Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi ategerejwe mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 12 Kamena 2021, mu rwego rwo gusura abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi yemejwe n’umuntu wizewe.
Muri uru ruzinduko kandi, uyu Mukuru w’Igihugu azanasuzuma ibikorwa by’ingabo z’igihugu byo kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, byatangiye by’umwihariko ubwo yashyiraga izi ntara mu bihe bidasanzwe guhera mu ntangiriro za Gicurasi 2021.
Bivugwa ko mu mujyi wa Goma hamaze kugera abayobozi bategura uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi barimo: abajyanama n’abadepite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, Gen. Célestin Mbala n’abandi ba jenerali (Generals).
Uruzinduko rwe rurakurikirana n’urwo Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde aherutse kugirira muri uyu mujyi no mu bice biwegereye, na we wasuraga abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo.
Perezida Tshisekedi tariki ya 29 Gicurasi 2021 ni bwo yasezeranyije abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo we n’umufasha we, Denise Nyakeru babazasura. Icyo gihe yavuze ko yakabaye yarabagezeho, gusa yabujijwe n’uko ibibuga by’indege byari bifunze birimo icya Goma byari bifunze.
Ni isezerano yatangiye mu rindi ryo kwimukira i Goma by’agateganyo, agakurikirana uko ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu biri gukorwa. Iri yaritanze mu Kwakira 2020 ariko ntabwo yari yarisohoza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


