Aborozi b'ibimasa na bo baravuga ko baguye mu gihombo kuko abababagurira na bo bavuga ko batakibona abaguzi babyo kuko abanyekongo batacyiza ku bwinshi

Nyamasheke: Abacuruzi n’aborozi b’inka barataka igihombo

Sangiza iyi nkuru

Abacururiza inka mu isoko rishya rya Rugali riri hafi y’ikiyaga cya kivu mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke n’aborozi b’inka bo mu mirenge inyuranye y’aka karere barema iri soko baravuga ko aho abakongomani bagabanukiye kuza kubagurira kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ataborohereza kuza nta baguzi bakibona bagakorera buri gihe mu gihombo,bagasaba Leta kugira icyo ibikoraho ngo icyo gihombo kigabanuke.

Bavuga ko mbere abakongomani bacyiza kubagurira ari benshi ifaranga ryazaga ryisukiranya ,aborozi bashishikaye kuko kano gace kagira umuco wo korora ibimasa bagurisha mu gihe gito bakabyungukamo menshi ari yo mpamvu usanga abaturage benshi bakora ku ifaranga,hakaba n’abakuraga inka mu bindi bice by’igihugu,cyane cyane mu burasirazuba, n’ibindi bice by’intara y’uburengerazuba baza kuzihagurisha, ubu ngo baragenda bacika intege kubera kubura ababagurira.

Aborozi b'ibimasa na bo baravuga ko baguye mu gihombo kuko abababagurira na bo bavuga ko batakibona abaguzi babyo kuko abanyekongo batacyiza ku bwinshi
Aborozi b’ibimasa na bo baravuga ko baguye mu gihombo kuko abababagurira na bo bavuga ko batakibona abaguzi babyo kuko abanyekongo batacyiza ku bwinshi

Uwitonze Claude umaze igihe kinini muri ubu bucuruzi yahamirije Bwiza.com ati’’ Mbere hazaga abanyekongo barenga 100 ku munsi w’isoko, inka waguze 250.000 ukabonamo 280.000 cyangwa 300.000 uwayoroye wayizanye na we yungutse. Ubu turagurirwa n’abajya kuzibaga mu isoko rya Kamembe kandi aba ni bake cyane nta n’amafaranga afatika bagira. Abanyekongo haraza abatarenga 20 inka zose tukazibarundaho na bo bakazitesha agaciro kubera ubwinshi bwazo n’ubuke bwabo.’’

Yunzemo ati’’ Mu by’ukuri hano aho abanyekongo batacyizira ku bwinshi inka zataye agaciro ntitwatinya kubivuga.’’

Bavuga ko bashimiye Leta cyane uburyo yabubakiye isoko ryiza ry’amatungo rifite n’aho bahahira nyuma yo kugurisha, bakagira n’aho bugama imvura n’izuba n’ubwiherero buhagije kuko aho ryaremeraga mbere bitahabaga,kuko hatari hanazitiye inka zabo zikabura buri kanya ubonye iyabuze akabaca amafaranga ngo ayigarure.

Bagashyiraho abashumba benshi bahemba menshi ngo bazigumeho, kuko hari kure y’ikivu inka zaturutse kure zinaniwe kongera kuzishorera uzigeza ku kivu ngo zambuke bikagorana,ariko ubu iri ngo ryegereye ikivu ku buryo imaze kugurishwa ihita yambutswa nta kibazo, ikibazo ngo abo bazegereje ntibababona.

Uyu ati’’ Bari badukoreye twashimye pe, ariko kuba abo baryegereje batarizamo n’intego yari ihari ryubakwa yo gutuma twinjiza menshi n’imisoro ikaba myinshi tukarushaho gutera imbere ikaba itagerwaho kubera ko abaduhaga iritubutse bagabanutse cyane,byo ubwo bimaze iki? Abashinzwe kubigenzura barebye igikwiye ariya mafaranga yo hakurya ntakomeze kuduca mu myanya y’intoki?’’

Abacuruzi b'inka barataka igihombo giterwa n'abaguzi bake
Abacuruzi b’inka barataka igihombo giterwa n’abaguzi bake

Kanuma Athanase azizana muri iri soko azikuye mu karere ka Nyagatare iburasirazuba. Ati’’ Iyo nazanaga inka 20 nabaga nizeye nibura inyungu y’amafaranga 500.000,ariko ubu ndazizana nakora ishyano nkagurisha inka 10 gusa, izindi nkaziha abashumba b’ino bakaziragira nkazagaruka ku wundi wa gatatu kuko isoko rirema rimwe mu cyumweru.

Nsanga zarananutse zarashizemo kubera ko nta bwatsi, kandi buri nka narayishyuriye amafaranga 2.000 mu cyumweru kubazidusigariraho baziragiye, buri nka yinjiye muri iri soko isohoka isoze amafaranga 2.500, zimwe ngurishije hari izo mpombesha kubera kwanga kuzisubizayo kandi nkenera kurya n’ibindi,nkabona bitoroshye. Igihe cyose batareka ngo abanyekongo bagaruke ari benshi,bubahirize amabwiriza ariko baze tuzahora dukorera mu gihombo.’’

Umworozi wazo unazigurisha na we ati’’ Najyaga ngura ikimasa nk’amafaranga 200.000 nkacyorora amezi 6 nkakigurisha 300.000 nakibonyeho n’ifumbire, ariko kuko abacuruzi bazo barira natwe batwunamaho ugasanga ubworozi ni nk’aho ntacyo butumariye muri iki gihe. Niboroshye abaguzi nyabo bagaruke na ho ubundi ubu ubworozi bw’inka bw’umwuga twari twatangiye buzakomwa mu nkokora n’ibi bihombo byose.’’

Mbere ngo amato ku kivu yabaga ari menshi cyane yiteguye kwambutsa inka nyinshi zimaze kugurwa ariko ubu ngo araba make kubera n'ubuke bw'abaguzi.
Mbere ngo amato ku kivu yabaga ari menshi cyane yiteguye kwambutsa inka nyinshi zimaze kugurwa ariko ubu ngo araba make kubera n’ubuke bw’abaguzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba Harindintwari Jean Paul ntiyemeranya n’abavuga ko bakorera mu gihombo nubwo na we yemera ko umubare w’abanyekongo wazaga kuhagurira amatungo arimo n’inka utaza wose kubera ingamba zo kwirinda COVID 19, agasanga ahubwo rizamo inka nke ugereranije n’izagombye kurizamo.

Ati’’ Abavuga ko bakorera mu gihombo ntitwemeranya kuko abanyekongo baraza nubwo byumvikana ko umubare utangana n’uwa mbere ya COVID-19 kandi banagomba kubahiriza amabwiriza kuko ubuzima ni bwo bwa mbere, ariko twe tubona nta kibazo cy’igihombo gihari ahubwo tubona hagikenewemo inka nyinshi kuko iziza zikiri nke, tukaboneraho gusaba abaturage korora cyane kuko isoko rihari, bagakora ubucuruzi bugamije ubukungu, bikozwe neza byanazamura ubukungu bw’akarere kose n’igihugu cyose muri rusange.’’

Kugeza ubu iri soko rishya rigurishirizwamo inka zigera ku 1000 buri wa gatatu kandi ngo rifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku 2500, abarirema bakavuga ko bafite n’ikindi kibazo cy’abanyekongo bakoranaga batabagaruriye amafaranga yabo y’izo babakopye mbere ya COVID-19 kandi ngo ni menshi cyane, ku buryo byatumye bamwe bava mu isoko kubera kubura ikindi gishoro, bagasaba Leta koroshya uburyo butuma bagaruka ku bwinshi ,kuko bagura nyinshi bakanatanga iritubutse,bakaba banaboneraho kubishyura ayo babagiyemo mbere ya COVID 19.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *