? Ni cyo bashaka? Birakabije rwose.’’

Bavuga ko ibi bidakwiye mu mujyi nk'uyu wunganira Kigali
Bavuga ko ibi bidakwiye mu mujyi nk’uyu wunganira Kigali

Umunyekongokazi wavuze ko yabuze aho yiherera avuga ko yari avuye I Kigali ataha I Bukavu na we ati’’ Ni akumiro pe, gare nk’iyi, mu gihugu nk’iki tuzi ko cyateye imbere mu isuku na serivisi, twumva ngo buri muturage asabwa kuba afite ubwiherero buhesheje agaciro, gare y’Akarere nta bwiherero bw’abagore igira?Amabati y’inyubako yabwo wagira ngo yagonzwe n’imodoka?

Nk’umugabo wanjye tuzanye, najyamo akabona mperekejwe n’undi mugabo, namukira? Nabonye n’inyubako ubwayo amabati yarashize ngira ngo ntigikoreshwa,ariko mbajije ubwiherero banyereka iriya nyubako nyine, mbona handitseho ngo abagabo, mbajije ubw’abagore barambwira ngo ntabwo mbanza kugira ubwoba.

Ariko kuko numvaga nkubwe ndishyura njyamo, mbona iruhande rwanjye n’umugabo arishyuye ajyamo, uwishyuzaga ntiyanadukurikiye ngo nizere ko ntekanye, dusangamo n’abandi tubona atari ibyo kwihanganirwa rwose. Aha sinahavuga byinshi kuko atari mu gihugu cyanjye, ariko niba iyi gare idashobora kugira ubwiherero bw’abagore, amabati yayo akaba yarabaye nyakatsi, ikiruta bayifunga aho kugira ngo hazakorerwemo ibidakorwa. Nta n’undi mujyi mu Rwanda ndabonamo nk’ibi,.’’

Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko yanze kuhinjira aba basore bakirimo.
Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko yanze kuhinjira aba basore bakirimo.

Si abagore n’abakobwa gusa bavuga ko babirambiwe kuko hari n’abagabo n’abasore bavuga ko babangamiwe n’uku guhurira mu bwiherero bumwe n’abagore b’abandi ,n’inkumi muri gare nk’iyi, mu bwiherero buri ku karubanda uwinjiyemo wese abari hanze bamubona, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere n’abashinzwe imirimo y’iyi gare umunsi ku wundi gukemura iki kibazo byihutirwa.

Umupasiteri umwe ati’’ Nka pasiteri ibi bimpungabaniriza umutekano rwose ni yo mpamvu nazinutswe gusubira muri buriya bwiherero. Iyo ngeze hano ngashaka kwiherera ndabangamirwa bitavugwa, ni yo mpamvu ubona nk’imodoka ziturutse I Kigali, bamwe bajya kugera hano bagahagarika shoferi ngo babanze bihagarike hafi y’umuhanda iyo kubera kwibaza uko babigenza nibagera muri gare.

Ko tubona abishyuza, tukabona imodoka nyinshi zitwara abagenzi, abantu benshi bayirirwamo, buriya ni kuriya bigenda? Ayo bishyuza ajya he niba adashobora gukemura ikibazo nka kiriya?

Nihaza nk’umuyobozi mukuru akavuga ko umujyi urimo umwanda nk’uko byakunze kuvugwa mu minsi ishize, bazabihakana bate ko urebeye kuri iyi gare umwanda uba uyuzuyemo, nta nyubako ziyirimo ibibanza byayo bipfa ubusa byaratwaye Leta akayabo, ikaba noneho ifite n’agashya ko guhuriza mu bwiherero bumwe abagabo n’abagore, niba abayobozi b’aka karere batabibona ubwo ikindi baba babona ni iki koko?’’

Banavuga ko ubwiherero bwa gare nk'iyi budakwiye kuba bwarashize amabati bunuzuye umwanda.
Banavuga ko ubwiherero bwa gare nk’iyi budakwiye kuba bwarashize amabati bunuzuye umwanda.

Umwe mu bagore bakorera imirimo y’ubucuruzi buciriritse muri iyi gare yabwiye uyu munyamakuru ko iki kibazo kimaze imyaka irenga 5 ndetse we na bagenzi be iyo bashatse kwiherera bajya hanze ya gare, ko ubuyobozi bwaragaragarijwe izi mpungenge kuva muri 2016 bukavunira ibiti mu matwi, n’abayobozi ku karere baje kubireba bakabasezeranya kubatunganiriza ubwiherero bwabo bahinduye ububiko bw’ibindi bintu, na n’ubu kitarakemuka.

Ati’’ Dukeneye ubuvugizi bwanyu rwose twe twarumiwe kuko nk’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem atarasezererwa ku mirimo ye, yahageze muri 2018 tumugezaho izi mpungenge, tunamubwira ko ubwiherero buva kuko n’amabati yabwo urebeye no hanze ubyibonera,atwizeza kugikemura ariko yarinze asezererwa muri Gicurasi 2020 ntacyo akoze, n’ubu dore.

Icyakora twakomeje kotsa igitutu Kampani twabwiwe ko ari yo ishinzwe gare, inishyuza bimwe mu bihakorerwa na buriya bwiherero burimo, bakuramo ibyarimo,tuhiherera nk’icyumweru kimwe umwaka ushize, barongera bahagira ububiko, abagore benshi bakorera muri iyi gare buriya bwiherero ntitubujyamo rwose kuko n’uhegereye bagenzi be bamuseka ngo agiye mu bagabo,akabireka.

Meya mushya ubushize yarahaje mu rugendo rwo kurwanya ruswa n’akarengane, twari twiteguye kubimubwira ni uko yahise agenda, nta na nimero ze dufite,ariko nyine birababaje cyane.’’

Umuyobozi w’aka karere Dr Kibiriga Anicet, abajijwe iki kibazo na Bwiza.com,yavuze ko agiye kugikemura bidatinze. Ati’’ Narahageze ariko sinari nkizi kuko ntayitembereye yose, nahageze tuhasoreza urugendo rwo kurwanya ruswa n’akarengane ariko icyo cyo sinari nkizi kandi nawe urumva ko umujyi nk’uyu udakwiye kugira gare ifite ubwiherero nk’ubwo uvuga.

Yarakomeje ati’’ Ni yo mpamvu gukorana n’itangazamakuru ari ibintu byiza cyane kuko hari henshi mugera tutagera. Ubwo tumaze kumva ayo makuru tugiye kuyakurikirana kugira ngo turebe ikibazo aho kiri tube twatabara. Bitarenze umunsi umwe turaba twamaze kukimenya neza no kugishakira igisubizo gikwiye.’’

Uretse kutagira ubwiherero bw’abagore n’inyubako y’ubwiherero amabati yayo yangiritse cyane ntagire gisimbura kandi ikorerwamo na Agencese nyinshi zitwara abagenzi,ikanaganwa na benshi, iyi gare bivugwa ko yatwaye hafi miliyoni 700 z’amanyarwanda, imaze imyaka hafi 10 ikorerwamo, inanengwa kuba nta nyubako zigaragara zihari, uyirimo ushobora kuyicirwamo n’inzara kuko nta resitora zibamo, ahenshi ni ikibuga gipfa ubusa, n’ibyari byageragejwe gukorwa n’urugaga rw’abikorera byo kuyibyaza umusaruro rwarabihataye na byo birahangirikira.

Igice cyari ubwiherero bw'abagore kirafunze n'ibirahuri by'urugi rwaho byaramenaguritse
Igice cyari ubwiherero bw’abagore kirafunze n’ibirahuri by’urugi rwaho byaramenaguritse

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *