Umukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya, Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati kuri uyu wa 23 Werurwe 2022 yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.
Uwihoreye muri uru rukiko, yasobanuriye Perezida w’Inteko iburanisha impamvu abona adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, zirimo kuba atemera icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure, no kuba adashobora gutoroka ubutabera mu gihe yaba afunguwe by’agateganyo.
Uyu munyarwenya yagarutse ku kiganiro umubyeyi w’abana babiri b’impanga umurega kumusambanya, Kabahizi Fridaus, yagiranye n’umunyamakuru Murungi Sabin nyiri Isimbi TV, asobanura ukuntu yabyaye, agatereranwa n’abana be.
Yavuze ko mbere y’uko iki kiganiro cyo kuri iyi televiziyo ikorera kuri YouTube gitambuka tariki ya 8 Werurwe 2022, uyu munyamakuru yamumenyesheje ko afite inkuru ye, amusaba amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri kugira ngo atayisohora, ariko ngo we amusubiza ko aya mafaranga atayabona.
Uwihoreye yemeza ko ‘yabonanye’ na Kabahizi tariki ya 2 Mutarama 2020 ndetse ngo kuva ubwo yatangiye kumufasha, akomeza kumufashanya n’abana n’igihe yari amaze kubyara, akabishyurira ubukode, akanabagaburira kugeza ubu.
Yakomeje ati: “Ikindi ntabwo yigeze atera intambwe ngo ajye kundega mu bugenzacyaha ari nabwo mvuga ko habayemo akagambane, ahubwo yagiye mu itangazamakuru. Ibi byose byagiye mu itangazamakuru ku bw’umunyamakuru w’Isimbi wamubeshyaga ko azamufasha, hari abantu bo hanze bazamuha amafaranga menshi. Ibyo byose bikaba aho yari ansabye miliyoni eshanu, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, kumushakira umukozi ngo uzobereye mu byo kurera abana. Mubwira ko ibyo ntabishobora.”
Uwihoreye yabwiye Perezida w’Iburanisha ko aba bana Kabahizi yabyaye babaga iwe [kwa Ndimbati], rimwe ngo ajya kubatwara, ati “Yiba umwe amujyana ku ngufu”, nyuma ngo abisabwe n’uwo yitwa Se wa nyawe w’abana, ajya gutwara n’undi.
Ati: “Akimara kumutwara, umunyamakuru arampamagara, arambwira ati ‘mfite inkuru yawe, urampa miliyoni 2, hanyuma niba utazimpaye, ubwo nyine urajya ahagaragara.’ Nkubitiye rero ku by’umukobwa yari yambwiye ko ngomba kumuha miliyoni 5, nkamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, nkamushakira umukozi ngo uzobereye mu byo kurera abana, mubwira ko ntabishobora. Inkuru ni uko yasohotse.”
Nyuma y’iminsi ibiri iyi nkuru isohotse, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 10 Werurwe 2022 rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwihoreye, rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana. Ni cyo aburanaho muri uru rukiko.
Urukiko rwapfundikiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Uwihoreye, icyemezo kizasomwa tariki ya 28 Werurwe 2022.




Amafoto & Inkuru: @Nkundineza250


