Ngoma: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku isubizwayo ry’inkunga y’abazahajwe n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugesera uherereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’u Burasirazuba barataka inzara ikabije batewe n’izuba ry’urudaca ryaranze igice cy’u Burasirazuba bw’igihugu; bakanatunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge kuba bukumira inkunga igenerwa abaturage irimo ibigori n’ibishyimbo.
Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, aka gace ka Mugesera kimwe n’ibindi bice bitandukanye bigize akarere ka Ngoma byaranzwe n’izuba ridasanzwe ryaje gusiga abaturage mu mapfa kugeza aho bamwe batangiye gutungwa n’inkunga zitandukanye; gusa abaturage bamwe bagaragaza kutishimira uburyo izi nkunga zitangwamo abandi bakavuga ko hari izasubijweyo n’ubuyobozi buvuga ko nta nzara ihari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturage batuye muri kamwe mu tugari tugize uyu murenge ka Nyange yagize ati, “Inzara igiye kutwica rwose, kuko bimwe mu biryo biza bije kugoboka abatishoboye bagasanga sitoke (ububiko bw’ibiryo buri ku murenge) iruzuye bakabisubizayo…nk’ubu ejo bundi hari ikamyo ebyiri za Caritas zaje zisubirirayo zisanze n’ibindi biryo bicyuzuye ku murenge batarabihaye abaturage.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera uvugwamo iki kibazo, Jean Damascene Bizumuremyi uwuyobora yatangarije Bwiza.com ko aya makuru nawe yayumvise gusa avuga ko habayeho kudasobanukirwa ku ruhande rw’abaturage kuko nta nkunga yigeze isubizwayo.

b93cbad95d
Nubwo bazahazwa n’izuba baturanye n’ikiyaga cya Mugesera cyakifashishwa mu kuhira

Yagize ati, “Habayeho kudasobanukirwa ku ruhande rw’abaturage, imodoka yaza nye ibiribwa ariko biri bujye mu mirenge ibiri; bimwe byari busigare mu murenge wa Mugesera ibindi biri bujyanwe mu murenge wa Sake, ubwo babonye gutyo bijyanywe mu murenge wa Sake bagirango inkunga isubijweyo kandi mu by’ukuri siko bimeze.”
Uburyo bwo guhitamo abahabwa iyo mfashanyo itagera kuri buri muturage hari abakemanga uko bikorwamo ndetse bakanemeza ko harimo ikimenyane n’icyenewabo, aho abashinzwe gutoranya batagendera k’ubushobozi umuntu afite ahubwo hakabamo ukundi guca ku ruhande.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuturage wo mu kagari ko Mugatare twaganiriye yagize, “ibaze nawe abo bashinzwe guhitamo abahabwa inkunga bagasimbuka umuntu usanzwe atunzwe no guhingiriza (guca incuro) ariko bagafata nka runaka utunze inka ebyiri n’isambu yo guhingamo,…mbese iby’iwacu ntiwamenya aho bikorerwa.”
Mu rwego rwo guhitamo mu mucyo abagomba guhabwa iyi nkunga, jean Damascene akomeza avuga ko hashyizweho komite zikorera mu midugudu zigizwe n’abaturage, zikaba ari zo zigira uruhare mu guhitamo ababaye kurusha abandi mu gihe inkunga iba yabonetse itakwira abaturage bose b’umurenge n’ubwo ntawe izuba ryasize inyuma.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. gerardine Mukeshimana mu kiganiro n'abanyamaku muri Primature
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. gerardine Mukeshimana yahakanye ko nta nzara iri mu gihugu

Akarere ka Ngoma na akarere ka kayonza ni tumwe mutwibasiwe cyane n’amapfa nyuma y’izuba ry’igihe kirekire.
Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abaturage; bwabakanguriye gahunda yo kwishyira hamwe mu kuhira imyaka igihe izuba ryabaye ryinshi no guhinga imbuto zera vuba ngo zibaramire muri iyi minsi mike imvura itangiye kugwa.
Ubuyobozi bwo hejuru bwakomeje guhakana ko nta nzara iri mu gihugu. Muri Nyakanga, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye ko nta nzara iri mu Rwanda ko ahubwo ari amapfa; kandi ko abaturage bo mu ntara y’u Burasirazuba bagiye muri Uganda bagiye gushaka akazi batasuhutse.
Minisitiri Mukesimana yagize ati, “iyo turi kugenda twinjira mu muryango mugari biba bisonuye iki. Nanjye nigeze gukora muri Kenya. Namwe nimushaka akazi mukakabona muri Tanzania cyangwa muri Kenya muzajyayo,… Ariko namwe mutubwire, niba mba i Kigali nkabona akazi i Butare nzajyayo. Njyewe rero simbibonamo ikibazo. Nta nubwo ari inzara, ni amapfa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *