Nta banga ririmo u Rwanda na DRC harimo agatotsi, byaba byiza Agahenge gakomeje — Alain Mukurarinda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko agahenge k’amasaha 72 katangajwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu ya Ruguru ahari imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo z’icyo gihugu zifatanyije n’iz’Uburundi hamwe n’indi mitwe yaziyunzeho kakomeza.

Ni agahenge katangajwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, kagombaga kurangira kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023 saa sita z’Amanywa ku isaha yo mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda asanga ibyaba byiza ari uko ako gahenge kakomeza kakava ku minsi itatu kakaba kamara n’icyumweru ndetse n’ukwezi kugeza igihe hazaberaho ibiganiro bishyira iherezo ku ntambara ihuje impande zihanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro Mukurarinda yagiranye n’Umuyoboro wa YouTube w’Ikinyamakuru cya Igihe yagize ati “Byakabaye byiza ahubwo aka gahenge gakomeje kakaba icyumweru, ejo kakaba ibyumweru bibiri, ejo kakaba ukwezi kugeza igihe noneho abantu baganiriye iyi ntambara igahagarara.”

Akomeza avuga ko “Icyiza cy’aka gahenge bigaragara aho katurutse ko bishoboka. Katurutse he? Mu biganiro. N’ubwo atari ibiganiro hagati y’impande zombi zifitanye ibibazo, u Rwanda na Congo nta banga ririmo umubano urimo igitotsi. Bavugana bombi, bavugana harimo umuhuza cyangwa Igihugu cy’inshuti, icy’ingenzi ni uko biragaragaye ko abantu baganira.”

Kuri aka gahenge katangajwe n’Amerika, uyu muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko kuba itangazo rigatangaza ryaravugaga ko u Rwanda na DRC bagashyigikiye bidasobanuye ko u Rwanda ruri mu ntambara muri icyo gihugu.

Yavuze ko uretse kuba hari abashobora kubisesengura nabi, ukuri ari uko u Rwanda rwagashyigikiye kubera ko rusanzwe ruhangayikishwa n’uko ibintu byifashe muri icyo gihugu ndetse no kuba umutekano muke muri DRC utuma n’u Rwanda ruryamira amajanja kuko ibyo bihugu ari ibituranyi.

Intambara muri DRC iri hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo z’icyo gihugu zifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye zitabaje barimo ingabo z’Uburundi, Abacanshuro b’Abazungu, FDLR, na WAZALENDO.

Ni Intambara ibihugu by’amahanga ndetse n’umuryango w’Abibumbye bemeza ko yarangizwa n’ibiganiro hagati y’impande zihanganye ariko ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukabitera utwatsi aho budatinya kwita umutwe wa M23 ‘Abaterabwoba’ ndetse bukanemeza ko uwo mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda, Ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *