Abaturage bo mu karere ka Musanze bagezweho n’ibiza by’imvura yaguye kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, barasaba ubufasha bwo kubona aho bikinga muri ibi bihe by’amage barimo kuko bamwe muri bo ntibagira aho bakinga umusaya.
Iyi mvura idasanzwe yari ivanzemo n’umuyaga mwinshi yaguye mu karere ka Musanze hagati ya saa 19h30’ na Saa 20h00’ yangije byinshi birimo inzu z’abaturage zangiritse, imyaka yari mu mirima ndetse na bamwe mu baturage barahakomerekera.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA, n’agahinda kenshi bavuze ko bakeneye ubufasha bwihuse kugira ngo babone aho bakinga umusaya, cyane ko muri iki gihe cy’umuhindo ikigo cy’igihugu gushinzwe iteganyagihe cyatangaje ko imvura ikihari ari nyinshi muri aka karere ndetse no mu tundi turere tw’igihugu muri rusange.
Umwe muri bo witwa Mukanoheli Chantal utuye mu kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve , yabwiye Bwiza ko imvura ivanze n’umuyaga yabatunguye bakumva ngo igisenge kiragurutse , imvura igatangira kubanyagira. Bityo, ngo barasaba ubufasha.
Yagize ati: “Ubwo twari mu nzu ari ku mugoroba, twatunguwe no kumva igisenge cy’inzu kigurutse, umuyaga ari wose ndetse n’imvura rugeretse. Twaraye rwa ntambi kugeza mu gitondo, bityo tukaba dusaba ko badutabara tukabona aho tuba dukinze umusaya kuko ibintu byose byahindutse isayo nk’uko namwe mubibona. Muri make, turi abo gutabarwa mu maguru mashya kuko nta kuntu tubayeho dore ko twaraye duhagaze, kugeza n’ubu nta merekezo dufite, kandi dore n’imvura ikomeje kugwa, ntaho kurara dufite ; turi gucumbika mu baturanyi.”
Mugenzi we wo mu mudugudu wa Karunyura na none mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, na we ntanyuranya na Mukanoheli Chantal kuko we yivugira ko nta gitoki na kimwe cyasigaye gihagaze mu rutoki rwe.
Yagize ati: “Imvura n’umuyaga byaduteye , ntitwamenye aho biturutse kuko umunsi wari wiriwe ari mwiza ariko mu masaha y’umugoroba, byose birahinduka , aka wa muririmbyi wavuze ku guhinduka kw’ikirere ricana izuba ukacyizera, mu kanya gato kigahinduka. Umuyaga waje ari mwinshi , imvura nayo irarindimuka , ibisenge by’amazu biraguruka ndetse n’imyaka mu mirima irangirika kuko nka njye, mu rutoki rwanjye, nta nsina yariho igitoki yasigaye. Turi abo gutabarwa kuko twagendesheje bidasanzwe.”
Iyo mvura idanzwe yari yivanze n’umuyaga mwinshi, mu murenge wa Cyuve yibanze cyane mu mudugudu wa Karunyura, mu kagari ka Kabeza; hakaba hasenyutse inzu nyinshi ndetse n’imyaka y’abaturage yari mu mirima ikangirika bikomeye. Bityo, bakifuza ko ubuyobozi bwabagoboka mu maguru mashya kugira ngo bakomeze bagire imibereho myiza ndetse ntibazahure n’inzara mu minsi iri imbere.
Asubiza kuri ibi bibazo by’ibiza byagwiriye abaturage mu karere ka Musanze, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yavuze ko hangiritse inzu zigera kuri 56 ndetse hakaba hakomeretse abana 3.
Yagize ati: “Ibiza by’imvura byangije inzu 56 ariko dukomeje kubarura n’ibindi byangiritse, ariko kandi hakomeretse n’abana 3 ndetse hari n’ ibikorwa remezo birimo amapoto n’insinga z’amashanyarazi byangiritse.”
Mu gihe abaturage bakirara rwa ntambi , bategereje ubufasha bwa Leta, haracyategerejwe icyo bari bufashwe n’inzego zibishinzwe haba gusanirwa inzu zabo kugira ngo babone aho kwikinga iyi mvura y’umuhindo irimbanije cyangwa se kugobokwa ku bijyanye n’icyo bashyira ku mashyiga n’ibindi.
Amakuru yizewe agera kuri BWIZA uretse mu murenge wa Cyuve, ngo nuko iyi mvura yanibasiye n’indi mirenge muri aka karere ka Musanze harimo umurenge wa Musanze ndetse n’umurenge wa Muhoza.




SETORA Janvier


