Intwaza 39 ziba mu rugo rw’Impinganzima ya Rusizi,zigizwe n’abakecuru 30 n’abasaza 9, zivuga ko zishimira cyane perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazisubije agaciro zari zarambuwe n’abazihekuye muri Jenoside yakorewe abatutsi zigasigara iheruheru ku bantu n’ibintu, aho zemeza ko n’ubwo mbere bazitaga inshike, iryo zina perezida Kagame yarizikuyeho azisubiza kumva zishimiye kubaho,aho zimwe zemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa, zumvaga gupfa bizirutira kubaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo izi ntwaza zifite kuva ku myaka 65 kugera kuri 102 zasurwaga n’abagore bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke baje kuzifata mu mugongo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorwe abatutsi, zavuze ko zishimira cyane uburyo zibayeho muri uru rugo, uburyo zisurwa zigasusurutswa zikumva ko zitari zonyine,ko zifite abahungu n’abakobwa bazikunda,bazitaho,bari mu cyimbo cy’abo zabuze bagombye kuba bazitayeho ubu, byose ngo byakozwe ku bw’urukundo rw’inshi perezida Kagame azikunda.

Mukashema Madeleine w’imyaka 75,wo mu kagari ka Turambi,umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, avuga ko nyuma yo kubura abe bose bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi,ikanamusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri n’uburwayi buhoraho, yumvise ubuzima ntacyo bukimaze, yitwa inshike yari yarabyaye atarapfushije urw’ikirago ngo abyakire atyo, afatwa n’ihungabana rikomeye, yumva yiyanze ananze ubuzima, ariko aho asangiye abandi muri uru rugo akitabwaho mu buryo bumumara agahinda,yumva yishimiye kubaho.
Ati’’ Nubwo abankoreye Jenoside bansize iheruheru ku banjye no ku byo nari nararuhiye igihe kirekire cy’ubuzima bwanjye, nkitwa inshike ubuzima bwanjye bugasigara mu maboko ya FARG na AVEGA ari bo bamvuza bakananyitaho, nahoranaga ihungabana ridashira ryo kubaho mu bwigunge bukabije, ariko aho ngereye aha numva naragaruye icyanga cy’ubuzima. Sindi inshike kuko mfite perezida Kagame umpa byose navukijwe n’isi mbi navukiyemo, musabira umugisha uko nsenze kuko yadukuye habi atubera umuryango mu buryo bwose.’’
Yarakomeje ati’’ Tunashimira cyane abana bacu nk’aba badusura mu bihe nk’ibi,bakaduha impano, bakatuganiriza tukumva nta rungu turi kumwe n’abato bangana abacu bishwe tukibakeneye, n’abandi bajye batugeraho kuko nta cyiza nko kubona umwana uri mu kigero cy’uwawe wabuze agusura ahantu nk’aha mukaganira,mugaseka mukishimana, twumva twarageze noneho mu isi idukunda itandukanye n’iyatuvukije abo twakundaga bakadukunda.’’
Munyengabe Isaac w’imyaka 102 , uturuka mu karere ka Rubavu na we ati’’ Nubwo ubu turi mu marembera y’ubuzima ariko turiho,turishimye kubera perezida Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi mwaje muhagarariye bana banjye. Turatwaje,dutwaje neza kuko tubafite,muduhore hafi, muhore mudusura tuganire, mubwire n’abandi baze batuganirize,Imana izabibahembera kuko ugira neza iyo neza ukayisanga imbere,kandi urukundo mbabonana runyereka ko namwe imbere ari heza cyane.’’

Mukankusi Athanasie, uyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR inkotanyi mu karere ka Nyamasheke avuga ko ari ubwa mbere nk’urugaga bari basuye izi ntwaza, ariko bishimiye uburyo ziganira,zifite icyizere cyo kubaho neza no gusaza neza mu gihugu kizikunda na zo zishimiye kubamo.
Ati’’ Twagize igitekerezo cyo kuza kuzifata mu mugongo muri iyi minsi 100 yo kwibuka tugishyikiriza umuryango ku rwego rw’Akarere ucyakira neza ni muri urwo rwego twajemo, twasanze ari inzu z’ibitabo ku mateka y’igihugu cyacu ziri hano kubera uburyo bayavuga mu kuri kose, ukuri twumviye hano kukaba kugamburuza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, binatwongereye ingufu mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ukuri twabonye hano gihinyuza abahakana Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa abavuga ko itateguwe.
Twasanze bameze neza,barishimye,barashima umuryango FPR Inkotanyi agaciro wabasubije, kandi bahumure ntibari bonyine turi kumwe nk’abana basigaranye, tuzakomeza kujya tugira igihe tubasure,tubazanire impano nk’uko twabikoze uyu munsi,tubibagize umubabaro babayemo igihe kirekire.’’

Umuhuzabikorwa w’iyi mpinganzima ,Adèle Bamuzinire ashima umuryango Unity club intwararumuri yabaye inzira yo kubaka uru rugo aba basaza n’abakecuru barimo,kuko imibereho barimo mbere yari mibi cyane.
Ati’’ Babaga mu mibereho y’ubwigunge bukabije,ibikomere ku mubiri no ku mutima ari byose, bafite ihungabana ridakira, batakiri rwa rukwavu rukura ngo rwonke abana nk’uko byahoze mu muco nyarwanda kuko abo bakuraga basiga inyuma ngo bazabiteho mu zabukuru inyangabirama zabarimbuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ubu babasha kuvuga,bakaganira n’ababasura nk’uku,bagasohora ibibarimo, bagasenga,bakidagadura bagakora na siporo mbere y’uko icyorezo cya COVID 19 kidukoma mu nkokora, na we wiboneye ko Leta nziza dufite yabagaruriye icyanga cy’ubuzima no kubaho bumva ko n’ejo bazaba bariho,bitaweho.’’
Impinganzima ya Rusizi yakiriye intwaza za mbere ku wa 21 Kamena 2019, ari 26,uko iminsi ishira ziza kugera kuri 43, haza kwitaba Imana 3,indi imwe ijyanwa mu mpinga nzima ya Huye,ubu hari 39, zituruka mu turere twa Rusizi,Nyamasheke, Karongi, Rubavu na Rutsiro mu ntara y’uburengerazuba. Yatashywe ku mugaragaro ku wa 12. Ukwakira 2019.

Uretse uru rugo rwa Rusizi mu gihugu hose habarirwa izindi 3 harimo urwa Huye, Bugesera na Nyanza. Ubwo aba basurwaga n’abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Vice chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’aka karere, Ngendabanyika Vincent yabashimiye uburyo bakomeje gutwaza nubwo bitoroshye abizeza ko umuryango FPR Inkotanyi utazahwema kubaba hafi .


