Nkombo: Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babata bakigendera kubera kutagira icyo binjiza

Sangiza iyi nkuru

Abagore bo ku Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bagihanganye n’imibereho mibi cyane,y’imvune zikabije aho usanga umugore ahetse umutwaro uremereye cyane ku mugongo, ku rutugu hari umwana, atwite n’undi cyangwa yaba adatwite agaheka uwo mutwaro umwana akamuhambira mu gatuza akagenda urugendo rurerure bitewe n’aho awujyanye, bakavuga ko iyo mibereho ibasajisha imburagihe nta n’ikigaragara bayinjizamo , bigatuma bamwe abagabo babata bakigendera.

Ubwo Bwiza.com yasuraga abagera kuri 11 muri bo bagize amahirwe bavuga ko akigirwa na bake kuri iki kirwa yo kwigishwa ubudozi , bigishwa n’umushinga RW 0741 EAR Nkombo, bamwe muri bo bavuze ko ubukene bukabije no kudakora ku ifaranga, cyangwa imvune birirwagamo bigatuma hari izindi nshingano z’urugo zitagenda neza kubera kunanirwa cyane,bakagera mu buriri barushye ntibite ku bagabo babo uko byakagombye, byatumye abagabo babatana utwana duto n’inda batwite barigendera, bakaba batangiye kubahamagara ngo babahe amatike bagaruke aho bumviye ko hari umwuga batangiye kwiga ndetse batangiye no kugira icyo binjiza batarushye cyane ngo ibindi bibananire nka mbere.

Nyiramana Léoncie w’imyaka 25,utuye mu kagari ka Bigoga,avuga ko umugabo yamutanye utwana 2 tumo akari gafite amezi 3 gusa, anatwite iya 3, yigira muri Uganda n’ubu. Ngo yamutaye kuko nta kigaragara yinjizaga mu rugo nyamara yakoze, ugasanga ibye ari imvune gusa kandi umugabo na we nta kigaragara yinjizaga amubeshya ko agiye guhaha agenda atyo.

Ati: “Iyo nta mibereho umugabo aragusuzugura, akambuka hakurya y’amazi akagucyuriraho abandi bagore byageraho akanaguta akigendera kuko ntacyo ngo uba umaze mu rugo. Ni byo byambayeho.
Yarantaye yigira I Bugande, ntiyangirira n’impuhwe z’inda nari ngisama ikurikira akana k’amezi 3 ngo arambiwe ubukene buri mu rugo,mbaho ubuzima bubi cyane,aba bagiraneza bamfata ntwite iyo nda, banyitaho none bananyigishije kudoda, umugabo yumvise ko njya ndoda nkagira icyo ninjiza none yongeye kunyifuza,nzi neza ko ubwo icyo yansahakagaho gitangiye kuboneka azagaruka vuba.’’

Nyirangwijabanzi Cécile na we uvuga ko umugabo yamutaye akigira muri Uganda avuga ngo ntiyamuguma iruhande ntacyo amaze ,na we ati’’ Abagabo baraduta cyane kandi ibyatuma aguta ni byinshi.

Hari igihe wirirwa ushakisha umuzigo hakurya cyangwa wagiye guhingira icyo gihumbi, ugataha wananiwe cyane,utwana wasize twateragiranye kubera kubura cyitabwaho ukajya kutwitaho n’uwo munaniro, umugabo wagiye gushakishiriza mu kivu na we ntacyo atahanye kuko muri iki gihe nta kikivamo cyane, kubera wa munaniro ukaryama nk’igiti inshingano zindi z’urugo zikakunanira n’uwo mushiha azanye wo gutahana ubusa, induru zikavuga, akaguta akigendera.’’

Avuga ko yamutaye kubera ubukene n’imvune nyinshi zatumaga ahora yarushye undi kumva atamwitaho uko abishaka kandi we yumva ntako aba atagize,gusa ngo aho yumviye ko yize umwuga yanatangiye kwinjiza, yatangiye kumubaza niba yamwemerera agataha.

Ati: “Kubera ko hano nubwo tutararangiza amasomo ngo baduhe impamyabushobozi ,ariko hari icyo badukoreye cyiza, twatangiye kudodera abana bo mu mushinga, ayo tubonye,twafunguje konti,hari ayo dushyiraho andi tukayagabana agatunga urugo kandi noneho nta miruho ya cyane twagize.

Ibyo byose byamugezeho none yatangiye gushaka uburyo namuha tike agataha, kuko aho yagiye ntacyo yahabonye,ahubwo yumva amakuru ko ari jye winjiza, ndamutegereje nizeye ko azaza vuba Nzamwakira nanamutunge neza nubwo we yantaye.’’

Bavuga ko bashoboye,bafite imbaraga zo gukora ariko babura igishoro cyangwa umwuga bakora ngo biteze imbere,bareke gukomeza gusuzugurwa no gutabwa n’abagabo bakiri bato.

Mukankurunziza Rosine w’imyaka 22, wabanje kuzitirwa no kutamenya gusoma no kwandika bakabanza kubimwigisha mbere yo kumwigisha umwugana we ati: “Abavuga ko baharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore cyangwa inama y’igihugu y’abagore n’indi miryango twumva ngo iharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa nize na hano ku Nkombo ni ho ikenewe cyane.’’

Arakomeza ati’’ Sinzi niba bazi ko ino abagore bavunika birenze uko ab’ahandi babitekereza. Imvune zose z’urugo ziba zirunze ku mugore. Nta dusambu tugira ngo turahinga tweze. Nta bwatsi ngo turorora. Kubera n’amateka yacu,abagore ino bize ni mbarwa,abenshi tubeshejweho n’imirimo y’imvune yo kwikorera amabuye,imicanga n’amatafari dukuye ku kivu babikuye hakurya ngo byubake amashuri, duhembwa intica ntikize, uburobyi abagabo bacungiragaho nta musaruro bugitanga.

Kwita ku bana banabwiriwe ubashakira icyo kurya utanazi aho kiva, wirinda gukoma rutenderi ngo umugabo atagucika akigendera iyo ugize amahirwe mukaba mukiri kumwe, kuba nta mwuga wundi benshi mu bagore b’ino bazi cyangwa ngo babe babona igishoro bacuruze batere imbere, biracyatuzitira mu iterambere rwose Leta n’abafatanyabikorwa bayo batwiteho by’umwihariko na ho ubundi tuzahora inyuma iteka.’’

Bashimira icyakora itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu rigerageza kubakura muri iyi mibereho, kuko ngo uretse kubigisha gusoma no kwandika ngo bave mu bujiji bubasunikira muri ubwo bukene, hari abo ryigisha kuboha uduseke, n’uyu mushinga wabo uterwa inkunga na compassion international ubigishije kudoda, hakaba n’abo wahaye imashini 2 zisya ,abandi bashingirwa butike baracuruza,ariko ngo ababikorewe ni bake cyane ugereranije n’ibibazo bihari.’’

Niyoyita Furamu ati: “Ubuzima bw’umugore w’ino ni imvune gusa n’imibabaro myinshi dukwiye kwitabwaho byihariye. Twe turasaba ko nyuma yo kurangiza kwiga kudoda bazatubumbira hamwe bakadushakira aho dukorera n’imashini dukoresha ngo twiteze imbere, ibi binakagera kuri benshi ndetse n’abagabo bacu bakigishwa imyuga,kuko ubukene buratwugarije pe,ahari twagenda tubuvamo gahoro gahoro.’’

Umushumba wa EAR paruwasi ya Nkombo,Rév. Hanyurwa Jean, avuga ko aba bagore bavuga ukuri kuko babafashe batwite, batishoboye batangira kubitaho,basanga bidahagije, aba bigishwa ubudozi ngo barebe ko bagira umwuga bamenya, hari n’abasabye izo mashini zisya barazihabwa n’ibindi, ariko ngo hakenewe imbaraga zirenzeho ngo binjire mu buzima bwiza.

Ati: “Turakora uko dushoboye,dufatanije n’ubuyobozi bw’umurenge, ariko biracyari bike cyane ugereranije n’ibikenewe. Ibyo aba basabye byo kubumbirwa hamwe,guhabwa aho bakorera n’ibikoresho batangiza tuzabibakorera rwose kugira ngo n’abandi baze turebe ko umubare w’abagitunga imiryango bavunitse cyane ugabanuke, ariko urebye aho benshi bava,inzira iracyari ndende ngo bagere ku iterambere nyaryo, bave no mu mirimo y’imvune.’’

Ikibazo cy’ubukene bw’abagore muri uyu murenge ngo gifite umuzi mu mateka ataratumye babasha kwiga kuko mbere ngo n’ishuri ribanza ryahabaga ryari rimwe na bwo ugiyeyo akarangiza abanza arinze kwambuka amazi nk’uko bivugwa na Gitifu w’uyu murenge Sindayiheba Aphrodis unavuga ko ikibazo kigaragara kandi kwitabwaho by’umwihariko byatangiye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo iri torero ry’abangilikani, Ndayisenga Daniel umuyobozi w’uyu mushinga akavuga ko kwigishwa imyuga ku bagore benshi bizakomeza,hagatekerezwa no kwigisha abagabo nk’uko aba bagore babisabye,uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *