Mu mudugudu wa Ruvumu, akagari ka Buruba, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, haravugwa akarengane k’umwana w’imyaka ine (4) witwa Maniriho James, akaba atagira epfo na ruguru kuko ngo yambuwe uburenganzira bwose buteganywa mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Nk’uko umunyamakuru wa BWIZA yabibwiwe na Maniraguha (nyina w’umwana) ngo umwana we yakoze impanuka ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aravurwa arakira ariko ahakura ubumuga budakira kuko yaje gucibwa amaguru yombi.
Agira ati: “Umwana wanjye akimara kugongwa n’imodoka, namuvurije mu bitaro bya Ruhengeri ariko ubwo namuvuzaga uwo twamubyaranye (mu buryo butemewe n’amategeko), Ntawizera, abifashijwemo na bamwe mu banyamategeko ba Company izwi nka LAC (Legal&Accounting Concilitance) barimo Me Bana Marie Louise na Ruben bakigabiza dosiye y’impanuka bakayikura kuri Polisi, bakajya gukurikirana indishyi muri Sosiyete y’ubwishingizi ntabizi ndetse na nyuma yo kubona izo ndishyi, bakampamo ibihumbi magana atanu (500.000 frw) gusa muri miliyoni zikabakaba enye (4.000.000 frw) bahawe, none nkaba ndi kumuruhana, nta kagare yaguriwemo ko kugendamo.”
Abajijwe uburyo umwana abayeho, uyu mubyeyi yasubije ati ati: “Ubuzima tubayemo njye n’umwana wanjye buragoranye kuko ni njye umujyana nkanajya kumuzana buri gihe ku ishuri kuko we atabyishoboza. Ibi bintera kurushaho kubaho mu buzima bubi kuko nta wundi umfasha kumurera muri ubwo bumuga bwe. Iyo byibuze aza kugurirwamo akagare, abandi bana baba bagenda bamusunika, nanjye nkagira ibindi nakora byamfasha kumurera. Ndasaba inzego zibishinzwe kurenganura umwana wanjye.”

Umwe mubagize Company ya Legal & Accounting Concilitance witwa Me Bana Marie Louise, yasobanuye ko bakiriye ikibazo cy’impanuka y’uyu mwana nk’uko bakira n’ibindi byose.
Yagize ati: “Twakiriye ikibazo tukigejejweho na Se w’umwana witwa Ntawizera, adusaba kumukurikiranira indishyi z’umwana we ariko ntitwari tuzi ko atabivuganyeho na nyina w’umwana kuko we yaje atubwira ko arwaye. Twatangiye inzira zose z’ubwumvikane na sosiyete y’ubwishingizi, twemeranya amafaranga miliyoni 3.940.605frw kandi ahabwa Se w’umwana Ntawizera na nyina Maniraguha (kuri konti zabo), noneho batugenera igihembo cyacu nk’abunganizi babo.”
Nubwo Me Bana Marie Louise yemera ko bagenewe igihembo cyabo muri izo ndishyi, ntiyerura ngo avuge ayo ari yo. Yagize ati: “Ni byo, ni Company LAC yakurikiranye indishyi za Maniriho James muri sosiyete y’ubwishingizi ku bwa Se. Ariko tuzikurikirana, ntitwamenye ko Se w’umwana afitanye amakimbirane n’umugore we; ari yo mpamvu twamaze kumvikana na sosiyete y’ubwishingizi, buri wese agashyirirwa amafaranga ye kuri Konti ndetse akaba ari nayo yavuyemo ayacu nk’igihembo ariko sinayavuga kuko ari ibanga ry’akazi”.
Aha ni na ho BWIZA yahereye ibaza Me Bana Marie Louise impamvu umwana atafungurijwe konti ngo abe ari yo ishyirwaho izo ndishyi, maze asubiza agira ati: “Nta mwana uri munsi y’imyaka 16 ufunguza konti ahubwo yashizwe Kuri konti z’ababyeyi be, twizera ko bazayamucungira kuko tutari tuzi ko bamuhemukira bene kariya kageni. Ubuzima arimo, ni uko Leta igomba kumufasha nkuko ifasha abandi bana batagira ababyeyi.”
Ibi byateye umunyamakuru kubaza nyina w’umwana amafaranga bishyuye nk’igihembo cy’abunganizi babo, maze asubiza ko buri wese yatanze 800.000 frw. Yagize ati: “Tukimara kubona amafaranga, badusabye ko buri wese yishyura 800.000 frw. Narayabahaye, n’uwo wiyita umugabo wanjye arayabaha. Urumva ko nasigaranye ibihumbi 770.000 frw ari nayo nakomeje kumuvuzamo no kumugaburira, nkaba nsigariye aho , nta n’urwara rwo kwishima mfite cyane ko uwo wiyita Se atigeze amureba n’irihumye kugeza na n’ubu.”
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati: “Ndifuza ko abo bunganizi bateye imirwi ayo mafaranga yishyuwe umwana wanjye bayabazwa noneho bagahembwa hakurikijwe amasezerano niba hari n’ayo bagiranye n’iyo ngirwa mugabo yandiriye umwana.”
BWIZA yashatse kuvugana na Se w’uyu mwana, ariko ntibyashobotse kubera ko afunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruri kumukoraho iperereza ku kindi cyaha kidafite aho gihuriye n’iki kibazo.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi utakibana n’uwo yita umugabo we, bavuga ko abayeho mu buzima bubi kuko yibana ndetse akaba yifasha kujyana no kujya gukura uyu mwana ku ishuri kuko atabasha kwijyana no kwikura yo.
Twizerimana Etienne ni umwe muri aba baturanyi. Yagize ati: “Akarengane uyu mwana yahuye na ko ntaho nakabonye rwose. Kubona umwana akora impanuka akishyurwa ariko ntagurirwemo n’akagare akaba agenda akuruza ikibuno. Birababaje cyane. Leta nirebe uko yakurikirana ikibazo cye, maze imurenganure.”
Mugenzi we, Munyanshongore Charles we ati: “Uyu mwana yakagombye kuba ariwe wahawe ariya mafaranga kuko ari we wahohotewe na kiriya kinyabiziga; kuko iyo ataza gukira ni bwo bariya bari kugira uburenganzira bwo kugabana ariya mafaranga. Ni aye rero, abayariye bagomba kuyasubiza bose noneho n’abunganizi mu mategeko bagahembwa hakurikijwe uko itegeko ribashyiraho ribiteganya.”
Akarengane k’uyu mwana, umuntu yavuga ko kabaye ubugira kabiri, aho yabuze ingingo ze ndetse n’uburenganzira bwe ntibwubahirizwe nyuma yo guhabwa indishyi na sosiyete y’ubwishingizi.
Amategeko abiteganya ate?
Iteka rya Perezida No 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga, mu ngingo zaryo kuva kuya 17 kugeza kiya 19, havugamo uko indishyi zitangwa hagendewe ku ingano y’ubumuga uwahohotewe yagize , icyo yakoraga ndetse n’ikigero yararimo akora iyo mpanuka.
SETORA Janvier
Â


