Nyamasheke: 80% by’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko ntibabona indyo yuzuye

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’imirire mibi no kutabona indyo ihagije ku bana bari munsi y’imyaka 5, ngo gikomeza kugenda cyigaragaza mu karere ka Nyamasheke,aho bivugwa ko abagera kuri 80% batabona indyo yuzuye,abagera kuri 41% bafite ikibazo cy’ibura ry’amaraso kubera kubura intungamubiri ziva ku butare, abashinzwe imibereho myiza y’abana bose bakaba basabwa guhangana n’iki kibazo.

Ubwo ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’umushinga’’Hinga weze n’undi witwa’’ Gikuriro’’ byamurikirwaga itsnda rishinzwe kurandura imirire mibi muri aka karere hanafatwa n’ingamba z’ibigiye gukorwa muri uyu mwaka ngo ubuzima bw’umwana kuva agisamwa burusheho kwitabwaho, umukozi w’uyu mushinga ‘’Hinga weze’’ ushinzwe ubufashamyumvire ku mirire myiza Nkubito Didier yavuze ko biterwa n’impamvu nyinshi zirimo izishingiye ku myumvire y’ababyeyi,ariko cyane cyane ku bukene.

Ati’’ ni ikibazo gikomeye cyane kuko niba mu bana bari munsi y’imyaka 5 mu karere kose ababasha kubona indyo yuzuye batarenga 20% kandi kuyibura bitera ibibazo byinshi mu mikurire no mu bwenge, ni kibazo kigomba gufatanwa uburemere n’inzego zose bireba.

Yarakomeje ati’’Impamvu ya mbere ibitera ni ubukene bukabije bw’abaturage kuko usanga hari n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa baza bavuga ko baje kubateza imbere ngo bagire imibereho myiza nyamara ibyo bikorwa byabo ntibigere neza mu baturage ngo bibateze imbere koko babashe kubona ibitunga abana babo,bigatuma abana batabasha kurya ngo bahage n’ibyo bariye ntibibe birimo intungamubiri za ngombwa zikenewe buri munsi ku mwana wo muri kiriya kigero, nubwo hari n’abafite amafaranga ariko imyumvire yabo ikayakunda kuruta kuyatungisha abo babyaye bakarya nabi ibyo kurya bitabuze.’’

Avuga ko ,ku bufatanye n’akarere hageragezwa uburyo bwinshi bwo gukemura iki kibazo cy’ingutu ,burimo gufasha abaturage kongera umusaruro, kugera ku masoko no gutunganya umusaruro wabo no gukorana n’ibigo by’imari ngo bibashe kubaguriza amafaranga bawongerere agaciro,gufasha kurwanya imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 5 n’ababyeyi kuko na bo hari abo uyisangana.

Nyirandushabandi Alexianne umaze imyaka 11 ashinzwe imirire mu bitaro bya Kibogora bikorana n’imirenge 9 kuri 15 igize aka karere avuga ko kimwe mu byongerera ubukana iki kibazo,ari uko uku kutabona indyo yuzuye mu bana benshi binajyana no kutayibona inshuro bagombye kuyibona,aho usanga bamwe barya rimwe ku munsi n’ibyo babonye bidahagije , hakaba n’ikibazo cy’ibikomoka ku nyamaswa benshi mu bana batarya kubera ubushobozi buke bw’imiryango.

Ati’’ abavuga ngo ababyeyi baba bafite ibyo guha abana ntibamenye kubibaha sinemeranya na bo cyane kuko maze igihe nkurikirana ubuzima bw’abana nk’abo, byabonetse sinumva ko hari umubyeyi wananirwa kubiteka kandi uko wabirya kose byagira umumaro.

Nk’imirenge ya Cyato na Rangiro usanga ubutaka bwarakayutse n’abafite uburyo bwo kwirwanaho imihanda mibi ntibemerere kugira aho bageza umusaruro ngo biteze imbere, babyara benshi cyane nta byo kubaha bafite, nta mishinga y’iterambere babasha gukuraho ifaranga, ubwo se abana babo babaho neza ku kigero gishimishije bate?’’

Avuga ko kuba hari bamwe mu bagabo basiga imiryango bakajya gushakashaka ahandi ikizayitunga bamwe bagatinda kuyigarukamo abandi bakigumira iyo bagiye bagashakirayo abandi bagore na byo bitera izindi ngorane ari yo mpamvu ubona abagera kuri 34% by’aba bana baragwingiye,abagera kuri 6% ibilo byabo ntaho bihuriye na gato n’ikigero cy’imyaka yabo,agasanga icyabikemura ari uko Leta yashyira mu mirenge y’icyaro imishinga igaragara iha abaturage benshi akazi bakabona ibibatungira abana, no kwigishwa gufata neza duke babonye kuko hari n’abazira imicungire mibi ya duke babona.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette, avuga ko nyuma y’ibiganiro by’iminsi 2 n’abashinzwe kurandura imirire mibi muri aka karere, bafashe ingamba zo guhangana n’ibi bibazo byose uyu mwaka ukazarangira hari aho berekana bageze, akameza ko ingamba nyishi zahafatiwe zizafasha mu kubikemura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *