Musanze: Abahinga ibirayi bashyira mu majwi RAB itabegera igatuma barumbya

Sangiza iyi nkuru

Ibirayi ku isoko bikomeje kuba ingume, ari nako igiciro cyabyo kizamuka umunsi ku wundi. Ahari ikigega cyabyo ngo nabo basigaye babibura ku buryo basigaye barya cyane ubugari kurusha ibirayi. Igihombo bagishyira ku kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) kitabegera.

Muri rusange ngo ntibajya bahinga ibirayi byakoreweho ubushakashatsi, akaba ari nk’imwe mu mpamvu basanga ibirayi byabo birumba. Ibyo bahinga ngo babigura mu karere ka Burera, amafaranga 600 ku kiro.

Hari n’abavuga ko ubutaka bushobora kuba bwarashaririye, ariko bagakomoza kuri RAB bashinja kuba i Kigali ku buryo babona itabitayeho.

Mu majwi yabo atandukanye bati “Usanga ugura ikiro cy’imbuto y’ibirayi ku mafaranga 600 wabihinga bigapfa bigeze hagati. Tugize abadutegurira imbuto nyayo twaba dufite icyizere ko tuzabona umusaruro uhagije, twashyizemo amafumbire biba byabagawe, byanatewe imiti ariko biranga bikaturumbira.”

“Ibirayi byaranze kuko imbuto ya kinigi igura 500 na 600 wamara kuyitera ukabona ikiro bakiguze kuri 200. Niba ari ubutaka bumaze gusaza natwe byatuyobeye, niba ari ifumbire nkeya ntabwo tubizi.
Nkimenya ubwenge twabonaga umusaruro ariko ubu si ko biri .”

Tubigura Nyagahinga muri Burera, urumva tubitangaho amafaranga yo kubyikorera, tuzi ko ari originale (umwimerere) nyuma bikaba pirate(ibisondetse).

“Gukomeza kubihinga kereka tubonye imbuto nshashya y’intuburano kuko iyo dusanganywe yaranze.”

RAB turayisaba ngo ive ahongaho i Kigali, ishinge ibirindiro mu Kinigi, kuko niho indiri y’ibirayi bitunze igihugu biri, ishinge ibirindiro mu Kinigi noneho ishyiremo imbaraga, bizatuma igihugu kibona ibirayi. Abaturage batuye mu Kinigi tuzagira inzu nziza, abana bacu bagane ishuri. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bashyira RAB mu majwi

Abaturage basaba ko RAB yabegera ikabafasha kubona imbuto nzima yakorewe ubushashatsi, kuko ngo iyo bahinga bakemanga ubuziranenge bwayo.

Umwe ati “Imbuto duhinga nta buziranege ifite, nzabirinda Isaac na Kaaregeya nibo batanga ibifite ubuziranenge, abatubuzi babiri ntabwo baduhaza. Dupfa kugura nta kizere dufite. »

Undi ati “Ingaruka bigira ni uko usanga ikiro kigura 600, nasarura bikaba 300, urumva mpise nikubita hasi, i Kigali harajya ibirayi byasaruwe bito kandi bike.”

“RAB iki kintu turasaba ko yashyiramo imbaraga uko izishyira mu bindi, igategura ibigo binini bitegura imbuto y’ibirayi, tukagira imbuto nziza twizera. Abatubuzi babiri ntibahaza abahinzi b ‘umurenge wose. Abantu ntabwo bari kurya ibirayi kuko byarabuze, barya umutsima, ibirayi ntabyo. Turashaka abashakashatsi baze batwigire imbuto nziza y’ibirayi, batwigire n’ubutaka tweze.”

Uwo mu mudugudu wa Nyundo ho mu kagari ka Kaguhu, mu Murenge wa Kinigi ati “Turasaba ngo RAB imanuke idufashe kubona imbuto z’ibirayi, kuko byatuma twubaka inzu zijyanye n’umusaruro twabonye. Kuva twabihinga mu kwezi kwa 6 n’ukwa 7 havuye izuba nta musaruro twizeye , nive rero mu biro ize mu baturage, kuko abagoronome bakorera ahari ibikorwa(terrain), duhinga Kinigi iva i Nyagahinga, ntituzi aho babivanye.”

« RAB ntabwo itanga inama, nibave mu biro baze mu baturage, ko nta mbuto tubona baha umuntu mu kagari cyangwa mu murenge ngo tubireberaho ! »

Nubwo abaturage bavuga ko badafashwa na RAB, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukorana na yo hagamijwe iterambere ry’abahinzi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, avuga ko abaturage bafite abakozi babegereye babafasha ku bijyanye n’ubuhinzi, kuko ngo umurenge ugira agoronome, ndetse n’abafashamyumvire n’abajyanama mu by’ubuhinzi. RAB nayo ngo irabafasha.

Ati “ RAB nibyo koko no muri gahunda yayo ni uko ishobora kutwegera ku buryo busumbye ku kigero twariho, ariko na none muri gahunda ziriho zitegurwa ni uko abakozi ba RAB bashobora kuzoherezwa mu turere , biyongera ku bari basanzwe bahari, kugirango ikijyana n’umurimo w’ubuhinzi kibe cyanoga ku buryo busumbyeho.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *