Umugabo witwa Habyarimana Gad w’imyaka 35, ukomoka mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, arasaba abagiraneza ko bamufasha akivuza uburwayi karande yahuye nabwo, agacika umugongo none akaba amaze imyaka igera kuri 7 ari mu bitaro ku gitanda.
Hari kuwa 11 Kanama 2015 ubwo uyu mugabo yari kumwe na bagenzi be bikoreye ipoto y’amashanyarazi ikaza ku mugwira akavunika umugongo aribwo yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK (Centre Hospitalier et Universitaire de Kigali) na byo bikamwohereza kwivuriza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (Roi Faissal) kugira ngo harebwe niba hari icyo yakorerwa nk’ubufasha ariko naho birangira ntacyo bamukoreye kuko yasabwe kwishyura miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ngo ajyanwe kuvurizwa mu Buhinde.
Nyuma yo gusabwa gutanga ariya mafaranga, ntibyamushobokeye kubishyira mu bikorwa kuko avuga ko yari afite ubukene ahubwo yoherejwe iwe mu rugo mu murenge wa Kinigi ngo yibanire n’uburwayi bwe, ubundi ategereze icyo Imana izakora.
Nyuma y’igihe kitari gito aryamye iwe mu rugo nta kivurira, Habyarimana Gad yarushijeho kuremba ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho arwariye kugeza ubu. Mu kiganiro na BWIZA, uyu mugabo yavuze ko atarakora impanuka ngo yari mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe none ubu ngo yashizwe mu cyiciro cya mbere kubera ko ibintu bimaze ku mushiraho kandi afite abana 4 yifasha kurera kuko umugore we batakibana kuko ngo yinjiwe n’abandi bagabo.
Arasaba ubufasha butandukanye ngo arebe ko iminsi yakwisunika cyangwa se agafashwa kurera abo bana. Agira ati: “Nagwiriwe n’igiti ariko ntibyanyoroheye kwivuza kuko ubu tuvugana nasabwe kwishyura miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ngo njyanwe kuvurizwa mu gihugu cy’ubuhinde ariko ubushobozi burabura. Bityo, no kuguma mu bitaro byitiriwe Umwami Faissal ntibyakunda ahubwo bangaruye iwanjye mu rugo ngo ntegereze icyo Imana izankorera ariko birangira ngarutse hano mu bitaro bya Ruhengeri ari naho ubu nagize icumbi mu bukene ndimo dore ko n’umugore wanjye yamaze kurambirwa akaba yarantereranye kandi mfite n’abana 4 bato nari ngikeneye kurera. Ndasaba ubufasha bwose bwashoboka nkareba ko iminsi yakwicuma.”
Umwe mu bagirameza waganiriye na BWIZA, Uwase Cécile yavuze ko ku nshuro nke zishoboka amaze agemurira uyu murwayi n’umurwaza we (umwana we w’umuhungu), yavuze ko ababaje cyane nk’umuntu utagira kivurira ndetse ashimangira ko agomba gukorerwa ubuvugizi akabona ubufasha akavuzwa cyangwa akagira ikindi yakorerwa cyamufasha mu bubabare bwe.
Agira ati: “Uwo mugabo Habyarimana Gad nta sano mfitanye na we ahubwo namumenye mu mwaka wa 2016 ubwo nari ndwaje umukecuru wanjye mu bitaro bya Ruhengeri. Icyo gihe ntiyari afite abamwitaho, bityo ibyo nagemurirwaga nageragezaga kubisangira nawe ndetse nkagerageza no kumushakira abandi bagiraneza bamwitaho kuko kubwe ntacyo yari yifashije nkuko bimeze ubu.
Kuva icyo gihe kugeza ubu sindahwema kumufasha mu bushobozi bwanjye buke mfite kuko ngerageza kumugemurira, kugurira abana be udukaye cyangwa se kumusabira ubufasha mu nshuti n’abavandimwe kuko hari abamaze kubigira ibyabo mu baturanyi banjye. Njyewe, ubwanjye namushyize mu nshingano zanjye ko duke mfite azajya adusangira n’abana banjye kuko nawe ni ikiremwamuntu kibabaye.”
Uwase Cécile yakomeje asaba n’undi wese wagira umutima utabara kugira icyo yakora kugira ngo Habyarimana Gad asunike iminsi cyangwa se abana be babeho neza.
Yagize ati: “Ndasaba umuntu wese ufite umutima w’impuhwe kugira ubufasha yagenera Habyarimana Gad kuko ubuzima arimo budasanzwe. Ntagira icyo kwambara, nta mashuka yo kwiyorosa, nta mafaranga yo kwishyura imiti, abana be biga bigoranye n’ibindi nkenerwa ku murwayi utagira kirwaza dore ko arwajwe n’umwana we waretse ishuri kubera ubwo burwayi bw’umubyeyi we. Ni uwo gutabarwa rwose.”
Abashaka kumufasha mwahamagara: 0791624778
SETORA Janvier


