Nkotsi, Musanze: Abangiririjwe ibyabo n’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo baratakamba ngo bishyurwe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye n’abafite amasambu mu mudugudu wa Barizo, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi bakomeje gutakamba, basaba inzego zibishinzwe ko zabishyuriza ba Rwiyemezamirimo bangije ibiti n’imyaka byabo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi yajyanwaga ku mashini zabo zisatura amabuye.

Intekerezo n’ikorwa ry’uyu muyoboro w’amashyanyarazi ngo byabaye mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi 2022 ubwo Rwiyemezamirimo Hitimana Hiramu na bagenzi be bagera kuri bane (4) [Atashatse kuvuga amazina yabo ku mpamvu ze bwite] ,bagannye ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), basaba umuriro w’amashanyarazi ku mashini zabo zisatura amabuye (Hakorwamo amakaro).

Nyuma y’igitekerezo no kugishyikiriza REG, abakozi babishinzwe baje gushyira mu bikorwa ubusabe batswe na ba Rwiyemezamirimo ariko muri uko gushyiraho uwo muyoboro w’amashanyarazi, hangijwe ibiti n’imyaka by’abaturage kandi ngo batanabateguje.

Abaturage bangijwe ibyabo bagannye ubuyobozi bw’umudugudu wa Barizo, aho ibyangijwe byari biherereyemo maze hakorwa amasezerano hagati ya ba Rwiyemezamirimo bari bahagarariwe na Hitimana Hiramu ndetse n’abaturage bangijwe ibyabo, aho Rwiyemezamirimo Hitimana Hiramu yemereye abaturage ko bazishyurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri none ngo amezi agiye kuba atanu barabagunuje.

Habarugira Laurent bita Kasongo ni umwe muri abo baturage wabwiye Umunyamakuru wa Bwiza ko barambiwe kwishyuza ahubwo ko bakorerwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe zikabishyuriza.

Yagize ati: “Abantu bakoze umushinga mu nyungu zabo ariko mu kuwushyira mu bikorwa, bangiza ibiti by’inturusu n’imyaka yacu. Twaje kwemeranya nabo ko bagomba kutwishyura mu byumweru bibiri none dore amezi agiye kuba atanu. Twarabishyuje, baraturerega kugeza na n’ubu bakiturerega. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi, tukishyurwa ibyacu byangijwe n’abo ba Rwiyemezamirimo aho kutwambuza igitugu n’agasuzuguro.”

Mugenzi we Habakubaho Gilbert yabwiye BWIZA ko habayeho kubahemukira ubugira kabiri none ngo bageretseho no kubambura.

Yagize ati: “Amambere , badutemeye ibiti batatubwiye, ubugira kabiri , babitsindika mu myaka yacu , twumvikana ko bagomba kutwishyura none amezi agiye kuba atanu batubeshyabeshya. Niyo mpamvu twasabaga gukorerwa ubuvugizi kugira ngo batwishyure kuko bigaragara ko n’ibyo biyemeje badashaka kubishyira mu bikorera.”

Umukuru w’umudugudu wa Barizo Maniriho Espérance ari nawe wakoze amasezerano hagati ya ba Rwiyemezamirimo bahagariwe na Hitimana Hiramu ndetse n’abaturage, yatangarije Bwiza ko abaturage bakomeje guhohoterwa kubwo kutishyurwa ibyabo nk’uko babyijejwe.

Agira ati: “Nibyo koko ndetse ni nanjye wabakoreye amasezerano aho mu izina rya bagenzi be, Hitimana Hiramu yiyemereye ko bazishyura abaturage ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Aha, Hiramu Hitimana yabyemeye avuga ko azavugana na bagenzi be, bakishyura ingurane y’abo baturage . Bityo, kutishyura abaturage twe, tubibonamo ikibazo. Ni abo kuvugirwa, bakwishyurwa.”

Mu kiganiro kigufi Hitimana Hiramu uhagarariye ba rwiyemezamirimo bagenzi be, yagiranye na BWIZA ku murongo wa telefoni, aremera ko bangije ibiti, ibigori n’ibishyimbo by’abaturage kandi ko bagiranye amasezerano yo kubyishyura. Gusa akavuga ko bagenzi be basa n’abamutengushye mu kunoza amasezerano bagiranye n’abaturage ko we agiye kwikora ku mufuka, akabishyura noneho akazishakira bagenzi be, bakayamusubiza bakuyemo uruhare rwe.

Yagize ati: “Kwemera kwishyurwa, icyo ntabwo ari ikibazo kandi kwishyurwa kwabo nta gahato karimo kuko harimo kumvikana kw’abangirijwe n’abangije ariko niba batabyumva uko twabyumvikanye, nka Hiramu mbihagazemo nk’umuntu ugomba kubafasha kwishyura. Uyu munsi bitewe nuko amafaranga yatinze, nkanjye ubyumva kubarusha, bampe igihe cy’ukwezi kumwe njyewe mbishyure noneho nkanjye washatse abafatanyabikorwa dufatanya ibyo bikorwa nzaganire nabo nyuma, kuko kuganira nabo biragenda bitinza kwishyura abaturage. Ndumva ari wo mwanzuro mfite. Ni bampe uko kwezi, mbishyure, njye nzafate igihe kirekire mvugana na bagenzi banjye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius yabwiye Bwiza ko kuba Hitimana Hiramu yaragiranye amasezerano n’abaturage mu izina rya bagenzi be , agomba kubashaka bakishyura, yababura we akaba yishyuye abaturage, ubundi bakazamugarurira. Aha niho yahereye , avuga ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi.

Yagize ati: “Hiramu yiyemeje mu izina rya bagenzi be, kugirana amasezerano n’abaturage bangijwe ibyabo. Gusa ikigaragara nuko batubahiriza ibyo bumvikanye n’abaturage. Mvugana na Hitimana Hiramu nka rwiyemezamirimo uhagarariye abandi nuko nta mugambi afite wo kubambura ahubwo agomba kuvugana na bagenzi be, akareka gukomeza kubabeshya. Icyo nemera nuko yabishyura ayakuye mu mufuka we, nyuma akiziyishyuriza abo bagenzi be adashaka no kuvuga amazina. Turakomeza kubikurikirana kandi turabizeza ko bagomba kwishyurwa kuko ntitwabona barenganywa n’abifitiye inyungu mu bikorwa byabo,ngo tubirebere.”

Twashatse kumenya umubare nyawo w’ayo mafaranga ariko Hitimana Hiramu ntiyawutubwira, gusa ukurikije ayo buri muturage yabariwe mu babashije kuvugana na Bwiza, ugakuba n’abaturage bafite iki kibazo, amafaranga bambuwe ararenga Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *