Imyaka ibaye 9 abangiririjwe ibyabo n'ibikorwa by'uru rugomera bishyuza ariko amaso yaheze mu kirere

Musanze: Bamaze imyaka 9 basaba ingurane y’ibyangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mirenge ya Nkotsi na Rwaza mu karere ka Musanze bararira ayo kwarika kubera kubura ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II, imyaka ikaba ibaye icyenda bishyuza, amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ubwo hubakwaga urugomero rwa Mukungwa II, ubutaka bw’abaturage bwari mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa bwaje kurengerwa n’amazi bitewe no kuyagomera, birangira buhindutse igishanga.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga aho uru rugomero rwubatse, yahahuriye na bamwe muri abo baturage batarabona ingurane z’ibyabo byangijwe.

Bavuga ko bari imiryango 42 yagombaga guhabwa ingurane ariko 25 ntiyishyurwa.

Mukangwije Euphrasie utuye mu mudugudu wa Kabuye, akagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza, yavuze ko bari mu karengane gakomeye kuko ngo imyaka icyenda (9) ishize bishyuza ari myinshi, agasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakabona ingurane z’ibyabo kandi ngo bakayihabwa hagendewe ku miterere y’isoko ry’uyu munsi.

Yagize ati: “Ibya ngombwa bya burundu twarabitanze none imyaka ibaye icyenda tubaruriwe ibyacu byangijwe n’ikorwa ry’uru rugomero, twajya kuri REG cyangwa ku karere kwishyuza, bakatubeshya ngo amafaranga yacu yageze kuri konti kandi ntayo. Turifuza ko natwe twasigaye, twakwishyurwa kandi tukishyurwa hagendewe ku isoko ry’ubu kuko agaciro k’ibintu karazamutse.”

Aha ni ho yakomereje atanga n’ urugero, aho yagize ati: “Umwe mu bo twari dusangiye ikibazo wishyuwe mu mwaka wa 2014 , amafaranga yahawe yayaguzemo indi sambu ariko twe ayo, nibaramuka bayaduhaye, ntiyagurwamo n’umutabo. Baraduhombeje Cyane. Abana bacu baricaye, ntibacyiga , inzara iratwishe kandi twarezaga.”

Ibi kandi birashimangirwa na mugezi we witwa Akobakurikiye Dancille w’imyaka ikabakaba 75 akaba n’umupfakazi ufite abana 7. Uyu yavuze ko mu myaka 9 ishize nta mwana we wigeze yiga kuko ngo bahugiye mu kwirukanka, batega bajya kwishyuza bakababeshya ngo amafaranga yabo yaraje , batinze kuyafata ngo asubira muri Banki nkuru ( BNR )i Kigali.

Yagize ati: “Twatanze ibyangombwa nyuma batubwira ko amafaranga yageze kuri Banki y’abaturage(BPR) noneho batubwira ko ngo bayasubije i Kigali muri Banki nkuru, naho tuhageze baratubwira ngo dutegereze. Aha, twahahombeye amafaranga menshi twatangaga turi gutega. Turifuza ko twarenganurwa kuko natwe turi abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Twararenganijwe bitagira urugero, ubu nka njye nsigaye nsha inshuro kandi nshaje kubera kubura epfo na ruguru kandi ntarigeze nyica ntarasaza. Niba nta mafaranga ahari nibatuguranire ubundi butaka. Ikindi kibabaje nuko n’ayo mashanyarazi tutayabonyeho , bagire uko batatwishyuye bakatwima n’umuriro koko!!! Ni akarengane.”

Umuyobozi, wa REG, ishami rya Musanze, Eng. Munyanziza Jasson, yabwiye Bwiza ko imihindagurikire ya EWASA yaje kuvamo REG na WASSAC ari yo yagiye ikoma mu nkokora kubishyura gusa ngo ikibazo kigiye gukemurwa vuba.

Yagize ati: “Ikibazo cyaturutse ku mihindagurikire y’icyahoze ari EWASA kuko REG ntiyari yakagiyeho. Binyuze rero ku karere kubera ibaruwa bari bakandikiye, REG yamenye icyo kibazo ariko nibihangane kuko biri gukorwa ngo bishyurwe amafaranga yabo kuko hari n’itsinda rya REG riherutse kujya kubasura, dosiye yabo baturage ba Mukungwa yarakozwe, niba nta kibazo cyaba kivutse ku ma konti yabo, amafaranga bazayabona. Biri gukorwa rwose.”

Urugomero rwa Mukungwa II ni urw’isosiyete yitwa Prime Energy Ltd , rukaba rwarafunguwe ku mugaragaro kuwa 05 Mutarama 2019 rukaba kandi rutanga umuriro ungana na megawati 3.6 mu isaha (3.6 MW/H).

Imyaka ibaye 9 abangiririjwe ibyabo n'ibikorwa by'uru rugomera bishyuza ariko amaso yaheze mu kirere
Imyaka ibaye 9 abangiririjwe ibyabo n’ibikorwa by’uru rugomera bishyuza ariko amaso yaheze mu kirere

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *