Noherereje databuja ifoto yanjye nkenyeye isume none yayuririyeho ansaba igitsina- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Anita, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 31, iwacu ni mu mujyi wa Kigali, akaba ari naho nkorera akazi ka buri munsi. Mu minsi ishize nibwo nagize ntya mba nikozeho mu bintu byabaye nta ruhare mbigizemo ariko ndabona bitanyorohera.

Hari amafoto ajyanye n’akazi nari nafotoje telefoni yanjye, umukoresha wanjye ansabye ko nyamwoherereza nkora ikosa ryo koherezamo n’imwe mu zanjye bwite.

Hari amafoto yari amaze iminsi muri telefoni yanjye nkenyeye isume, nayo itari ndende, kuko ntirenga amavi, ikazamuka ikagera mu mabere.

Iyi foto nayoherereje mukuru wanjye uba mu mahanga mwereka uko nsigaye ngana, gusa ikosa nakoze ni uko ntahise nyasiba muri telefoni, uretse ko nta nicyo yabangamira ku wayabona, keretse ufite ibindi antekerezaho.

Nisanze umuboss nayimwoherereje, nkeka ko nawe ariyo yahise afata mbere y’izindi, ariko kuva uwo munsi yabigize intambara, ku buryo nkeka ko yari yarabuze aho ampera.

Arimo kundata ubwiza ntafite, arimo kumbwira ibyo yampa byose mukundiye tukaryamana, imyanya mu kazi, amafaranga, gusohokana,… mbese ntabwo norohewe.

Mungire inama, kuryamana na we byo namuhakaniye mubwira ko bidashoboka ariko messages no kumpamagara no mu masaha y’ijoro birandembeje, gusa ndimo gutinya kumuboroka kuko ni boss cyangwa kumubwira nabi bikaze. Ni akumiro pe! Murakoze!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *