Niba warokamwe n’ibi bintu umenye ko iterambere ryawe rikuri kure

Sangiza iyi nkuru

Hari ibintu by’ingenzi bibangamira ubuzima n’iterambere ry’umuntu abantu bagakwiye kureka kuko usanga bikunze kokama imibereho ya buri munsi nyamara abantu ntibabiha agaciro kuko babona ko ari ibintu byoroshye.
Life
Kutababarira
Kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko bitera umunaniro ukabije w’ubwonko (stress),bikaba intandaro yo kudakora bikaba isoko y’ubunebwe.
Ntabwo bivuze ko iyo ubabariye wibagiwe ibyo wakorewe ariko wumva ko ubuzima bukomeje.
Gushinga urugo
Urushako ni kimwe mu bintu bigwiza imbaraga umuryango ugatera imbere kuko haba habaye guhuza imbaraga.
Nibyiza ko iyo umaze kubaka urugo cyangwa ufite uwo ukunda umuhobera ukamugwamo birashimisha nawe ubwawe ukumva uruhutse bikakuruhura mu mutwe ukarushaho kugwiza imbaraga zo gukora cyane.
Kudasinzira amasaha ahagije
Ubusanzwe umuntu mukuru yari akwiye gusinzira amasaha arindwi cyangwa umunani ku munsi, nyamara muri iki gihe ababasha gusinzira ayo masaha usanga ari bake.
Ibi usanga bikurura ibitotsi igihe umuntu ari mu kazi ndetse ubunebwe bugafata indi ntera bitewe no kudasinzira bihagije ahanini bitewe no kurara babunza intekerezo hirya no hino.
Kubaho utazi uko ubuzima bwawe buhagaze
Ni byiza ko ubaho uzi uko ubuzima bwawe buhagaze ukajya wipimisha indwara izikingirwa ukazikingiza hakiri kare utarindiriye ko zikugeraho.
Akenshi abantu bibuka kujya kwa muganga ari uko bamenye ko barwaye nyamara bari bakwiye kuba barabyirinze mbere, ibi bijyana no kumenya ibyo usabwa kwitaho bitewe n’ikiciro urimo.
Urugero ku bagore bari hejuru y’imyaka 40 bagomba kwisuzumisha kanseri y’amabere kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo bivuzwe haruguru biri mu bidindiza iterambere ry’umuntu , gusa hari n’ibindi bigira uruhare rukomeye ariko byose bishobora gukumirwa bityo iterambere rirambye ugasugira ugasagamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *