Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ubukungu bugenda buhungabana kuko abenshi muri bo bacungiraga ku burobyi bwo mu kivu ubu butagitanga umusaruro nka kera, ubutaka busharira n’ubworozi budatera imbere kubera kubura ubwatsi bw’amatungo n’indwara zikunda kuyazahaza, ubushobozi buke bw’amafaranga butuma nta n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagaragara bituma n’abahakora ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse benshi ari abaturuka hanze y’uyu murenge, bagasanga hakwiye gutekerezwa ubundi buryo bw’imibereho ngo babashe guhangana n’ubuzima buri imbere.
Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage basaga gato 23.000 batuye mu tugari 5, usangana imibereho igoye kuko nta kintu na kimwe uhageze wabona ko bakuraho amafaranga abasha kubateza imbere kuko ubutaka busharira butuma nta na kimwe bahinga ngo cyere mu buryo cyabatunga bagasagurira n’amasoko, kuba ubworozi butahafite ingufu kubera ikibazo cy’ubwatsi n’indwara zikunda kuzahaza amatungo cyane cyane inka n’ingurube kubona ifumbire ngo bafumbire n’uturima duto bafite bikagorana ,n’indi mirimo nk’ubucuruzi ikaba itarahatera imbere dore ko nta n’isoko rifatika bafite.
Abawutuye baganiriye na Bwiza.com bavuze ko ibi byiyongeraho kuba ubuyobozi bwa kera uko bwagiye busimburana butaritaye ku myigire y’abatuye iki kirwa abize baba bake cyane ari yo mpamvu uhasanga umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika na byo bikibabera inzitizi mu iterambere, bituma abahavuka hafi ya bose baragiye bakura bumva imibereho myiza yabo nta handi yava uretse mu burobyi bwo mu kivu kibakikije impande zose, bituma badatekereza ko bashobora kubeshwaho n’ikindi kitari uburobyi n’uteye imbere akigira gukomereza ubuzima mu bindi bice by’igihugu, bakavuga ko ubu bahanganye n’ubukene bukaze bakura ku kuba umusaruro w’uburobyi utakibahagije, bagasaba Leta kubafasha gutekereza ikindi cyababeshaho.
Ubwo abagera kuri 40 muri bo bakennye cyane , babumbiwe mu matsinda 2 y’iterambere n’umushinga RW 0741 EAR Nkombo wabahaga imashini zisya imyumbati n’ibinyampeke mu rwego rwo gushaka bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo hashakishwa indi mirimo yakunganira ubuhinzi budafashe buhakorwa no gutangira gutekereza indi mirimo y’iterambere yahakorwa idashingiye ku burobyi, Habyarimana Félicien utuye mu kagari ka Bigoga muri uyu murenge yagaragaje impungenge ziri mu burobyi zituma hakwiye guhangwa n’ indi mirimo.
Ati: “Twakuriye mu kumva ko umuntu atabaho atarobye,cyane ko nta kindi kiri ino umuntu yakuraho imibereho kubera ubutaka bw’ino busharira nta kibweramo, ari na buto cyane mu baturage benshi, ubworozi budafite ingufu kubera kubura ubwatsi n’indwara zikunze kwibasira amatungo cyane cyane inka n’ingurube, ubucuruzi budafashe, kuba abenshi tutarize ngo dushakishe imirimo ishingiye ku bwenge, n’ibindi byagiye bidutsikamira uko imyaka yagiye isimburana, tukumva ko amahirwe yacu nta handi ari uretse mu burobyi kuko icyo gihe bwatangaga umusaruro ufatika bukatubeshaho, ariko ubu nta musaruro tukibubonamo,bituma twumva hakwiye gutekerezwa ibindi twakuraho imibereho.’’
Arakomeza ati: “Twe muri uko gutekereza ubundi buryo twabaho, ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani hano ku Nkombo mu mushinga urikoreramo RW0741 EAR Nkombo, twatekereje ko duhawe imashini 2 zisya imyumbati n’ibinyampeke,imwe kuri buri tsinda kuko turi amatsinda 2, bamwe bakajya bajya kurangura imyumbati n’ibyo binyampeke mu bindi bice by’igihugu bakabizana bigatunganirizwa hano abandi bakarangura ifu yabo bagacuruza,cyane cyane abagore bacu wasangaga nta kazi bafite, bishobora kuba kimwe mu bisubizo, cyane cyane ko hari n’abaryaga ubugari barinze gukura ifu hakurya y’amazi mu mirenge ya Nkanka,Gihundwe na Kamembe.’’
Nyirahavugimana Rosette utuye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Bigoga,avuga ko iyi mibereho itagitanga icyizere bamazemo igihe abagore ari bo cyane cyane bayibabariramo kuko bo nta n’akazi baba bafite, bagategereza amafaranga atagera no kuri 10.000 umugabo azazana ukwezi gushize avuye kurobera abandi ubukene bukabahoraho nk’akarande, agasanga igitekerezo cyo kureba ibindi byakunganira uburobyi muri uyu murenge gishyizwe mu bikorwa neza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge, Akarere n’igihugu cyaba kiziye igihe.
Ati: “Nk’ubu muri aba bantu 40 duhawe izi mashini,abagore turi 36 kandi abenshi nta kandi kazi twagiraga twacungiraga twose ku bagabo,ugasanga bataduha agaciro ari ho bamwe banahera baca inyuma abagore babo kuko baba bababona nk’abatabafitiye akamaro kanini. Ariko ubu tugiye kwinjira mu bucuruzi, tuzajya turangura ifu izaba yatunganijwe n’ibi byuma byacu tujye kuyicuruza, nimbona amafaranga 1000 cyangwa 1500 ku munsi nzaba nunganiye urugo si kimwe no kwirirwa nicaye aho ngo ntegereze uwagiye mu burobyi butakinafite kinini bwinjiza, abagore tugasaba gufashwa guhanga imirimo yatuzamura kuko nubukene bw’umuryango ni twe ba mbere buzahaza n’abana bacu.’’
Bavuga ko bafite n’ikibazo cy’uko abafite amato aho bayashyiraga banaheraga baroba hagenda haza abashoramari bahashyira za kareremba z’amafi bo bakabura uko babigeza, bajya no kurobera ku ruhande rwerekeye amazi ya Kongo ngo n’isambaza baroba zigurishweyo bakamburwa n’abanyekongo n’utwo babonye, bakavuga ko uretse ibi bisubizo bagenda bishakamo,Leta ikwiye kubunganira abajya mu mirimo ya VUP bakiyongera, hakaboneka n’ibindi byunganira ibi bisubizo bishakamo,kugira ngo babashe kubonera abana mituweli, kubashyira mu mashuri no kubabonera ikibatunga n’ubuzima muri iki kirwa burusheho kuba bwiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Sindayiheba Aphrodis na we yemera ko uburobyi kitakiri ikintu cyo gucungiraho ubuzima bwose mu bawutuye , ko hakwiye kugira byinshi bibwunganira ngo abawutuye babashe kubaho neza kandi batangiye kubitekereza bafatanije n’aba bafatanyabikorwa babo.
Ati: “Ni byo, gucungira mu mazi gusa mu iki gihe kwaba ari ukwibeshya cyane kuko ibyo barobaga mu myaka 30 ishize ari byo bikiri mu mazi ntibyahindutse kandi nta waje ngo ateremo ubundi bwoko bushya, kandi umubare w’abaturage bacungiraga kuri ubwo buroyi wo wikubye inshuro zirenga 3,bivuze ko uko abarobyi biyongera ari ko ibiri mu mazi bigenda bigabanuka cyane, ubuhinzi na bwo kubera udusambu duto dusharira nta cyizere butanga cyane, igisubizo cyunganira ubu bufasha bw’abafatanyabikorwa kikaba ko bamwe muri bo Leta iri kubashishikariza kororera amafi muri kareremba nubwo byo bisaba amikoro.
Ziriya mashini na zo ziri mu rwego rw’imirimo ibyara inyungu itegamiye ku buhinzi mu buryo butaziguye, ibizavamo bikazazamura abazikoresha nta gushidikanya igihe bazibyaje umusaruro nyawo, mu gihe dushaka ibindi bisubizo tugashishikariza abaturage kubyaza umusaruro ibihari bakirinda no gusesagura icyo binjiza bakangurirwa kwizigamira n’imitekerereze yagutse irushaho gutanga icyizere cy’iterambere rirambye.’’
Izi mashini zifite agaciri k’amafaranga arenga 3.000.000 zitezweho kugira ibyo zihindura mu mibereho y’abazihawe nk’uko bivugwa na Rév.past Hanyurwa Jean uyobora EAR paruwasi ya Nkombo kuko abenshi ngo nta n’indi mirimo bagiraga,na we agasanga hakwiye gutekerezwa ibindi bizamura abatuye uyu murenge kuko usanga imibereho ya benshi ikiri hasi cyane.





