Umushumba wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Karemera Francis avuga ko ibihugu byabaye ibihangange ku isi ari ibyateje imbere uburezi ku rwego rwo hejuru, n’abanyabwenge bakoze ibyahinduye imibereho y’abayituye baciye imbere y’abarimu bashoboye, agahera aha asaba abarezi b’amashuri y’iyi Diyoseze imbaraga mu burezi bufite ireme, bwo hazaza heza h’igihugu.
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kuganira n’abarezi ba Saint Matthews’ schools Rusizi na Nyamasheke, anabashimira umwete watumye batsindisha neza mu bizamini bya Leta bishize, Musenyeri Karemera, yibukije ababyeyi n’abarezi ko kurera umwana atari ukumuha ibyo arya by’umubiri gusa, ko n’ubwonko bwe bukwiriye kugaburirwa neza, agahabwa uburezi buzagira aho bumugeza bukahageza n’abandi.
Ati: “Abarezi ku mashuri bafite umurimo ukomeye cyane w’ingirakamaro mu bizima bw’isi yose, ni yo mpamvu tugira umwanya wo guhura tukaganira,tukabashimira uruhare bagira mu guhindura isi biciye mu mwana muto, kuko nta gihangange na kimwe ku isi kitabaciye mu biganza, ari yo mpamvu igihugu cyacu natwe ubwacu tubaha agaciro gakomeye cyane.’’
Yakomeje ati: “Ababyeyi turabyara,tugacutsa,tukabazanira abana,tukababashyira mu biganza ngo bazakure bafite ubumenyi buhagije bwagirira akamaro iki gihugu n’isi yose. Ariko tunongeraho ko bagomba kubigisha umuco n’indangagaciro zishingiye ku ijambo ry’Imana, kugira ngo bakurane umuco w’amahoro, urukundo n’ubumuntu,ari yo mpamvu dushishikariza abarezi gukundana, kubahana no guhuza mu mikorere, kuko ari byo bibahesha kuba indashyikirwa.’’
Avuga ko umwana akurana umuco abonana ababyeyi be,abarezi n’isi imukikije, bityo, nubwo baba ari abana ariko ibyo bakorerwa baba babibona kandi ntawe utanga icyo adafite. Ati: “Dushishikariza abarezi gukunda abana no kububaha kuko n’abana baba bafite ubwenge bavukana, bagakenera gusa ubuenyi. Iyo rero umwana yigishijwe ubumuntu, kwiyubaha, kubaha Imana no kubaha ikirewa cyose, arabikomeza,ari yo mpamvu akanya ko gushimira abarezi baturerera abana tugaha agaciro cyane.’’
Avuga ko kugira ngo akaga u Rwanda rwahuye na ko,kanagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi gashoboke, byatewe n’uko abayise abanyabwenge, bayiteguye bakarimbura inzirakarengane zitagiraga icyo zipfa na bo, ari uko mu mashuri bahakuye ubumenyi ntibahakura umuco w’urukundo no kubaha ikiremwa muntu cyose.
Akavuga ko kuri ubu, mu miyoborere myiza igihugu gifite, umwana ahabwa ubumenyi anahabwa uburere, ari yo mpamvu asaba ababyeyi gufatanya n’abarezi ku mashuri, bagakurikirana abana, bakabaha ibikwiriye bizabafasha guhangana n’imibereho y’ibihe biri imbere, abana bagatozwa ubunyangamugayo no kwanga ikibi cyose.
Bagakura banga bakanarwanya ruswa n’akarengane, birinda ubuzererezi no kwanga ishuri, buri wese ufite uburezi mu nshingano akagomba guharanira impinduka mu mitekerereze y’abana bato, hagamijwe kuzagira igihugu cyiyubashye,ijabo ryacyo rihora rigihesha ijambo ku rwego rw’isi, biturutse ku bana barezwe neza.
Mu byo ababyeyi n’abarezi ba Saint Matthews’ schools bifuza nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’uhagararaiye ababyeyi baharerera Kabera Elisé na bamwe mu barezi, ngo ni iyongerwa ibikorwa remezo kuko ibihari bidahagije, kuko hari ibyumba bike by’amashuri bituma hakigaragara ubucucike, ibibuga by’imikino bikiri ikibazo bituma abana bahize batagaragaza impano zabo mu mikino kandi na zo zabatunga.
Hari kandi kuba abarimu badahabwa agahimbazamusyi, nta internet ihari kandi abana bakeneye kwiga ikoranabuhanga mu buryo bufatika, kuba abana biga mu yisumbuye batagera mu wa 6 kuko hari icyiciro rusange gusa no kuba n’abana bo mu miryango itishoboye bafashwa kuhiga ntihige ab’abifite gusa, ababyeyi bakanifuza ko hakomeza gushakwa abarezi bafite ingufu, cyane cyane mu ndimi,zanafasha abana mu yandi masomo aho bakwiga hose ku isi.
Musenyeri Karemera yavuze ko umwaka utaha nk’ibyumba by’amashuri bizongerwa, internet izaboneka n’ibibuga by’imikino bizaba byubatswe, ku gahimbazamusyi bwo avuga ko ahubwo bibashobokeye babongeza umushahara, ko ari cyo cyaba cyiza kurushaho,ko uko ubushobozi buboneka, kandi ko uburyo bwo kububona bwatangiye kugenda buza, bazongezwa umushahara.
Ku kongera abarimu bashoboye,cyane cyane mu ndimi, umuyobozi mukuru wa Saint Matthews schools Rusizi na Nyamasheke, Muramira Benson yavuze ko bahari bashoboye, ariko ko ku cyifuzo cy’abaharerera bazashaka n’abandi, anavuga ko ibyagezweho byose mu burezi bufite ireme byakozwe ku bufatanye bwa bose harimo n’abayeyi n’ba barezi, no gukora cyane bakoreye hamwe, yifuza ko byakwikuba kenshi bitewe n’intego bafite y’uburezi bufite ingufu.
Umurenge wa Kamembe ufite ibigo by’amashuri 14. Ibyinshi ni ibyigenga byiganjemo iby’abihaye Imana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Iyakaremye Théogène akavuga ko umusaruro bitanga ushimishije cyane, imbogamizi bagifite zikaba ubucucike bwinshi bw’abana usangamo, hakaba hakenewe ibindi byumba by’amashuri yizera ko ku bufatanye umwaka utaha hari ikizakorwa.
Ku bana benshi b’inzererezi usanga muri uyu mujyi, bamwe bari mu kigero cyo kwiga ariko baritaye, uyu muyobozi avuga ko nubwo baba baboneka mu mujyi ariko baturuka mu bindi bice cyane cyane mu mirenge ya kure y’umujyi n’imwe y’akarere ka Nyamasheke, bakaba bakorana n’izindi nzego ngo abana bafatiwe mu buzererezi basubizwe iwabo bagarurwe mu ishuri.





