Musanze: Imirenge 4 yashyizwe mu kato kubera icyorezo cyagaragaye mu matungo

Sangiza iyi nkuru

Aborozi n’abacuruzi b’akaboga gakomoka ku matungo bahangayikishijwe n’icyorezo kitaramenyekana ubwoko bwacyo cyateye mu matungo none imirenge 4 cyagaragayemo ikaba yashyizwe mu kato.

Imirenge 4 yashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko bivugwa ko ariyo mirenge yagaragayemo icyorezo mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze. Bamwe mu baturage bafite inka zagezweho n’iki cyorezo babwiye Bwiza.com ko babajwe no kubona inka zabo zafashwe n’icyorezo no kuba kitanazwi ngo gishakirwe umuti.

Umwe muri bo yagize ati ” Inka yanjye itangiye gufatwa sinigeze menya icyo yabaye gusa nabonaga yanga ubwatsi kandi yari isanzwe irya neza ndetse nyihaye n’amazi arimo umunyu nayo irayanga.Byabaye ngombwa ko mpamagara Veterineri w’umurenge araza, arayitegereza ariko nawe ntiyampa igisubizo cy’inka yanjye, bityo itangira kuva amaraso mu mazuru ndetse no mu maso. Ntibyatinze kuko byarangiye ipfuye.”

Umukozi mu karere ka Musanze ufite ubworozi mu nshingano ze Dr.Nsengiyumva Jean Bosco, mu kiganiro yahaye RBA yasobanuye imiterere y’icyo cyorezo n’uko gifata ndetse asaba aborozi bose mu karere kugira amakenga bagakingiza amatungo yabo mu maguru mashya.

Mu gukumira no kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza gukwirakwira no mu yindi mirenge kitarageramo, umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ko imirenge ine (4) yagaragayemo icyorezo yashyizwe mu kato. Bityo amabagiro ayigaragaramo nayo akaba yabaye afunzwe ndetse n’inka zikaguma aho ziri kandi zigakingirwa.

Agira ati” Tukimara kubona ko icyorezo kimaze guhitana inka zigera mu icumi mu mirenge 4 twavuze haruguru, twafashe icyemezo cyo guhagarika amabagiro yose abarizwa muri iyo mirenge ndetse dusaba n’abaturage gukingiza amatungo yabo kuko inkingo zirahari kandi ntawe tuzarugurisha kuko ari ubuntu.

Yakomeje agira ati” Gushyira iyi mirenge mu kato si ukubangamira aborozi cyangwa abacuruzi b’inyama ahubwo ni ingamba zo gukumira ari nayo mpamvu ku bufatanye n’a RAB, inka yose igiye kubagwa igomba kubanza igakorerwa ibizamini noneho iminsi cumi n’itanu (15) yarangira nta bwandu bushya bubonetse muri uwo murenge ndetse n’amatungo awurimo akingiye 100% uzahita ukurwa mu kato.”

Mu gusoza , uyu Veterineri Dr.Nsengiyumva Jean Bosco yagiriye inama abaturage yo kwirinda kurya itungo iryo ari ryo ryose ryipfishije ariko by’umwihariko agaruka ku matungo yishwe n’iki cyorezo cyane ko kitaramenyekana neza kandi kikaba kiri kwandura vuba biturutse cyane cyane ku matembabuzi y’itungo ryafashwe n’iki cyorezo.

Yagize ati ” Reka nongere nsabe abaturage kwirinda kurya itungo rizaba ryipfishije nkuko basanzwe babizi ari ko by’umwiharmiko kurya cyangwa gukora ku itungo ryishwe n’iki cyorezo kuko byo ni ikindi kibazo kuko ushobora kuyibaga ufite nk’agasebe ku mubiri , amatembabuzi y’iryo tungo rirwaye yakujyaho akakwanduza ya ndwara. Nongere nsabe aborozi kwirinda ayo matembabuzi y’itungo ryafashwe n’iyi ndwara, iyo ageze ku mubiri w’umuntu, amugiraho ingaruka yo kwandura indwara y’ibiheri ishobora kumugiraho n’izindi ngaruka zirimo no gutakaza ubuzima. Mubyirinde rero!!! Aha ikigomba gukorerwa itungo ryapfuye nta kinda uretse kuritwika.”

Uyu mukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi yagaragarije aborozi n’abaturage muri rusange ibimenyetso by’iki cyorezo aho yagize ati ” Itungo ryafashwe uribwirwa no kubona rya nze kurya , rigacika intege ndetse iyo rigiye gupfa ritangira kuva amaraso ahari umwenge hose. Aha ndavuga mu mazuru, mu nda y’amase cyangwa y’amaganga ndetse no mu maso kuko naho birashoboka.”

Amatungo bigaragara ko ari gufatwa n’iki cyorezo ni inka, ihene n’intama ari nayo mpamvu abaturage boroye bene aya matungo basabwa kuyakingiza vuba iki cyorezo kitarayageramo kuko cyihuta cyane kandi itungo rifashwe rikazahara byihuse. Ikindi kandi ngo hakingirwa inka zose uretse izihaka n’inyana ziri munsi y’amezi atanu (5mois) ndetse n’abana b’intama n’ihene Bari munsi y’amezi abiri (2mois).

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *