Abaturage basaga 60 bo mu karere ka Musanze, baratakambira inzego zibishinzwe, bakishyurizwa asaga miliyoni zirindwi n’ibihimbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 7,200,000) bambuwe n’akarere kandi baragakoreye nk’abashinzwe irondo ry’isuku mu gihe cy’amezi atandatu yose badahembwa.
Aba baturage bari barahawe akazi n’akarere ndetse batangira imirimo yabo ku wa 1 Mata 2021 ariko kuva icyo gihe kugeza ubu, ntibigeze bahembwa n’ukwezi na kumwe kuko bahagaze akarere kabagezemo amezi atandatu y’ibirarane ari nayo angana cyangwa asaga 7,200,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo ubu bukangurambaga bwiswe “Irondo ry’isuku” bwatangizwaga, uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy’umwanda no kuwuca burundu.
Yagize ati: “Irondo ry’isuku ryatekerejwe nk’umuyoboro wakwifashishwa ngo umwanda ucike burundu mu karere, aho hazakurikiranirwa hafi uko isuku y’ahantu n’iy’abantu ishyirwa mu bikorwa, bityo tugaca umwanda. Aba bahwituzi bazajya bakorera mu mazone yo mu midugudu yose igize akarere ka Musanze, abagaragaye bambaye ibitameshe, abafite umwanda ku mubiri, mu ngo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bafite umwanda bakabakebura.”
Yakomeje agira ati: “Aba bahwituzi bagiye kujya badufasha kugenzura isuku mu ma zone, ahazajya hagaragara umwanda ni bo tuzajya duheraho tubaza icyo bakoze n’icyabuze ngo ucike. Ikirenzeho ni ugukurikirana uko amande atangwa yashyizweho na Njyanama y’akarere ku barenze nkana ku mabwiriza y’isuku. Ibi byose ni mu buryo bwo gushyira ikibatsi muri gahunda zo kunoza isuku y’aho dutuye n’iy’abantu ubwabo umunsi ku munsi no kurinda ko tutadohoka”.

Abaturage baganiriye na BWIZA ku kibazo cy’amafaranga bambuwe n’akarere batashatse ko tubavuga amazina, harimo umwe wo mu murenge wa Nyange wagize ati: “Twakoze igihe kingana n’amezi 6 ariko nta faranga na rimwe bigeze baduha. Ni ikibazo gikomeye twahuye nacyo , tukaba dusaba inzego zibishinzwe kutwishyuriza kuko twakoze akazi gakomeye.”
Ubwo BWIZA yageraga ku biro by’akarere ka Musanze tariki ya 26 Kanama 2022, yahasanze abaturage baje kwishyuza ariko umukozi w’akarere ushinzwe ibibazo by’abaturage, witwa Gafishi Sebahagarara ngo abishongorsho ababwira ko nta kindi bakorerwa ahubwo ngo abagira inama yo kujya kurega akarere mu bunzi. Ibintu byabatunguye cyane maze begera umunyamakuru, bamusaba kubakorera buvugizi.
Umwe muri bo yagize ati: “Turi ku karere, mu biro by’ushinzwe imari, ku wa 23 Kanama 2022 baratubwiye ngo ibintu byarangiye ndetse ngo n’amafaranga yageze kuri konti zacu ngo nidutahe turayasangaho ariko twakubiswe n’inkuba dusanze ntayahari. Twarihanganye ngo yenda arahagera mu gitondo, nabwo ntibayashyiraho none dore bigeze kuwa gatanu, tariki 26 Kanama 2022. Baratubeshya, ni mudukorere ubuvugizi twishyurwe rwose cyangwa se wa mugani, tugane Komite z’abunzi nk’uko Gafishi Sebahagarara yabitubwiye nk’umukozi w’akarere.”
Ibi ni na ko byagenze kuko umunyamakuru yinjiye mu biro by’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi, maze yemera ko ibyo abaturage bavuga ari byo ariko ko batangiye gukurikirana ikibazo cyabo ndetse ko ngo nyuma y’icyumweru kimwe bazaba bamaze kubona amafaranga yabo.
Yagize ati: “Ni byo, ayo mafaranga bishyuza akarere turayazi, gusa biri gukorwa ngo bishyurwe kuko ibimaze gukorwa ni byinshi birimo gusaba ayo mafaranga mu mashami bireba, impapuro ziyasaba nazo zamaze gusinywa n’ababishinzwe, ku buryo ubu tuvugana nabizeza ko iki cyumweru kirangira bamwe barayabonye, abandi bakazayabona mu cyumweru gitaha. Nabizeza ko uku kwezi kuzarangira bose barayabonye, nta n’umwe dusigayemo n’ifaranga na rimwe.”
Nyamara nubwo Visi Meya Kamanzi yabivuze atya, siko byagenze kuko aba bahwituzi kugeza kuri uyu wa 1 Nzeri 2022 bavuze ko nta kintu barahabwa kandi baragiye ku biro by’akarere ku wa 23 Kanama 2022 bakababwira ko amwe mu mafaranga yamaze kugera ku makonti yabo.
Imwe mu mirenge yakorerwagamo irondo ry’isuku mu karere ka Musanze ni: Cyuve, Muhoza, Muko, Nyange, Kinigi, Musanze na Gacaca mu gihe biteguraga no kujya gukorera no mu yindi mirenge.
SETORA Janvier


