Ni hehe Kabuga yaburanira hagatangwa ubutabera bwuzuye?

Sangiza iyi nkuru

I Paris mu Bufaransa ni ho Kabuga yafatiwe, ariko i La Haye mu Buholandi ni ho hari urukiko mpuzamahanga. Arusha muri Tanzaniya ni ho hasohoye inyandiko zimushakisha, nyamara ibyaha yabikoreye i Kigali mu Rwanda. Inararibonye Gasominari asanga inyungu zikwiye guharanirwa ari iz’ubutabera kurusha ibindi, bityo Kabuga akaba yajyanwa Arusha.

Muri iyi mijyi ine ni ko hose hagiye haba inyungu n’imbogamizi; haba kuri Kabuga uregwa, u Rwanda avukamo yanakoreyemo ibyaha, ndetse n’ubutabera muri rusange.

Me Gasominari azobereye mu by’imanza mpuzamahanga kuko yakoreye TPIR imyaka 14 yose, akorera urukiko mpuzamahanga mpanabyaha; none ubu ni umwunganizi mu by’amategeko mu Rwanda.

Agira ati: “Ubu ku nyungu z’ubutabera, Kabuga yaburanira Arusha, cyane ko n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe na TPIR”.

Harabura icyumweru kimwe ngo urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rufate umwanzuro ku merekezo ya Kabuga Felicien, umuherwe umaze imyaka isaga 25 ashakishwa ku bw’ibyaha bya Jenoside avugwaho ko yakoreye mu Rwanda.

Nyuma y’uko tariki 3 Kamena 2020 urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga yashyikirizwa urwego rwasigaruyeho TPIR, u Rwanda rwarabyishimiye, maze rusaba urukiko rusesa imanza mu Bufaransa kubishyigikira.

Gusa mu gihe cy’iburana, umwunganizi wa Kabuga Me Louis Boré, yatsimbararaga ku kuba Kabuga atavanwa ku mugabane w’u Burayi. Impamvu yatangaga ahanini ni izirebana n’ubuzima bw’uyu muherwe-kambwe w’imyaka 85.

Ngo kuba afite uruhurirane rw’indwara nyinshi, umukiriya we ntiyabasha gukora urugendo rw’ibilometero 7000 ava Paris ajyanwa Arusha.

Bivuga ko kuburanira i Burayi amenyereye, aho yafatiwe kandi abasha kwitabwaho n’abaganga byari kumufasha mu rugendo rwe. Ariko urukiko rusesa imanza nirubyemeza, u Bufaransa buzahita bumwohereza muri Tanzaniya.

Mu mboni ya Guichaoua, umwarimu muri kaminuza zinyuranye i Burayi, ngo Kabuga aburaniye ibwotamasimbi byanafasha ibihugu byamuhishe kutamenerwa ibanga.

Gusa n’icyorezo cya Coronavirus kiri mu byatuma atoherezwa kubera ko Tanzaniya itari mu bihugu byemerewe kugenderanira n’u Burayi; ahubwo bikaba byakoroha ko yoherezwa i Kigali mu Rwanda.

Iyi rero ikaba yaba inkuru nziza ku Banyarwanda muri rusange ndetse by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Me Gasominari ati: “Mu nyungu z’ubutabera yajyanwa Arusha, ariko aburanishirijwe mu Rwanda byarushaho gutanga ubutabera. Niho yakoreye ibyaha”.

Ibi kandi byaba n’amahire kuko i Kigali mu Rwanda hari ishami ryashyiriweho kunganira urwego rukorera Arusha.

Ikindi kuburanira i Kigali byakwakirwa neza n’abarokotse Jenoside, kuko n’ikibazo cy’indishyi cyavugirwa rimwe mu rubanza, mu gihe mu manza mpuzamahanga kidahabwa umwanya uhagije.

Me Gasominari asanga icy’ibanze ari ugutangwa k’ubutabera. Ati: “Uruhande rurega rushaka ko uregwa aryozwa ibyo yakoze abangirijwe n’icyaha bagahabwa ubutabera. Uregwa na we akeneye kwiregura akagaragaza ukuri kwe ku bijyanye n’ibyo aregwa kugira ngo na we ahabwe ubutabera. Ku bijyanye n’aho urubanza rwabera, ngira ngo urukiko rwaregewe ni urukiko rw’urwego rwa UN rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga.”

Akomeza ashimangira izi nyungu z’ubutabera, aho ukuri kwagaragara, Kabuga yaba yarakoze icyaha koko cyamuhama akagihanirwa, yaba umwere kandi akarekurwa. Iyo ni inyungu yo kugaragaza ukuri ari nayo mpamvu haba imanza.

Ku buba Kabuga yaburanira i Burayi ku mpamvu z’uburwayi bwe, Me Gasominari agira ati: “Ubutabera ntabwo bureba uregwa gusa, butangwa kugira ngo abakorewe icyaha babone ko uwagikoze yahanwe, kandi abakorewe icyaha Kabuga aregwa ntabwo baba i Burayi.”

Ati: “Ubundi byakabaye byiza aburanirijwe ahabereye ibyaha aregwa cyangwa hafi yaho, aho abakorewe icyaha byaborohera gukurikirana urubanza baramutse babishatse”.

Amahirwe menshi arahabwa Arusha, umwanzuro ukazamenyekana tariki ya 30 Nzeri. Arusha ni hafi ya Kigali, urubanza niruhabera bizorohera ababyifuza kujya gutanga ubuhamya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *