Kuva mu 2005 hatangijwe uburyo bwo gusangira umusaruro uva mu bikorwa by’ubukerarugendo (Revenue Sharing), aho 5% by’amafaranga pariki yinjiza azajya asigara mu baturage bayituriye mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza kuyibungabunga;Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) kikaba kimaze gutanga 1,830,000 z’amadolari yo gutera inkunga ibikorwa bifitiye akamaro abaturage baturiye pariki. Abaturage baturiye pariki nabo bemeza ko hari byinshi barusha abandi baturage badaturiye pariki nk’uko babivuga.

Umwe mu baturage baturiye Pariki y’Ibirunga akaba ari n’umukozi w’imwe mu mahoteri yakira ba mukerarugendo basura inyamanswa zo muri Pariki y’Ibirunga, avuga ko guturana n’iyi pariki hari byinshi byabagejejeho birimo kuba babona akazi.
Nk’aho akora, ni abakozi 122, abagera kuri 80% akaba ari abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bakaba bahembwa neza, bafite ubwishingizi bw’imiryango yabo ni ibindi. Usibye hotel akoramo, izindi hoteri zikorera aha nazo zikoresha benshi mu baturage bo hafi aho.
Ku kijyanye n’ibikorwaremezo, ngo kuva mu 2003 nibwo byatangiye kugaragara umukiri witwa Muvunyi amaze kubaka hoteli yaje gushya nyuma, ariko icyo gihe nibwo amashanyarazi yatangiye kuza, ibikorwaremezo biriyongera, umuhanda ugera mu mujyi wari warangiritse urasanwa n’ibindi.
Usibye ibi bitangazwa n’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi, miliyari 2,6 z’Amafaranga y’u Rwanda amaze gushorwa mu mishinga 480 mu gihugu mu rwego rwo gusangira umusaruro uva mu bikorwa by’ubukerarugendo , ikazagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturiye pariki z’igihugu.

Muri iyo mishinga, 121 igenewe abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, ikaba yaratwaye miliyari 1 y’amanyarwanda nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza.
Kwibuka Leonard ukorera RDB , ariko tukaba twaravuganye nk’umuturage usanzwe uturiye Pariki y’Ibirunga, nawe yatubwiye icyo yumva barusha abandi baturage badaturiye pariki, nawe agaruka ku kuba byaratumye babona imihanda, bakabona akazi, ndetse bakishimira ko ku mafaranga yinjira ava mu bukerarugendo hari 5% basigarana nk’abaturage baturiye iyi Pariki.
Uku gusangira cyangwa Revenue Sharing ku musaruro uva mu bikorwa by’ubukerarugendo bikaba byaratumye hamaze kubakwa amashuri, ibitaro n’ibindi, nk’aho muri uyu mwaka RDB yafunguye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri mu bice byegereye Pariki y’Akagera, iya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Bagirishya Peter Claver agirana ikiganiro n’itangazamakuru kuwa 04 Mutarama 2017 mu cyumba cy’inama cy’akarere nawe yagarutse ku nyungu zo ko kuba baturiye Pariki y’Ibirunga, avuga ko ku mafaranga RDB yinjiza avuye mu bukerarugendo hari avaho agenewe abaturage baturiye pariki. Yagize ati: “ N’abaturage bamaze kubona akamaro kabyo..nabo uyu munsi iyo muganiriye, tugiye dukurikiza amakoperative yakozwe n’abahoze ari ba rushimusi ukabona n’icyo bamaze kwigezaho uyu munsi nabo baguha ubuhamya .”




Yakomeje avuga ko urebye ibintu bimaze kubageraho nk’amahoteri n’ibindi bikorwa kubera guturira iyi pariki birimo inyungu utabara ngo urangize. Yavuze ko amafaranga abaturage bagenerwa na RDB ava mu bikorwa by’ubukerarugendo aca mu karere, agakoreshwa mu mishinga ibafitiye akamaro bahisemo.
Yagize ati: “ Ubundi aca mu karere hano, noneho iyo mirenge ituriye aho, baba barakoze budget z’imishinga yabo…niba abaturage baricaye bakavuga bati ikintu kitubangamiye n’uyu muhanda.., bakemeza ko ari cyo kigomba gushyirwamo ibyo bikorwa, ubwo niho ayo mafaranga azakora biciye mu murenge ..”

Yongeyeho ko aya mafaranga anafasha abantu bishyize hamwe mu makoperative nk’ay’ubudozi cyangwa andi, bagafashwa mu bikorwa bitandukanye nko kubagurira ibikoresho.
Ikindi guturira pariki y’Ibirunga bimariye akarere ka Musanze, harimo ko muri ba bamukerarugendo bagasura hashobora no kuvamo abashoramari nk’uko byashimangiwe n’umujyanama w’umuyobozi w’akarere, wongeyeho ko ikindi abatuye Musanze barusha utundi turere ari uko buri mwaka baba bizeye ko umukuru w’igihugu agomba kuhagera dore ko atajya asiba mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi baba bavutse kibera buri mwaka muri aka karere.
Nubwo bimeze gutyo, abaturage ku rundi ruhande binubira inyamanswa ziva muri pariki zirimo nk’imbogo ziza kubonera, ndetse bakanavuga ko kugirango babone ingurane bijya bibagora, bakaba basaba ko bajya bishyurwa ibyabo byangijwe.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kaliza Belise avuga ko mu mwaka wa 2015 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 318 z’Amadolari y’Abanyamerika (Abarirwa muri miliyari 251 z’Amanyarwanda) , akaba yarazamutseho 4% ugereranyije n’umwaka wa 2014, aho byari byitezwe ko mu mwaka wa 2016 aziyongeraho 5 cyangwa 6%.
Abana b’Ingagi bagera kuri 216 bamaze kwitwa amazina kuva igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’Ingagi cyatangira mu 2005. Kuri ubu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarirwa Ingagi 300 mu gihe World Widlife Fund ivuga ko ku isi hasigaye ingagi zo mu birunga zigera muri 786.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







