Corneille Nangaa wabaye Perezida wa komisiyo y’amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, nyuma yo guhishura ko Félix Tshisekedi uyoboye iki gihugu arindwa n’abarimo abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko ari mu buhungiro mu gihugu cyo muri Afurika.
Nangaa mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye ko amaze amezi ane atari muri RDC. Ati: “Maze amezi ane ndi mu butembere mpuzamahanga.”
Uyu munyapolitiki wahunze ku bw’umutekano, yakomeje agaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe mu mpande zose, kandi ko bukwiye kubyemera. Yatanze urugero ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba cyananiwe gukemurwa n’ibihe bidasanzwe (état de siège) byatumye intara zihabwa abayobozi b’abasirikare.
Nangaa yatangaje ko kuva Tshisekedi yahagarika imikoranire y’ihuriro CACH yari ahagarariye hamwe na FCC ihagarariwe na Joseph Kabila, politiki yo muri RDC yatutumbyemo umwuka mubi ugicaracara kugeza n’ubu.
Yasobanuye ko inzego zo muri RDC zipanze nabi, kandi ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu byarazambye mu gihugu cyose kuva icyo gihe.
Ageze ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, Nangaa yagaragaje ko ari ikibazo kuba Tshisekedi atashobora kuvuga igihe ibice bitakigenzurwa na Leta, byari byarafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bizasubirira mu maboko yayo.
Yagize ati: “Nta muntu uzi igihe n’uburyo igihugu kizasubirana ubusugire bw’ubutaka bwacyo muri Bunagana, Rutshuru, Kiwanja, Masisi, Kibumba kugera ku marembo ya Goma.”



One Response
Nangaa wahishuye ko Tshisekedi arindwa n’abarimo abaturutse muri FDLR ari mu buhungiro
Nangaa yafatiwe ibihano na USA kubera kurigisa imari yari igenewe amatora muri Congo. Kugeza magingo aya, amatora yayobowe na Nangaa aracyakemangwa yuko atigeze atangaza ku mugaragaro uko amatora yagenze. Byari byitezwe ko Ngangaa ashakisha icyabuza inzego z’igihugu kumubaza ibyerekeranye n’inyerezwa ly’umutungo w’igihugu kimwe n’andi makosa yakozwe mu matora ya 2018. Amagambo yavuze rero arasa n’aho yashakishaga icyatuma abona ubuhunzi.