Nyuma y’uko indege itaye inzira ikabura ubushobozi bwo kugwa ku kibuga cy’indege, byabaye ngombwa gutegereza amasaha arenga imwe kugira ngo undi mupilote ufite ubushobozi aze kuyobora indege kugira ngo isubire ku cyerekezo cyiza.
Umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege yumvise ubutumwa buturutse ku mupilote bugira buti:”Mwihangane, nta bushobozi mfite bwo kugusha indege ku kibuga cya Jackson Hole, tugomba gukomeza gutembera tujya i Salt Lake City, muri Utah. Tuzabamenyesha ibikurikira.”
Nyuma yo kumva ubwo butumwa ,abagenzi ntibyabatangaje kuko indege yari imaze umwanya mu kirere itaragwa.
Le Soir dukesha iyi nkuru, ivugako Iyi nkuru yateye ubushyamirane bwinshi nyuma yuko ishyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Reddit kandi ikamenyekana kuri BFMTV, yaje kurangira neza,ubwo iyo ndege yageze i Salt Lake City aho yabashije kugwa ntakibazo igize, nubwo habayeho kumanuka izungagurika nkuko bitangazwa na BFMTV.
Icyateye kugorana kumanura iyo ndege ngo ni ubushobozi buke bw’umupilote kuko icyo kibuga gifite umwihariko wo kuba kiringaniye n’udusozi dufite uburebure burenze metero 6000 hejuru y’inyanja, bikaba bitoroshye ko umupilote udafite uburambe , yashobora kugusha indege kuri icyo kibuga cya Jakson Hole ,mu miterere y’ikirere itari imeze neza.
Abagenzi bari muri iyo ndege batangazako nubwo umupilote yashoboye kugusha iyo ndege ariko bigoranye, ashobora kuba yari amaze igihe gito afite ubwo bushobozi kandi imvura nyinshi yagwaga ikaba ariyo yamuteye impungenge ashingiye k’ubushobozi afite.
Mu itangazo SkyWest yatangarije abanyamakuru ivuga ko “Abapilote bose bagize uruhare muri aya makosa kuko bari bafite ubushobozi bwo gufashanya ikagwa neza”.


