Ni ikimwaro kuba igihugu kidashobora gutanga abagize uruhare muri jenoside: Me Gisagara

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Me Gisagara Richard yatangaje ko biteye ikimwaro kuba hari ibihugu bitinda gutanda abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Me Gisagara yavuze ibi, nyuma y’ifatwa ndetse n’itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema wari umaze igihe kinini ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda, Me Gisagara yavuze ko hari ibihugu byumva bitinze gahunda yo gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi ngo byose biterwa n’ikimwaro biba bifite.

Yagize ati: “Ni ikimwaro kuba uri igihugu kidatanga umusanzu wacyo mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside. Ibihugu byumva bitinze, gusa aho tugeze aha ngaha numva bizagenda burushaho gutera imbere.”

Me Gisagara avuga ko imbogamizi ya mbere iba mu gufata abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ari iy’uko bagenda bahindagura ibibaranga kandi ngo uko kubafata bitinda ni ko kubabona bigorana kurushaho.

Ati: “Imbogamizi ya mbere, ni uko uko iminsi igenda ishira,niko bigenda biruhanya kubashaka. Niba umuntu yarahinduye irangamimerere rye, akagira ibyangombwa by’ikindi gihugu, kandi uko n’uko umuntu agenda asaza n’imiterere ye irahinduka. Rero, uko bitinda kubafata niko bigorana kubabona.”

Mu gihe cy’imyaka 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ibaye, hari abakekwaho kuyigiramo uruhare bagera ku 1000 batafatwa ngo bashyikirizwe Ubutabera. Kugeza ubu, ibihugu byinshi bibacumbikiye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kiri ku mwanya wa mbere mu kubamo abantu benshi bayigizemo uruhare, nk’uko imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyerekana.

Yanditswe na Byungura Cesar

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *