Umushumba wa EMLR paruwasi ya Kamembe,Rév.Hakizimana Félicien ( wambaye ishati y'umukara) asanga kubwiriza ubutumwa ushonje ngo abwumve bidashoboka ari yo mpamvu bahitamo gufasha n'abatishoboye.

Ntiwabwiriza ubutumwa abashonje ngo babwumve- Past. Hakizimana Félicien

Sangiza iyi nkuru

Umushumba w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kamembe,Rév. Hakizimana Félicien avuga ko mu bakirisitu ayoboye harimo benshi bari basanzwe baba mu buzima buciriritse bagizweho n’ingaruka za COVID -19 zirimo kubura imirimo n’ikendera ry’iyo bakoraga, abo bari basanzwe bitaho mu mushinga RW0152 Umuganda ukorera muri iri torero basanzwe batishoboye na bo bagiye bahura n’igabanuka ry’uturimo twabinjirizaga bikababera ibibazo, akavuga ko bitoroshye kubwiriza ubutumwa abashonje,ari yo mpamvu bari kugera geza gufasha abo bose batishoboye kuva muri ibyo bibazo by’imibereho igoye,akanavuga ko nta mukirisitu wagombye kubona mugenzi we ubabaye ngo amutererane.

Aganira na Bwiza.com ubwo abatishoboye 143 borozwaga n’ umushinga RW0152 ukorera muri iri torero usanzwe wita ku bana babo mu mibereho no kubafasha kwikura ku ngoyi y’ubukene, uyu mushumba yavuze ko nubwo itorero ayoboye rikorera mu mujyi ariko bose atari ko baba bafite ubushobozi bw’imibereho myiza,hari n’aba bagowe n’imibereho barimo abaje mu mujyi gushaka ubuzima nta kindi bawuzanyemo, nta bumenyi bundi bakoresha ngo babeho, nta cumbi bagira, nta kazi, nta hepfo nta harugura kandi bafite imiryango bagomba kwitaho, bikaba ngombwa ko itorero ribafasha guhangana n’iyo mibereho igoye.

Ati’’ iyo turebye neza dusanga imijyi ari uruhurirane rw’abantu bavuye hirya no hino,abo mu byaro bananiwe baza gushakira imibereho nka hano mu mijyi,bahagera rimwe na rimwe bikabagora,kandi nk’uko mwabibonye aba tworoje ni abatishoboye cyane. Baza rero hano mu mujyi gushaka imibereho ubuzima bukabagora.

Hari benshi batishoboye, barahari benshi batagira aho kuba,badafite inzu, badafite imibereho, batagira icyo bakora gifatika cyababeshaho neza n’imiryango yabo, ukabona ko ari ba bandi bagenda bashakisha gusa amaramuko, bahingiririza ngo babone icyo bararira,bakora ubucuruzi butemewe bwa Marato, n’abandi ubona ko muri uyu mujyi wa Rusizi bahari benshi, harimo n’abashakishirizaga imibereho muri Kongo none COVID-19 yarayihagaritse, abo bose ni bo tugerageza gufasha kuko ahawe nk’iyi hene akayitaho aho kwirirwa ntacyo akora, mu gihe gito hari aho iba imukuye n’aho iba imugejeje iyo ayifashe neza kuko ari itungo ritarushya.’’

Umushumba wa EMLR paruwasi ya Kamembe,Rév.Hakizimana Félicien ( wambaye ishati y'umukara) asanga kubwiriza ubutumwa ushonje ngo abwumve bidashoboka ari yo mpamvu bahitamo gufasha n'abatishoboye.
Umushumba wa EMLR paruwasi ya Kamembe,Rév.Hakizimana Félicien ( wambaye ishati y’umukara) asanga kubwiriza ubutumwa ushonje ngo abwumve bidashoboka ari yo mpamvu bahitamo gufasha n’abatishoboye.

Asaba icyakora aba batishoboye bahabwa ubufasha kubyaza umusaruro icyo buri wese ahawe, cyane cyane igishobora kunguka kuko guhora uteze amaboko bitera igisebo, cyane ko hari abo bagiye bitaho mu myaka ishize bigaragara ko baba urugero rw’aho umuntu ashobora kwikura akigeza igihe afashe neza ubufasha yahawe.

Ati’’ Ntitwifuza ko umuntu yaza gusenga yaburaye cyangwa afite ibindi bibazo bikomeye by’imibereho byamutera kwiheba,ariko ugize icyo ahabwa akibyaze umusaruro ufatika,kuko hari nk’urugero dufite rw’umuturage tworoje ihene muri za 2010, imaze kubyara izindi 15 kandi ubu ihene nziza igeza ku mafaranga 50.000 hari n’iziyarenza. Urumva ko nk’uwo kuzikuramo inka byamworohera cyane. N’abandi bakwiye gufatira urugero nko kuri uwo n’abandi nka we babyaje umusaruro ufatika ubufasha bahawe.

Umuntu agafashwa kwifasha,kandi biri mu ntego 5 z’itorero ryacu, kuko uhawe icyo akuraho ifumbire afite nk’akarima k’igikoni atavuga ngo yarwaje imirire mibi, cyangwa rya tungo ribyaye atavuga ngo yabuze mituweli,ibikoresho by’ishuri by’abana cyangwa ikindi cyamurinda ko hari umucishamo ijisho,kandi iyo dufasha nka gutyo ntitwibanda ku basengera iwacu gusa n’abo mu yandi madini n’amatorero tubageraho.’’

Umwe mu borojwe na we ati’’ Ni amahirwe kuko muri iyi minsi imirimo yanjye n’iy’umugabo byose byarahagaze kandi aho dutuye tuhimukiye vuba, umwanya nataga kubera kutagira akazi nkora kandi mfite abana ngaburira, nzajya nahirira iri tungo,akarima mfite ngafumbire simpingire ubusa,.

Nimbona n’icyo nkora umwana uvuye kwiga iri tungo aryiteho, niribyara sinzongera guhangayika na mituweli kuko ntanga amafaranga 30.000 buri mwaka y’abantu 10 kandi muri iki gihe Corona yatumye imirimo igabanuka ntibyoroshye kuyabona ngo ubone n’ibindi bikenerwa mu rugo ari yo mpamvu dushimira abatwunganira mu mibereho, natwe tukizeza kubyaza umusaruro icyo tubonye ngo dutere intambwe iva habi igana aheza.’’

Abatishoboye barorozwa ngo harebwe ko bakwikura muri iyo mibereho igoye.
Abatishoboye barorozwa ngo harebwe ko bakwikura muri iyo mibereho igoye.

Umurenge wa Kamembe nubwo ufite igice cy’ubucuruzi n’imiturire ufite n’igikorerwamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kandi na yo igomba kwitabwaho ngo itange umusaruro mwinshi kuko n’abacuruzi cyangwa abakora indi mirimo buri munsi batungwa n’ibiva muri ubu buhinzi n’ubworozi, Veterineri w’uyu murenge Ntigurirwa Joseph, akavuga ko nubwo amatungo nk’inka atari nyinshi cyane muri uyu murenge kuko akenshi zitungwa n’abafite ubushobozi bwisumbuyeho bwo kuzitaho,ariko amatungo magufi ahari menshi kandi afasha mu kuzamura imibereho y’abaciye bugufi bayoroye neza, agasaba buri wese wabishobora kugira itungo mu rugo,cyane nk’aya magufi atagoye,kuko n’isoko ryayo n’ibiyakomokaho rihari, kuzamura imibereho bikoroha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *