Ubwo itorero ADEPR/Paruwasi ya Kamembe mu karere ka Rusizi ryibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye ku itorero rya Nkanka, uhagarariye IBUKA muri uyu murenge Ruterana Thadée yagarutse ku mibereho ibabaje cyane bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo muri uyu murenge muri ibi bihe,aho imiryango 29 itagira aho iba, 34 ikaba ibara ubukeye kuko inzu ibamo zishaje cyane,n’indi 38 itagira agatungo, by’umwihariko atabariza umusaza Ngwije Evariste w’imyaka 84 inzu iherutse gusenyukiraho akaba asemberana umuryango.
Ubwo mbere y’uyu muhango wo kwibuka, umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yajyanaga n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Ruterana Thadée gusura uyu musaza Ngwije Evariste aho acumbikiwe n’uwabaye amutije inzu iye imaze kumusenyukiraho, mu mudugudu wa Muramba, akagari ka Kamanyenga, Ngwije yavuze ko nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana 5 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaranye umwana umwe w’umukobwa, na we waje gushaka.
Avuga ko ubwo yari avuye mu nkambi ya Nyarushishi , yagarutse aho yari atuye muri uyu murenge,kimwe na bagenzi be bari barokotse, bamwe babanza gucumbikirwa mu mashuri,abandi mu tubari, abonye gukomeza kuba mu kabari n’umwana atabishobora agenda asaba abaturanyi ibiti azingazinga akazu ajyamo, aza no gushaka undi mugore bafitanye abana 4 ubu.
Ngwije ati: “Ako kazu nari nubatse huti hunti nshakisha aho mba mu kwezi gushize kagiye kungwaho, uyu uhagarariye Ibuka n’umukuru w’umudugudu wari woherejwe na Gitifu w’umurenge baje kukankuramo ngo imvura itakadutsindamo, baragasenya utubati ndatubitse, umuturanyi anshyira mu nzu ye ngo mu mezi 4 nzabe nyimuhaye, ubu ndara nibaza aho nzajya ayo mezi ashize kuko na we ayikeneye cyane.’’
Arakomeza ati: “Si uburyamo bwonyine bumpangayikishije kuko n’inzara igiye kunyicana n’abana. Ntacyo mfite mbagaburira, umugore wanjye we ukiri muto iyo yagiye guhingira umuntu acyura amafaranga 1000 atagize icyo amaze muri abo bana bose. Mpabwa amafaranga 21.000 mu mezi 3 y’inkunga y’ingoboka,ayo na yo sinavuga ngo muri iki gihe hari icyo amarira cyane kuko aza ibibazo biyarenze.”
Ngwije na none ati: “Nk’ubu ndyamye umwana araje ambwira ko inzara imurembeje ndamubwira ngo yihangane gusa. Nta cyo bafite bambara, kwiga kwabo biragoye, ngasaba abo bakristo ba ADEPR baje kudufata mu mugongo, gufatanya n’umurenge bakantabara, nibura bakambonera aho mba, batibagiwe n’icyahantungira, bakampa n’amata kuko ngiye kwicwa n’ubworo kera narayanywaga, ntaragirwa ntya n’abampekuye.’’
Muri uku kwibuka kwabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku itorero rya Muramba rukagera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nkanka, ahunamiwe inzirakarengane z’abatutsi 537 zirushyinguyemo, mu kiganiro ku mibereho y’abanyarwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo na nyuma yabwo, cyatanzwe na Tuyishime Valens.
Tuyishime yavuze ko ubumwe bw’abanyarwanda nyuma yo gushegeshwa n’abakoloni bashakaga kubatanya ngo babone uko babategeka, abari abayobozi icyo gihe ntibabashe kureba kure ngo barwanye iyo migirire mibi yabatanyaga ahubwo bakayiha intebe kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko nubwo byagenze bityo, nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe abanyarwanda bagahitamo ubumwe no kwiyubakira igihugu, hashize imyaka 28 igihugu cyiyubaka kandi kigeze aheza nubwo urugendo rugikomeza, asaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera ukundi .
Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na Rusingizandekwe Donat warokokeye ku rusengero rw’aho kuri ADEPR Nkanka, ari na ho yasengeraga, aho yashimiye abagize uruhare bose ngo arokoke barimo uwitwa Sekanyambo Emmanuel wamuvuye ibikomeye yari yatewe n’interahamwe zamutemaguye, akanamwitaho mu buryo bushoboka bwose afatanije n’abandi yashimiye kugeza abashije guhungira muri RDC, akanashimira Leta iriho ubu ibafasha kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda, uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Ruterana Thadée yagaragaje icyo yifuza iri torero ryafasha abarokotse bawutuye.
Ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’itorero ADEPR bwaje kudufata mu mugongo uyu munsi kudufasha kubonera icumbi imiryango 29 dufite itagira aho iba, ngatanga urugero rw’umusaza Ngwije Evariste w’imyaka 84 tuvanye n’itangazamakuru gusura mu kanya, mu by’ukuri ari mu mibereho iteye agahinda, turifuza ko mudufasha nibura akabona aho aba kuko abayeho nabi cyane rwose n’umuryango we nyuma y’uko inzu yabagami imuguyeho.
Munadufashe gusanira imiryango 34 ibara ubukeye kubera kurara mu nzu mbi, irimo n’iyagerageje kwiyubakira ibikanka ariko biborera aho byabuze amabati, byatangiye guhinduka ifumbire, kandi nk’uko mwaremeye mugenzi wacu umwe uyu munsi, mukamuha inka nziza, dufite n’indi miryango 38 igiye kwicwa n’ubworo kandi mbere yaranywaga amata izabo zikaribwa n’abagome, na yo mudufashije ikorozwa Imana mukorera yazabahemba cyane.’’
Kuri ibi Ibuka yasabye, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu rurembo rwa Gihundwe muri ADEPR kwizera Fidèle yatanze icyizere. Ati: “Uriya musaza tugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’uyu murenge, dufatanye na wo tumwubakire inzu y’amasaziro n’ikibazo cy’abana be bashonje batanabona uko biga turebe icyo twabakorera kirambye ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge kuko itorero ADEPR twiyemeje kugira uruhare rugaragara mu guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho bari hose.’’
Yanavuze ko n’abo bandi badafite aho baba, uko ubushobozi buzagenda buboneka,ku bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta bazajya bafashwa, asaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza guharanira kwiyubaka, ko batari bonyine, bitaweho kandi bazakomeza kwitabwaho uko bishoboka kose.
Ikibazo cy’imibereho iruhije y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge wa Nkanka ngo kuri bamwe muri bo ni ingorabahizi nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Gitifu wawo Baziki Yussuf, icyakora ko umurenge ukora ibishoboka byose, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo ngo hagire ibikemuka, nk’inzu zubakiwe imiryango 4 y’abarokotse zigiye kuzura,ukwezi gutaha kwa Gicurasi bakazazihabwa, n’uriya musaza Ngwabije Evaritse, ku bufatanye n’iri torero bakaba bagiye kumwubakira, iminsi 100 yo kwibuka ikazarangira afite aho aba hamuhesheje agaciro.






