Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahakanye ko atazigera afasha uruhande na rumwe muri Kenya mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2022.
Ibi yabivuze kugira ngo akureho amakuru yakwitwa ibihuha akomeje gukwirakwira, avuga ko Uganda ndetse n’ishyaka NRM(National Resistance Movement Party) riri ku butegetsi riri gufasha Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ngo azatsinde amatora azaba ahanganyemo n’abarimo Railla Odinga.
Kuri uyu wa 24 Mutarama 2021, aganira n’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu i Kampala, Museveni yagize ati: “Amatora yo muri Kenya n’ay’ahandi hose mu bihugu by’Afurika ni ikibazo kireba abaturage b’ibyo bihugu. Ntabwo tujya twinjira mu bibazo by’indi bihugu. Bityo, nta ruhande dushyigikiye mu matora yo muri Kenya.”
Muri Kanama 2021, Ruto yabujijwe gukorera uruzinduko rwe bwite muri Uganda, nyuma y’inyinshi yari yaragiriyeyo zirimo urwo mu 2015 yifatanyije na Museveni mu kwiyamamaza ahitwa Kapchorwa ndetse avuga ko ari we afatiraho urugero. Icyo gihe yagize ati: “Amahoro n’umutekano NRM yazanye muri Uganda ni byo bituma dufatanya.
Mu 2018, Ruto yagarutse muri Uganda gutaha umuhanda uhuza Kapchorwa-suam na Kenya. Yavuze ko yagiranye ‘ibiganiro by’ibanga’ na Museveni. Nyuma y’iyo minsi aganiriye na Museveni, hatangiye gukwirakwira ibihuha ko baganiriye bombi kugushyira hamwe lwa Afurika ndetse n’uko William Ruto yaba Perezida mu matora ateganyijwe muri Kenya.
Umuuvugizi wa Perezida wa Uganda, Lindah Nabusayi, icyo gihe yavuze ko Ruto yari ashyigiye ibitekerezo bya Museveni ndetse atekereza ku hazaza ha Afurika y’iburasirazuba na Afurika.
Abahanga muri politiki batekereza ko Museveni ashyigikiye Ruto nk’uko Umuvugizi wa NRM, Emmanuel Dombo yabivuze ko Museveni amaze igihe kinini ari inshuti magara ya Ruto.
Benshi bafite ubwoba ko amatora yo muri Kenya ashobora gutuma bimwe m ubicuruzwa byazabura uko byinjira muri Uganda, by’umwihariko peteroli nk’uko byagenze mu 2007 igihe habaga amatora yaranzwe n’imvururu. Ariko Museveni yavuze ko hazifashishwa indi nzira ya Dar es Salaam, nta mpamvu yo kugira ubwoba.
Umwanditsi: David Niyobuhungiro


