Mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko mu karere ayoboye hari abaturage barenga 1000 REG yangirije ibyabo aho yacishije insinga z’amashanyarazi mu myaka irenga2 ishize n’ubu bakaba batarishyurwa , agasaba ko bakwishyurwa vuba bakareka gukomeza gusiragira, ubuyobozi bwa REG buramwizeza kuba bwavanye iki kibazo mu nzira mu gihe cya vuba .
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kumva abaturage benshi b’aho insinga z’amashanyarazi zagiye zicishwa, imyaka,ibiti n’ibindi bikorwa byabo bikangizwa bakaba n’ubu bagitegereje ingurane,ibi bikaba byemezwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imwe mu mirenge y’aka karere baganiriye n’iki kinyamakuru,aho na bo bemeza ko uko bitinda bigira ingaruka zikomeye z’ubukungu ku baturage, Meya Mukandayisenga Antoinette na we yagaragaje ko ikibazo gihari.
Ati’’Icyo kibazo kirahari cyane ndetse na REG iragifite kubera ko ifite urutonde rw’abaturage benshi igomba kwishyura. Hari bake bagenda bishyurwa gahoro gahoro ariiko ntibishyurwa neza pe! Bishyurwa gahoro,birasaba ko REG ibishyiramo imbaraga kuko abaturage ari twe bamerera nabi. Ni twe baza kubibaza,natwe icyo dukora ni ukureba ko ibyangombwa byabo biriyo byuzuye. Kirahari kandi iyo tukivugana n’ubuyobozi bwa REG bukomeza kutubwira ngo bugikoraho ariko turifuza ko bukihutisha kikava mu nzira.’’
Arakomeza ati’’ Rero iyo abaturage batubwira batyo REGA na yo igakomeza kuvuga ko iri kugikoraho ariko ntikive mu nzira umwaka ugashira undi ugataha,twibaza ikibazo aho kiri n’urwego kiriho n’impamvu kidakemuka. Nk’ubuyobozi bw’Akarere turasaba REG kubyihutisha ,kuko natwe iyo hari icyo dusaba umuturage gukora,nko gutanga mituweli ukumva ko icyo yihutira kukubwira ari ukumwishyuriza ngo ayibone, kuri twe natwe tuba tubona ko abaturage bakwiye kwishyurwa ikibazo kigakemuka, kuko iri tinda hari ibyo natwe ritudindiriza mu bukangurambaga bumwe na bumwe mu baturage.’’
Gitifu w’umurenge wa Mulinga muri aka karere Musirikare Albert avuga ko mu murenge ayobora abagera kuri 140 bamze imyaka irenga 2 basiragira ku biro by’uyu murenge babaza iki kibazo,hakaba n’abo amafaranga aza ariko ntihaze intonde bishyurirwaho umuntu akayoberwa uri bwishyurwe n’utari bwishyurwe.
Ati’’ Hari n’ikindi kibazo REG ikwiye gukemura mu bo iba yishyuye,aho nk’aha iwacu bagiye bohereza kuri SACCO cyangwa ku yandi mabanki amafaranga ariko ntiboherereze banki urutonde rw’abagomba kwishyurwa, umuturage agakomeza gusiragira amafaranga ye yaraje ariko kuko utamenya ngo ayaje ni aya nde na byo bikaba ikibazo.
Nk’ubu umutekinisiye wa REG yaraje tumuha urutonde rw’abo dufite batarishyurwa arebamo na we azana aho bishyuriye,ashaka n’intonde asanga abaturage 4 amafaranga yabo yaraje ariko kuko abayishyurwa batagaragaraga amafaranga aguma kuri banki na bo bayategereje,ibi na byo bikosotse bikaba byarushaho kuba byiza, kuko iyo umuturage yangirijwe ntiyishyurwe, agakomeza kugana ubuyobozi ngo bumwishyurize, tubona ari ikibazo.’’
Gitifu w’umurenge wa Jomba Kabalisa Salomon avuga ko na we abagera kuri 32 bo mu murenge ayobora imyaka igiye kurenga 2 batarishyurwa, aho abaturage bavuga ko aho kugira ngo babone REG iza kubishyura ahubwo babona abakozi bayo baza kongera gutema ibiti byashibutse aho batemye ibindi ngo bitangiza insinga,akavuga ko hari n’igihe umuturage amugeraho ku murenge ,yareba n’urugendo yakoze aza n’inzara ,akamuha itike imusubizayo kandi n’ubundi bidakemutse.
Ati’’ Jye mbona kugira ngo ibibazo nk’ibi bikemuke neza, ari uko REG mbere yo kwinjira mu butaka bw’umuturage igira icyo ibukoramo yajya ibanza kumwishyura, kuko kwangiza iby’umuturage umwizeza ko azishyurwa ntiyishyurwe kandi ibyo yasabwe byose yarabyujuje,ahubwo akajya abona nyuma y’imyaka 2 cyangwa irenga hari abagarutse ngo kongera kubarura,nsanga hari n’umutungo wa Leta uhangirikira, n’umuturage agakomeza gutekereza ko ari umurenge udakurikirana ibye kandi twe icyo tugomba gukora cy’ubuvugizi tuba twagikoze.’’
Yarakomeje ati’’ Twagiye dukora intonde tukazitanga,bamwe bakishyurwa abandi bagasigara,aho kwishyura abasigaye ahubwo bakagaruka kubarura,abaturage bakavuga ko guhora mu gufotoza ibyangombwa batanga n’ayo bari gutungisha abana babo bibagora.’’
Kuri iki gitekerezo cyo kwishyura umuturage mbere,Meya Mukandayisenga ati’’ Ubundi iyo ni yo gahunda ya Leta,ni na yo yari isanzwe iriho,ko igikorwa kigiye gukorerwa aho kiri bukore ku mutungo w’umuturage, agomba kubanza kwishyurwa. Rero jye icyo mvuga,REG nibyihutishe,kuko uko tubabwiye bavuga ko ikibazo bakizi bagiye kugikemura ariko ntibyihute.
Turabafite benshi batishyuwe mu mirenge yose barenga 1000, ugasanga nk’Akarere ari twe tugaragara nabi imbere y’umuturage kandi ntacyo tuba tutakoze mu kumwishyuriza, ariko ikiriho ni uko ikibazo bakizi kandi bazi n’ingaruka zacyo mu baturage kuko iyo ikintu kimaze imyaka 2 cyangwa irenga kidakemuka abaturage batabibona neza,ariko mu mikoranire myiza yacuna REG turizera ko n’iki kitazatinda gukemuka.’’
Rutazigwa Louis,ushinzwe ibijyanye n’ingurane ( Expropriation manager) muri REG avuga ko hari abishyuwe ku buryo iyi mibare ubuyobozi buvuga ishobora kuba irenze iyo bo bafite,ariko ko nk’uko Meya abivuga kwishyurwa byihuse kw’abangirijwe ibyabo byo ari ngombwa cyane.
Ati’’ Nyabihu ubwayo twakiriye abaturage 2536, abagera kuri 2502 barishyuwe hasigaye 34 barimo kwishyurwa . Niba hari abandi batishyuwe Akarere katwandikira kakaduha urwo rutonde kuko umugenagaciro iyo agiye hari igihe rimwe na rimwe ababura ,agasanga ubarurirwa yagiye nko guhaha adahari,ejo bikaba uko,ariko iyo bigaragaye ko hari abatarishyurwa umugenagaciro asubirayo akongera kubarura ibyabo bakishyurwa nk’uko amategeko abiteganya. Niba Meya afite abo bantu barenga 1000 batarishyurwa nabaduhe tubishyure nta kibazo.’’
Uyu muyobozi avuga ko aba bose batarishyurwa mu gihembwe cya 2 cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka bazaba bishyuwe, na we akemera ko itegeko riteganya ko mbere yo kwangiza iby’umuturage habaho kubanza kumwishyura kuko na bo ngo ntibakwinjira mu butaka bw’umuturage atabahaye ubwo burenganzira,babanza kubisaba abaturage bakabanza gusinya amafishi y’igenagaciro, yarangiza bikazamuka bikagera mu karere ubuyobozi bw’Akarere bukaba ngo ari bwo bwemeza igenagaciro ryakorewe umuturage,akishyurwa ibikorwa bigakomeza.
Iki kibazo kigaragara cyane no mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, uyu muyobozi akavuga ko bakivuganaho na ba Meya b’utwo turere buri gihe,banafite abakozi babishinzwe muri buri karere,ariko na bo ngo umuturage wabahamagara I Kigali bamwitaba bagakurikirana ibye.
Abaturage bo muri utu turere bafite ibyo bibazo bavuga ko hakwiye kongerwa mo ingufu mu buryo ibyabo bikurikiranwa ngo bishyurwe kukohari aho bitinda cyane,hakaba n’abamara imyaka irenze 10 ntacyo barahabwa.


